TETA NA SANGWA 15


Mu busitani bwiza bwuje amahumbezi Teta na Mi guel bararebana amagambo akaba make ariko imitima ikabwirana byinshi; nuko bakitegerezanya umwe ku wundi; bombi bacecetse bagafatanya kumva amajwi n’indirimbo nziza by’inyoni zo mu busitani, ariko ubwo uko Miguel yitegerezaga Teta, niko Teta agira isoni akajya anyuzamo akitegereza intoki ze, ubundi akikora ku nzara akavuza inoni, biranga isoni za gikobwa.

Nuko akazuba karenga Teta yitegereza mu mpinga y’umusozi atungira Miguel agatoki amwereka aho izuba rirengera ati:

-cheri igihe ni ishyari numvaga twagumana ariko burije dore izuba rirarenze

-chouchou nta kundi twabigenza

-None rero mukunzi reka ntahe ababyeyi batambaza aho nari nkiri

-Mukundwa sinakugusha mu makosa reka dutahe

Nuko abo bakunzi bombi barahaguruka,  Miguel ahagurutsa Teta neza gahoro gahoro nuko amufata akaboko bagenda baganira ku rukundo rwabo.

Biracyaza……..

 

MUSEKEWEYA   Liliane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.