Harry Kane ukinira Bayern Munich niwe wegukanye ibihembo bikuru bya Ballon d’Or 2026, mu birori byabereye i London mu Bwongereza ku wa 26 Ukwakira 2026. Kane w’imyaka 33 yegukanye Ballon d’Or mu bagabo, ku nshuro ya mbere aba umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo kuva Michael Owen yagitwara mu 2001. Ibi birori byari iby’ingenzi mu mateka y’ibihembo bya Ballon d’Or, kuko byatanzwe ku nshuro ya 70 kuva bitangizwa na France Football mu 1956. Byabereye muri London Palladium Theatre, aho hateraniye abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abandi banyacyubahiro mu mupira w’amaguru. Harry…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Kanombe: Ubuvuzi bw’amatwi bwongereye ibyiringiro byo kwiga no gusabana n’abandi
Bamwe mu babyeyi bafite abana bahawe ubuvuzi bw’ibibazo by’amatwi ku Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe baravuga ko bongeye kugira icyizere cy’uko abana babo baziga, bagasabana n’abandi kandi bakagira uruhare mu buzima bwa buri munsi. Bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize imbaraga mu kubafasha kubona ubuvuzi bari bakeneye. Mukantaganzwa, umwe muri abo babyeyi, avuga ko ikibazo umwana we yari afite cyo kutumva cyatumye atinda gutangira ishuri, kuko hafi y’aho batuye nta shuri ryihariye ryakira abana bafite ubumuga bwo kutumva ryari rihari. Yishimira ko umwana we yabonye ubuvuzi, akizera ko…
SOMA INKURUSobanukirwa kurushaho n’indwara y’angine n’uko wayirinda
Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi. Izi mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo. Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3. Iyatewe na virusi itandukanye n’iyatewe na bagiteri. Angine ivurwa ite? Nk’uko…
SOMA INKURUChris Brown yakatiwe igifungo gisubitswe nyuma yo guhamwa n’urugomo yakoreye i Londres
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’urugomo yakoreye mu kabari ko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza. Iki gihano cyatangajwe n’Urukiko rwa Southwark Crown ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Brown yemeye icyaha cy’urugomo mu rubanza rwaburanishijwe muri Nyakanga 2026. Icyaha cyabereye mu kabari ka Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair i Londres, ku wa 19 Gashyantare 2023. Bivugwa ko Brown yakubise umujyanama mu bya muzika Abe Diaw icupa ry’inzoga mu mutwe. Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano agaragaza…
SOMA INKURUSaidi Lugumi yongeye guteza urujijo ku mubano we na Alliah Cool
Amakuru y’umukinnyi wa filime nyarwanda Alliah Cool n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi, yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hagaragaye impinduka ku bantu uyu munyemari akurikira kuri Instagram. Ibi bibaye nyuma y’igihe havugwa ko aba bombi bashobora kuba bafitanye umubano w’urukundo, nubwo nta wigeze agira icyo atangaza muri bo. Ibyo abantu bafatiyeho ni ibikorwa byagaragaye kuri Instagram ya Saidi Lugumi, uzwi mu bucuruzi bw’intwaro. Bivugwa ko akurikira Alliah Cool gusa, uretse konti ya kompanyi ye ndetse akaba yarigeze no kugira icyo avuga ku ifoto ye, akamwita “umukunzi wanjye”. Aya…
SOMA INKURUBemeza ko ubumenyi bushya bungutse bugiye guhindura byinshi mu buhinzi bw’u Rwanda
Mu gihe ubuhinzi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda, abahinzi n’abakozi b’iyamamazabuhinzi bitabiriye Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19 bavuga ko ubumenyi, ikoranabuhanga n’uburyo bushya bwo guhinga bahungukiye bizabafasha kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Iri murikagurisha ryamaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, ryasojwe ku wa 31 Nyakanga 2026. Ryahuje abahinzi, aborozi, abashakashatsi, ibigo bikora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abatanga serivisi zitandukanye, mu rwego rwo gusangira ubumenyi no kumenyekanisha ibisubizo bishya byafasha mu kongera umusaruro. Abahinzi bahungukiye uburyo bwo kongera…
SOMA INKURUAbazacuruza imbuto, imiti n’ifumbire bitujuje ubuziranenge bashyiriweho ibihano bikomeye
Abantu bakora ubucuruzi bw’imbuto, imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi bazajya bahanwa bikomeye nibaramuka bagurishije ibitujuje ubuziranenge cyangwa bakarenga ku mabwiriza abigenga. Mu bihano biteganywa harimo igifungo gishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bikubiye mu itegeko rishya rigenga ibihingwa, ryatowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa 23 Nyakanga 2026, rigamije gusimbura iryari risanzweho kugira ngo rijyane n’igihe ndetse rihuze n’intego za Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2). Iri tegeko rireba ibikorwa byose bifitanye isano n’ubuhinzi, birimo imbuto z’ibihingwa,…
SOMA INKURUPariki y’Akagera yinjije arenga miliyoni y’Amadolari mu mezi atatu
Pariki y’Igihugu y’Akagera yakomeje kwerekana umusaruro ushimishije mu rwego rw’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2026 yinjije amafaranga arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, akomoka ku bukerarugendo n’izindi serivisi zitangirwa muri iyo pariki. Raporo yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera igaragaza ko muri ayo mezi atatu yakiriye ba mukerarugendo 8.919, bikaba byarayifashije kwinjiza amafaranga yiyongereyeho 4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cyo mu mwaka wa 2025. Iyo raporo igaragaza kandi ko ugereranyije, buri mukerarugendo wasuye iyo pariki yakoresheje Amadolari ya Amerika 108. Amafaranga yinjiye yaturutse mu…
SOMA INKURURwanda: Igituntu kiracyatwara ubuzima abatari bake; dore abibasirwa kurusha abandi
Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugabanya impfu ziterwa n’igituntu, iyi ndwara iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, cyane cyane mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuyandura by’umwihariko abafite virusi itera SIDA kuko muri bo 12% bahitanwa nayo, mu gihe muri 2005 yicaga 1/2 cyabo. Abahanga mu buzima bavuga ko ubukene, imirire mibi, ubucucike bw’abaturage, ubwandu bwa virusi itera SIDA, kutamenya hakiri kare ko umuntu arwaye ndetse no gutinda kwivuza ari byo bikomeje gutuma igituntu kidacika ari nako gitwara ubuzima. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima…
SOMA INKURUTrump yanenze icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyaburijemo umugambi we
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje kutishimira icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyatesheje agaciro umugambi wari ugamije gukuraho ubwenegihugu bw’abana bavukira ku butaka bwa Amerika, mu gihe ababyeyi babo baba bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bafite uburenganzira bw’igihe gito bwo kuhaba. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko kuba Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ihame ry’ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira ku butaka bwa Amerika rikomeza kubahirizwa, ari icyemezo abona kitagirira inyungu igihugu. Yagize ati: “Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ubwenegihugu bushingiye ku…
SOMA INKURU