Nyuma y’inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira mu Gakiriro ka Gisozi, bamwe mu bacururizagamo bararira ayo kwarika nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufunze imiryango y’amaduka 130. Bamwe muri aba bacuruzi bari mu makoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi arimo ADARWA, COPCOM ndetse n’Umukindo na APARWA, batangaje ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabafungiye amaduka mu buryo butunguranye bubabwira ko ari mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro. Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabafungiye amaduka nyuma y’aho mu minsi ishize hari agace gaherereye haruguru y’aho bakorera kafashwe n’inkongi ndetse umuntu umwe…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Madamu Jeannette Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi anahumuriza abahuye n’ibiza
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n’ibiza bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha, anasura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”. Yabashimiye ko bakomeje kwihangana…
SOMA INKURUSex crimes: What will it take to end the vice?
To curb sexual violence, the Rwandan government and justice system introduced a new development of publicly publishing the names of all individuals convicted of rape or defilement. This was not only intended to strengthen but also to supplement the current policies and measures in place. However, despite various measures put in place to combat such crimes, there has been an increase in the number of people committing sexual offenses, according to the sex offender registry published by the National Public Prosecution Authority (NPPA). The first registry was released in October…
SOMA INKURUImbogamizi zikomeyereye urubyiruko rwa Kirehe mu rugamba rwo kwirinda virusi itera SIDA
Mu gasantire ka Nyakarambi gaherereye mu karere ka Kirehe havugwa uburaya bukabije, aho n’abana b’imyaka 14 bishora mu busambanyi, ariko ikiba gitangaje ni uko aho usanze abakobwa 10 muri bo 6 baba bafite agapira ko kuboneza urubyaro mu kaboko, ariko ibyo gukoresha agakingirizo batabikozwa bumva ko kuboneza urubyaro byakemuye byose harimo no kwandura virusi itera SIDA, ku rundi ruhande abasore baho bagatangaza ko bafite imbogamizi mu kubona udukingirizo. Akarere ka Kirehe, kamwe mu tugize intara y’Iburasirazuba, gafite isantire ya Nyakarambi ihuriramo abanyamahanga banyuranye by’umwihariko abashoferi b’ibikamyo bituruka muri Tanzaniya, ibi…
SOMA INKURUNgoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya SIDA
Ni mu murenge wa kibungo, mu karere ka Ngoma, hagaragara ikibazo cy’ uruhererekane mu buraya, aho umubyeyi abwinjizamo uwo yabyaye bikazagera ku mwuzukuru, uwo bidashobokeye agafata abamuri hafi abashakiramo amaramuko iyo we atangiye kubura isoko. Iyi myitwarire ikaba ari ihurizo mu rugamba rwo guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko cyane ko byagaraye ko mu ndaya 100 muri bo hafi 36 baba baranduye virusi itera SIDA. Mutuyimana Vestine, utuye mu mudugudu w’Amahoro, akagali ka Karenge, umurenge wa Kibungo, ati “Hano muri uyu mujyi uburaya burimo kandi bw’abakobwa…
SOMA INKURUIntandaro y’ibiza byakoze amahano mu Rwanda
Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 130. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda. Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose. Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye BBC ati: “Imvura yatangiye kugwa nka saa tanu na saa saba z’ijoro, abantu benshi twari…
SOMA INKURUArashinjwa kwica umwana we amuziza kurira
Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w’amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka. Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zambian Observer cyandikirwa muri icyo gihugu, icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia. Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y’amavuko, yishe umwana we w’amezi umunani gusa, amunize. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w’uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.…
SOMA INKURUBabana n’agahinda gakomeye, ntibifuza ko ibyababayeho byagera ku bandi
Ni mu kagali ka Kiyanja, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, ahagaragaye abagore banyuranye batangaza ko bandujwe virusi itera SIDA n’abagabo babo ku bushake, bakaba bemeza ko iki ari ikibazo basangiye na benshi nubwo hari abahisemo kuryumaho bikaba agahinda ka twibanire. Uwo twahaye izina rya Mbabazi kubera impamvu z’umutekano we, ufite imyaka 28, yatangaje ko umugabo we bamaze kubyarana kabiri, ariko bashakanye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, ariko ku nda ya mbere bagiye kwa muganga basanga umugabo yaranduye virusi itera SIDA ariko umugore atarandura, ngo bakomeje…
SOMA INKURURubavu: Abaturage bakomeje gutabaza
Abaturage bo mu karere ka Rubavu barinubira uburyo abacuruzi binangiye, bakanga kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa bitandukanye nk’uko biherutse gutangazwa. Ibi bibaye nyuma y’uko Leta iherutse gushyira hanze ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe birimo , Umuceri, Akawunga ndetse n’Ibirayi, nyamara abacuruzi ntibagire icyo bahindura kubiciro byari bimaze iminsi byarazamutse bikabije. Abaturage kandi bagasaba Leta guhagurukira iki kibazo kugira ngo abaturage nabo bareke kubigwamo mugihe Leta yavuze ko abaturage bagomba kubahiriza ibyo bociro hanyuma bakerekeza ku biro bishinzwe imisoro kugira ngo basubizwe imisoro bari batanze kuri ibyo biribwa. Mu mujyi wa…
SOMA INKURURwamagana: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya umwanzi urwibasiye
Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turangwamo ibigo by’amashuri byinshi, muri ibyo bigo hakaba higanjemo abari mu myaka y’urubyiruko kandi ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko, ni muri urwo rwego hifujwe kumenya imigabo n’imigambi yabo mu rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA. Mukamwezi, w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri kimwe mu bigo by’amashuri biri i Rwamagana yagize ati “Njye numva nakwirinda virusi itera SIDA nirinda kuryamana n’umuhungu udasiramuye kuko namenye ko abantu batisiramuje baba bafite ibyago byinshi byo…
SOMA INKURU