Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé yanditse amateka mashya ayobora u Bufaransa muri 1/8


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gufasha igihugu cye gusezerera Suède kiyitsinze ibitego 3-0, gihita kigera mu cyiciro cya 1/8 cy’irangiza.

Uyu mukino wabereye kuri Stade MetLife muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa Kabiri. Nubwo Suède yatangiye isatira ishaka igitego hakiri kare, cyane binyuze kuri Anthony Elanga, u Bufaransa bwaje gufata umukino mu maboko bugenzura umupira no guhanga uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Mbappé yagerageje kenshi gufungura amazamu mbere y’ikiruhuko. Hari igitego yatsinze cyaje kwangwa kubera kurarira, ndetse anatera ishoti rikomeye ryakubise igiti cy’izamu. Michael Olise na we yakomeje guteza ibibazo ubwugarizi bwa Suède, ariko umunyezamu wayo akomeza gukuramo imipira ikomeye.

Ku munota wa 45, Mbappé yaje guca amarenga y’intsinzi atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Ousmane Dembélé, bituma amakipe ajya kuruhuka u Bufaransa buri imbere n’igitego 1-0.

Agarutse mu gice cya kabiri, Les Bleus bakomeje gukina neza. Ku munota wa 53, Bradley Barcola yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo guhabwa umupira na Michael Olise, ashyira Suède mu bihe bikomeye.

Mbappé yaje gusoza umukino neza atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 74, na cyo giturutse ku mupira yatangiwe na Olise, ashimangira intsinzi y’u Bufaransa no gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Mbappé yaciye agahigo mu Gikombe cy’Isi

Ibitego bibiri Mbappé yatsinze muri uyu mukino byamufashije kwandika amateka mashya, aho agejeje ku bitego 10 amaze gutsinda mu mikino yo gukuranamo mu Gikombe cy’Isi. Ibyo byatumye aba umukinnyi wa mbere ubigezeho kuva iri rushanwa ryatangira.

Muri iri rushanwa rya 2026, Mbappé amaze gutsinda ibitego bitandatu, umubare umushyira ku mwanya umwe na Lionel Messi mu bakinnyi bamaze gutsinda byinshi kugeza ubu.

Abasesenguzi bavuga ko Mbappé ari umwe mu bakinnyi bafite amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi (Golden Boot), bitewe n’uburyo akomeje kwitwara muri iri rushanwa.

Nyuma yo gusezerera Suède, u Bufaransa bwabonye itike yo gukina icyiciro cya 1/8 cy’irangiza, aho buzacakirana na Paraguay ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, bushaka gukomeza urugendo rugana ku gikombe.

Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, Norvège na yo yakomeje kwitwara neza isezerera Côte d’Ivoire iyitsinze ibitego 2-1. Iyo ntsinzi yayihesheje umwanya muri 1/8 cy’irangiza, aho itegerejwe guhura na Brésil mu mukino uzaba urimo guhangana kw’amakipe akomeye ashaka kugera kure muri iri rushanwa.

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment