Afurika: Ishyingirwa ry’abangavu rikomeje gufata indi ntera

Urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwagaragaje ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata intera muri Afurika y’Epfo, aho abagera kuri 207 bashyingiwe mu mwaka umwe wa 2021. Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu. Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera. Mu…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 47 afungiwe gufata ku ngufu, ADN yamugize umwere

Nyuma y’imyaka 47, umugabo w’i New York yahanaguweho icyaha nyuma yuko ikizamini gishya cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) kigaragaje mu buryo budashidikanywaho ko atari we wafashe umukobwa ku ngufu mu 1975. Uku ni ko guhamwa n’icyaha mu buryo butari bwo kuzwi kumaze igihe kirekire cyane mu mateka y’Amerika kuburijwemo nyuma ya gihamya ya DNA. Ibizamini byagaragaje undi mugabo, ubu wamaze kwemera ko ari we wafashe uwo mukobwa ku ngufu. Leonard Mack, w’imyaka 72, yamaze imyaka irenga irindwi muri gereza nyuma yuko mu 1976 urukiko rumuhamije icyaha atigeze akora. Mack yagize ati: “Sinigeze na…

SOMA INKURU

Closing the gender gap: What will it take to retain girls in STEM?

Rwanda is actively promoting opportunities for girls to excel in science courses, with a strong emphasis on STEM subjects. The government of Rwanda has prioritised STEM education as a key component of its Education Sector Strategic Plan, spanning from 2018/19 to 2023/24. The government’s objective is to transform into a knowledge-based economy by prioritising the development of scientific and technological skills, particularly among girls. Education and beyond “It all begins with a willingness to explore. While learners may naturally gravitate towards certain art subjects in which they excel, it is…

SOMA INKURU

Rwanda: Nyuma yo gutabwa muri yombi amakuru y’ubwicanyi bwe ku gitsina gore akomeje kujya hanze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahishuye amakuru mashya ku buryo Kazungu Denis yemereye ubugenzacyaha ko yishemo abakobwa batandukanye akabashyingura mu gikoni cy’inzu yakodeshaga mu mudugudu wa Gashiriki, akagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. RIB yashyize ahagaragara amakuru y’ibanze ku wa Kabiri, ariko kuri uyu wa Gatatu yahishuriye itangazamakuru ko Kazungu yatangiye gukurikiranwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, aho yanafashwe akongera kurekurwa kubera ko nta bimenyetso bifatika byabonekaga. Icyo gihe yafashwe bwa mbere akekwaho gukora ubujura, gufata ku ngufu, no gushyira igitutu ku bantu ariko arekurwa…

SOMA INKURU

Yiteje imbere nyuma yo guterwa inda akajya mu kaga, aratanga inama

Umutesi Jane wo mu murenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, yatangaje ko nyuma yo guterwa inda afite imyaka 16, ubuzima bukamukomerana, abavandimwe be bakamwirukana mu rugo akajya gusembera, kwigirira icyizere byamufashije kwigobotora ubuzima bubi ndetse binamurinda kuba yakwandura indwara zinyuranye zirimo na virusi itera SIDA, kuri ubu akaba yitunze we n’umwana we kandi babayeho neza. Ubwo twasuraga Umutesi twasanze amaze kugira imyaka 21, afite umwana w’imyaka itanu, yatangaje ubuzima bushaririye yanyuzemo akimara guterwa inda, akamburwa ubumuntu, musaza we babanaga akamwirukana amubwira ko adakeneye kubana n’indaya mu rugo, akajyenda…

SOMA INKURU

Ihohoterwa rikorerwa abana mu bashakanye bafitanye amakimbirane rikomeje gufata indi ntera

Umuhanzi w’Imideli Claude Niyonsaba uzwi ku kabyiniriro ka Young C Designer yatunguwe no gushyirwa umwana, afitanye n’umwe mu bo babyaranye, ku iduka rye ricuruza imyenda igezweho ikunze kwambarwa n’ibyamamare. Uyu musore yazaniwe umwana ku iduka rye riherereye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Uyu mugore yageze aho Young C akorera yanga gusohokamo avuga ko yamutaye akaba atajya amuha n’indezo y’umwana babyaranye. Ni ibintu byabaye ahagana saa Kumi n’Igice zo ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama 2023. Amakuru avuga ko uretse kuzana umwana Young C yanarwanye n’uyu mugore babyaranye. Itangazamakuru…

SOMA INKURU

Gihamya n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsina gabo

Urubuga rwa Discrimlaw.net ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Equal Employment Opportunity Commission(EEOC), Komisiyo iharanira ko abantu babona akazi mu buryo bungana, bugaragaza ko muri Amerika abagabo 10% bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina iyo bari mu kazi. Iyi Komisiyo ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko benshi mu bagabo banga kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, kuko baba batekereza ko babivuze ntawabizera. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2005 muri Amerika, bwerekanye ko abana b’abahungu 16% bari barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafite imyaka 18. Muri 2003, abagera kuri 14.2% bo barikorewe…

SOMA INKURU

Inkomoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyakorwa mu kurica

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango itanga umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka. Hifashishijwe inyandiko ya MIGEPROF ikomeza igaragaza ko ababyeyi bafite imyumvire yo kurera abana babatandukanya, aho buri gitsina kigira ibikiranga ari nabyo bitera ihohoterwa igihe bamaze gukura, bigasaba kubibakuramo byararengeje igihe. MIGEPFOF, itangaza ko imyumvire mibi mu miryango ari intandaro ikomeye ituma abana b’abahungu bakurana imyitwarire igamije guhohotera igitsina gore, naho abakobwa bagakurana imyitwarire yo kumva ko basuzuguritse. Hifashishijwe urugero rw’ubuzima bwa buri munsi, hagaragazwa ko nk’ababyeyi…

SOMA INKURU

Ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa abana n’ingaruka z’igihe kirekire ku barikorerwa

Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bikomeye bihungabanya uburenganzira bwabo. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ihohoterwa ribabaza umubiri n’ihohoterwa ribabaza umutima bifite ingaruka mbi cyane ku buzima n’ibyishimo kandi bituma umwana adatanga umusanzu we wose mu kubaka umuryango mugari. Mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abakobwa bose ndetse n’abahungu batandatu mu bahungu icumi bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu bwana bwabo. Abana akenshi bahohoterwa n’abantu basanzwe bazi , ababyeyi, abaturanyi, abarimu, abo bakundana ndetse n’inshuti zabo. Mu bakobwa bahura n’ihohoterwa mu Rwanda, hafi 60 ku ijana ni bo babasha kugira uwo babibwira ndetse…

SOMA INKURU

Nyuma yo gukekwaho kwica uwo yarabereye Mukase, urubanza rwe rukomeje kuba urujijo

Umwaka n’amezi ane birihiritse urubanza urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Rutiyomba Akeza Elsie yari abereye Mukase rusubikwa rutaburanishwa mu mizi kuko igihe cyose hagiye habaho impamvu zitandukanye zituma rusubikwa. Urupfu rwa Akeza w’imyaka itanu wamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo “My Vow” ya Meddy, rwamenyekanye ku wa 14 Mutarama 2022. Yasanzwe mu kidomoro cy’amazi. Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bituma bukeka ko Mukanzabarushimana wari mukase ari we wamwishe, ari naho bwahereye busaba ko aburanishwa afunzwe ngo atazatoroka ubutabera, ariko Mukanzabarushimana yaburanye ahakana ko atigeze yica Akeza ndetse ko atazi…

SOMA INKURU