Bemeza ko ubumenyi bushya bungutse bugiye guhindura byinshi mu buhinzi bw’u Rwanda


Mu gihe ubuhinzi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda, abahinzi n’abakozi b’iyamamazabuhinzi bitabiriye Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19 bavuga ko ubumenyi, ikoranabuhanga n’uburyo bushya bwo guhinga bahungukiye bizabafasha kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Iri murikagurisha ryamaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, ryasojwe ku wa 31 Nyakanga 2026. Ryahuje abahinzi, aborozi, abashakashatsi, ibigo bikora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abatanga serivisi zitandukanye, mu rwego rwo gusangira ubumenyi no kumenyekanisha ibisubizo bishya byafasha mu kongera umusaruro.

Abahinzi bahungukiye uburyo bwo kongera umusaruro

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko muri iri murikagurisha bahungukiye  ubumenyi buzabafasha kuva ku buhinzi bwo guhinga uko bisanzwe, bakerekeza ku buhinzi bukoresha uburyo bugezweho kandi bubungabunga ubutaka.

Emmanuel ni umwe mu bahinzi bitabiriye ibikorwa by’amahugurwa yagize ati: “Twabonye amahirwe yo kwiga uburyo bwo gutegura ubutaka, guhitamo imbuto nziza, gukoresha neza ifumbire no kwita ku gihingwa kugeza igihe cyo gusarura. Ibi ni ibintu byari bikenewe cyane, kuko hari igihe umuhinzi yahingaga akurikije uburambe gusa, ntamenye impamvu umusaruro ugabanuka.”

Uyu muhinzi avuga ko inyungu ikomeye yakuye muri iri murikagurisha ari ukumenya uburyo bwo gufata neza ubutaka no kurwanya isuri.

Ati: “Twamenye ko ubutaka budakwiye gusigara bwambaye ubusa nyuma yo gusarura. Hari ibisigazwa by’ibihingwa bishobora gusigara mu murima bigafasha kubungabunga ubutaka, bikagabanya isuri kandi bigatuma bukomeza kugira ubushobozi bwo gutanga umusaruro.”

Yemeza ko ubwo bumenyi nibushyirwa mu bikorwa, buzafasha abahinzi kugabanya igihombo giterwa no kwangirika kw’ubutaka, bityo umusaruro wabo ukomeze kwiyongera uko imyaka ishira.

Ubuhinzi bubungabunga ubutaka butanga icyizere

Mukeshimana wo mu karere ka Burera yavuze ko kimwe mu bintu byamufashije cyane ari ubumenyi ku buhinzi bubungabunga ubutaka, cyane cyane mu gihe abahinzi bakomeje guhura n’ikibazo cy’imvura itagwa uko byari bisanzwe.

Ati: “Imihindagurikire y’ikirere iri mu bibazo bikomeye abahinzi bahura na byo. Hari aho imvura itinda, hari n’aho igwa ari nyinshi ikangiza imyaka. Twize uburyo bwo guhangana n’ibi bibazo binyuze mu buhinzi bubungabunga ubutaka, harimo guharura neza no gusasira ubutaka.”

Avuga ko uburyo bamaze kugerageza bwatanze umusaruro ushimishije.

Mukeshimana avuga ko ibi biha icyizere abahinzi, kuko bigaragaza ko gukoresha ubumenyi n’uburyo bugezweho bishobora gufasha guhangana n’ibihe bidasanzwe no kongera umusaruro.

Undi muhinzi witabiriye iri murikagurisha yavuze ko ubumenyi bahawe bushobora guhindura imikorere y’ubuhinzi, cyane cyane ku bahinzi b’ibirayi.

Ati: “Hari abahinzi wasangaga kuri hegitari babona toni 5 cyangwa 10 z’ibirayi, ugasanga umusaruro uri hasi cyane. Ariko aho uburyo bwiza bwo guhinga bwatangiye gukoreshwa, hari abamaze kugera kuri toni 20 cyangwa 25 kuri hegitari.”

Uyu muhinzi avuga ko ubumenyi ku ikoreshwa ry’imbuto nziza, ifumbire iboneye, kubungabunga ubutaka no gukurikirana igihingwa kuva kigitewe kugeza gisaruwe, ari byo bizatuma umusaruro ukomeza kwiyongera.

Yagize ati: “Icyo twakuye hano si uguhinga gusa, ahubwo twize guhinga dufite intego. Iyo umuhinzi amenye uko ategura umurima, igihe cyo gutera, uko afumbira n’uburyo arinda imyaka indwara n’udukoko, umusaruro uriyongera kandi n’inyungu ikiyongera.”

Biteguye kwegera abahinzi

Mu gusoza iri murikagurisha, bamwe mu bahuguwe mu bijyanye n’iyamamazabuhinzi bahawe impamyabushobozi. Biteganyijwe ko bazagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ibyanya bigega by’ubuhinzi, izwi nka Food Basket Sites (FoBaSi).

Aba bazajya bafasha mu kuyobora ibikorwa by’ubuhinzi aho bakorera, kwegera abahinzi, kubaha inama zishingiye ku bumenyi no kubahuza n’amahirwe y’amasoko.

Eric Nshimiyimana, umwe mu bahawe aya mahugurwa, yavuze ko biteguye kujya gufasha abahinzi gukemura ibibazo bibangamira umusaruro.

Ati: “Hari ibibazo twabonye cyane cyane iby’isuri, ugasanga ubutaka bwashize ku misozi kandi ari bwo abahinzi bakeneye kugira ngo bakomeze bahinge. Ubumenyi twahawe buzadufasha kwegera abaturage tubereke uburyo bwo kuburinda.”

Yongeraho ko gukoresha ibisigazwa by’ibihingwa mu gusasira ubutaka no kwirinda kubusiga bwambaye ubusa, biri mu buryo bazashyira imbere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza One Acre Fund n’inzego za Leta, Sonia Muhikaze, yavuze ko ubufatanye buri hagati y’inzego zitandukanye bwamaze kugera ku bahinzi barenga miliyoni ebyiri, babonye ubumenyi n’ubufasha mu bikorwa by’ubuhinzi.

Yavuze ko kuva mu 2015, serivisi z’iyamamazabuhinzi zagejejwe ku bahinzi ziyongereye ku kigero kirenga 400%, bigafasha mu kugeza ku bahinzi amakuru abafasha gufata ibyemezo bishingiye ku kongera umusaruro.

Ati: “Icyiciro cya mbere cy’igerageza cyagaragaje impinduka zifatika. Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 16%, mu gihe iyubahirizwa ry’imihingire myiza ryageze kuri 94%.”

Yavuze ko ibyo birimo gukoresha imbuto z’indobanure, amafumbire akwiye no gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura.

RAB: “Intego ni ukwihaza mu biribwa”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’agateganyo ushinzwe Ubworozi n’Ikoranabuhanga rishingiye ku bushakashatsi muri RAB, Dr. Mupenzi Mutimura, yavuze ko abahawe amahugurwa bafite uruhare rukomeye mu gufasha igihugu kugera ku ntego yo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.

Ati: “Uyu ni umukoro ukomeye wo kugira ngo twiteze imbere kandi twihaze mu biribwa binyuze mu byanya bigega by’ubuhinzi. Turashaka ko abahinzi n’aborozi bongera umusaruro wabo, kandi ibyo ntibizagerwaho mutabigizemo uruhare.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’iyamamazabuhinzi kizafasha mu kugera ku byanya bigega by’ubuhinzi birenga 1,100, bikagirira akamaro abahinzi barenga 115,000, bahinga ku buso burenga hegitari 62,000.

Ku bahinzi bitabiriye iri murikagurisha, icyizere ni uko ubumenyi, ubuhanga n’ikoranabuhanga bahungukiye bizava mu mahuriro n’inyigisho, bikagera mu mirima yabo.

Bemeza ko niba ubwo bumenyi bushyizwe mu bikorwa neza, buzafasha kugabanya igihombo, kubungabunga ubutaka, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongera umusaruro, bityo ubuhinzi bukarushaho kuba umwuga winjiza amafaranga kandi uha igihugu icyizere cyo kwihaza mu biribwa.

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment