Iyo ugeze Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza, muri zone ya Gahengeri ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Gasegereti, uhasanga abagera kuri 200 bakoramo, muri bo abenshi ni urubyiruko, aho usanga intero ari imwe ko babangamiwe no kutabona udukingirizo hafi yabo n’aho tubonetse bakuriza ibiciro bitwaje amasaha. Ibi aba bacukuzi batangarije umuringanews.com babihuriraho ari benshi, aho hagaragaye n’abadatinya kuvuga ko habaho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko akazi kenshi bagira bituma nta mwanya uhagije babona wo kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina, bityo bagakwiriye kwegerezwa udukingirizo aho bakorera ndetse hakanabaho kwigisha abacuruzi babafatirana mu masaha…
SOMA INKURUCategory: Health
RUBAVU: Basobanukiwe umwanzi w’ubuzima n’ubwo hari abakirengagiza
Akarere ka Rubavu gafatwa nk’agace nyaburanga ndetse kanakorerwamo ubucuruzi bunyuranye by’umwihariko ubwambukiranya imipaka, ariko nta wakwirengagiza ko amagara asesekara ntayorwe, ni muri urwo rwego twifuje kumenya imyumvire abahatuye n’abahatemberera bafite ku ndwara zitandura ndetse n’ingamba bafata mu kuzirinda. Ni mu murenge wa Rubavu uherereye mu karere ka Rubavu ugizwe n’igice cy’umujyi gituwe na benshi birirwa mu mujyi wa Rubavu hamwe n’ikindi gice cy’icyaro, ibi bikaba byaratumye umuringanews.com wifuza kumenya ishusho rusange y’abanyamujyi ndetse n’abanyacyaro uburyo babaho mu buzima bwa buri munsi, niba bazi indwara zitandura, niba barateye intambwe bagatangira kuzipimisha…
SOMA INKURURwanda: Hagiye gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza ingingo zirimo impyiko n’izindi
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, mu biganiro byahuje Minisiteri y’Ubuzima na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inzobere z’abaganga bazava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje gufasha Abanyarwanda mu gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza ingingo zirimo impyiko. Izi nzobere z’abanganga bazagera mu Rwanda ku wa 22 Gicurasi 2023, aho bazahita batangira gukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bamaze iminsi bategurwa ku buryo bazafatanya n’abazaba bavuye…
SOMA INKURUKayonza-Rukara: Guta ishuri, ibiyobyabwenge intandaro y’ubusambanyi mu rubyiruko
Iyo ugeze mu isantire y’umudugugu wa Karubamba, akagali ka Rukara, umurenge wa Rukara, akarere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba mu byiciro binyuranye by’abahatuye usanga bose bataka ikibazo cy’urubyiruko rwataye ishuri, rukishora mu biyobyabwenge ari nako basambana, bakaba bemeza ko abakobwa benshi bakomeje kubyarira iwabo ndetse hari n’abo icyorezo cya SIDA cyatangiye kwivugana. Ntawiha Adolphe bita Patrike muri santire ya Karubamba akaba ari naho akorera akazi k’ubunyonzi, atangaza ko nawe ubwe mu buto bwe yabanje gusambana ndetse bimuviramo kubyara abana babiri ku bakobwa banyuranye, ariko nyuma yo kugira inshingano zo kwirerana…
SOMA INKURUMu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bushya buzafasha benshi cyane abacibwaga ingingo
Mu kiganiro Prof. Ntirenganya Faustin, umuyobozi w’ishami rya Plastic Surgery mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yagiranye na Newtimes, yavuze ko afatanyije na mugenzi we Dr Charles Furaha batangiye guhugura abaganga b’imbere mu gihugu muri iyi ngeri y’ubuvuzi kuva mu 2018, nubwo bitari byoroshye kuko ibisabwa nta byari bihari. Prof. Faustin Ntirenganya, yatangaje ko mu Rwanda hatangijwe ubu buvuzi bukaba bwitezweho kugabanya abarwayi bashoboraga kugira ibyago byo gucibwa ingingo, ubu buvuzi bwita ku kubaga no gukuraho ubusembwa bw’umubiri w’umuntu bukorwa hakoreshejwe ‘microscope’, bukaba buzwi nka ’Microsurgery’. Ni ubuvuzi bukiri…
SOMA INKURUNyagatare: Haracyari imbogamizi zikumira urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA
Nta wakwirengagiza byinshi byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ariko Nyagatare nka kamwe mu turere tugize Intara y’iburasirazuba kugeza ubu yiganjemo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, aho kihariye 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 3%, hakwibazwa ikihishe inyuma y’ubu bwandu bushya by’umwihariko mu rubyiruko. Ni muri urwo rwego haganirijwe urubyiruko runyuranye rwo muri aka karere, hagamijwe kumenya intandaro y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko. Urubyiruko ruti “Kwirinda kwandura virusi itera…
SOMA INKURUIbiciro bya dialyse byakubiswe hasi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose. Igiciro cya serivisi ya dialyse cyagabanutse kiva ku 160,000 Frw kigera ku 75.000Frw, guhera ku itariki 1 Mata 2023 mu bitaro bitanga iyo serivisi, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times. N’ubwo ibiciro byagabanutse bityo, ariko abakoresha ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuelle de Sante) bavuga ko bakigowe n’ibiciro bya dialysis. Niyingabira Julien, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu…
SOMA INKURUUne personne sur six souffre d’infertilité, un “problème sanitaire majeur” selon l’OMS
L’Organisation mondiale de la santé alerte mardi contre l’infertilité, un “problème sanitaire majeur”, qui touche 17,8 % de la population adulte des pays riches et 16,5 % des pays à revenus faibles et intermédiaires. Environ une personne sur six dans le monde souffre d’infertilité, d’où le besoin urgent d’accroître l’accès à des soins abordables et de haute qualité, a plaidé l’Organisation mondiale de la santé (OMS) mardi 4 avril. “Une personne sur six dans le monde est touchée par l’incapacité d’avoir un enfant à un moment ou à un autre de…
SOMA INKURUNyagatare: Hakenewe ubukangurambaga ku bangavu babyaye mu gutegura ifunguro ryuzuye
Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga bamwe mu baturage basanga igituma hari abana bagwigira abenshi biterwa n’ababyeyi benshi batazi kubagaburira no gutegura ifunguro ryuzuye harimo abangavu babyaye bakiri bato. Ndikubwimana Emmanuel avuga ko umurenge wabo muri rusange utari ukwiriye kuba hari umwana ufite ikibazo k’igwigira, kuko abaturage benshi usanga bishoboye ariko bafite ubumenyi buke mu kugaburira abana babo. Yagize ati “ hakenewe inyigisho zihariye ku bangavu babyaye kuko kugira ngo babashe kwita ku bana babo cyane ku mirire bitabira cyane ibikomaka ku matungo cyane igi kuko ariryo ridahenze ukurikije…
SOMA INKURUImyitwarire iboneye ya Sosiyete Sivile n’ Itangazamakuru mu bihe by’ ibyorezo
Mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko isi ishobora guhura n’ ibindi byorezo bikomeye, itangazamakuru na sosiyete sivile bisabwa kurushaho gukora kinyamwuga mu gukora ubuvugizi, gutara ndetse no mu gutangaza inkuru mu bihe ibyorezo byibasiye sosiyete hagamijwe kurwanya ibihuha n’ubwoba. Iyi ntero yashimangiwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha ubwo yibutsaga abanyamakuru bakora inkuru z’ ubuzima bibumbiye muri ABASIRWA ko basabwa kurushaho kubahiriza amahame nshingiro y’ umwuga wabo cyane cyane mu bihe isi irushaho guhura n’ ibyorezo bikomeye biherekejwe n’ ibihuha…
SOMA INKURU