Ibiganiro bigamije gushaka igisubizo cy’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byatangijwe ku wa 13 Mata 2026 mu Busuwisi, ariko amakuru agaragaza ko byatangiye mu mwuka w’impaka n’ukutumvikana hagati y’impande zihanganye.
Ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23, ibiganiro byitabiriwe n’intumwa esheshatu ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho waryo, Benjamin Mbonimpa. Izi ntumwa zari zifashijwe n’inzobere zifite ubunararibonye mu buyobozi bwa RDC, zirimo bamwe bakoreye mu nzego zikomeye ku butegetsi bwa Joseph Kabila ndetse n’ubwa Félix Tshisekedi.
Mu bagaragaye muri izo nzobere harimo Claude Ibalanky Ekolomba wabaye ambasaderi udasanzwe wa RDC ndetse akayobora urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba. Harimo kandi Franck Mwe Di Malila wabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo ndetse anaba Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga.
Kuba aba bahoze mu buyobozi bwa RDC bagaragaye mu bagize itsinda rya AFC/M23 byatunguranye ku ntumwa za Leta ya RDC, kuko zari ziteze ko iri huriro rizohereza gusa abarihagarariye mu rwego rwa politiki. Amakuru aturuka aho ibiganiro biri kubera avuga ko uruhande rwa Leta ya RDC rwabanje kwanga ko izi nzobere zitabira, ariko nyuma byaje kwemerwa.
Mbere yo kugera ku ngingo nyamukuru z’ibiganiro, impande zombi zabanje gusuzuma impamvu amasezerano yasinywe mu mwaka ushize atubahirijwe. Muri ayo masezerano harimo ajyanye no guhagarika imirwano, gushyiraho urwego rugenzura uko byubahirizwa ndetse n’arebana no kurekura imfungwa.
Nyuma y’iri sesengura, ibiganiro byakomereje ku ngingo zirebana no koroshya ibikorwa byo gutanga ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka n’intambara. Muri ibyo harimo no kuganira ku kongera gufungura ibikorwaremezo by’ingenzi nk’ikibuga cy’indege cya Goma.
Iki kibuga cy’indege gifatwa nk’ingenzi mu kugeza imfashanyo mpuzamahanga ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC. Ni cyo gikoreshwa mu kohereza imfashanyo mu bice byinshi byibasiwe n’intambara.
Icyakora, mu gihe ibiganiro byari bikomeje mu Busuwisi, havuzwe ibindi byatumye umwuka urushaho kuba mubi.
Ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero ku basivili mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu.
Yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi ingabo za Leta zarashe mu duce twa Chambombo, Matare, Gishihe na Mwamiwijwi muri teritwari ya Kalehe. Yanagaragaje ko ibindi bitero byagabwe muri Bidegu na Kalingi muri Komini ya Minembwe, hifashishijwe drones.
AFC/M23 yanavuze ko ku mugoroba drone yo mu bwoko bwa CH-4 yarashe mu baturage bo mu duce twa Shingisha na Kinumbi muri gurupoma ya Ruhinzi muri teritwari ya Masisi, ndetse no mu duce twa Gakenke na Kalingi muri Minembwe.
Iri huriro rivuga ko nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje, ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya RDC bishobora kubangamira iyi gahunda. Rivuga kandi ko mu gihe ibitero bikomeje, rifite inshingano zo kurinda abaturage n’aho rigenzura.
INKURU YA UMUTONI Valentine
