Yasezeye muri Rayon Sports bitunguranye

Namenye Patrick wari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yasezeye ku nshingano ze yari amazemo imyaka ibiri.Amakuru y’ubwegure bwe yatangiye guhwihwiswa ku mugoroba wo kuwa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024. Namenye yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ko nyuma y’minsi 30 iri imbere, kuva tariki ya 1 Ukwakira 2024 atazaba akiri umukozi w’iyi kipe. Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yabwiye Radio Rwanda ko bamenye ko Namenye agiye kwerekeza ahandi. Yagize ati “Hari ibiganiro byabaye hagati ye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports amenyesha ubuyobozi ko yabonye akandi…

SOMA INKURU

Angleterre: Arsenal lâche ses premiers points contre Brighton

Arsenal, réduit à dix, s’est tiré une balle dans le pied samedi contre Brighton (1-1) et a perdu ses premiers points de la saison en Premier League, une opportunité à saisir pour Manchester City en soirée. Les “Gunners” comptent sept points après trois matches, comme Brighton, ce qui les place sous la menace de Manchester City, en visite à West Ham (18h30), et de Liverpool qui se déplace dimanche à Manchester United. Chez eux, les Londoniens ont perdu le contrôle après l’expulsion de Declan Rice (49e) pour un second avertissement…

SOMA INKURU

Hamenyekanye amatsinda amakipe ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 aherereyemo

Amakipe y’u Rwanda muri Basketball y’Abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa yamenye amatsinda azaba aherereye mu gikombe cy’Afurika, FIBAU18AfroBasket, kizabera muri Afurika y’Epfo. Iyi tombola yabereye mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 25 Kanama 2024. Ikipe y’u Rwanda mu bahungu iri mu Itsinda C hamwe na Maroc, Zambia na Afurika y’Epfo, izakira irushanwa mu gihe bashiki babo bo bisanze mu itsinda A hamwe na Tunisia, Cameroun na na Afurika y’Epfo izaba iri mu rugo. #FIBAU18AfroBasket izahuza ibihugu 12, iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo ku…

SOMA INKURU

Ibyaranze irushanwa ry’amagare ryabaye muri weekend

Kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024 no ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 hakinwe shampiyona y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, aho ku munsi wa mbere hakinwe agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), mu gihe ku munsi wa kabiri hakinwe gusiganwa mu muhanda muri rusange (Road Race). Ni isiganwa ahanini ryaranzwe no guhangana hagati y’abakinnyi ba Benediction Club nka Mugisha Moise waje no kugera aho asiga abandi iminota irenga irindwi, ihanganye na Java Innovotec irimo abakinnyi nka Areruya Joseph, Patrick Byukusenge n’abandi. Iyi shampiyona ikaba yegukanywe…

SOMA INKURU

Impinduka muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Abanyamuryango ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) bemeje ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 mu cyiciro cya mbere wazatangira tariki ya 18 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, ndese hazaba hakoreshwa ibyuma bifata amashusho yo mu kibuga “Video Challenge”  abenshi bazi ku izina rya VAR. Iri koranabuhanga ribarizwa hagati y’ibihumbi 25 na 50 by’amadolari bitewe n’aho wariguze ndetse n’umubare wa cameras ushaka, rifasha umusifuzi kwemeza neza niba umupira waguye mu kibuga cyangwa hanze, umukinnyi kuba yafashe ku rushundura (Net Touching) cyangwa se niba umupira wamukozeho mbere y’uko ujya hanze…

SOMA INKURU

Umutoza wa APR FC yahishuye icyatumye batsindwa na Simba

Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko kimwe mu byatumye batsindwa n’ikipe ya Simba ku munsi wayo uzwi nka SIMBA DAY, harimo kudashyira igitutu kuwo bahanganye n’ibindi. Ibi byatangajwe mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam nyuma y’aho ikipe ya Simba SC itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa byabaye tariki 3 Kanama 2024. Yagize ati: “Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, by’umwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite…

SOMA INKURU

Mu myitozo ya AS Kigali hagaragayemo amasura mashya

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo habura iminsi 16 kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024, kuri Tapis Rouge hagaragayemo abakinnyi bashya harimo Sugira Ernest utagiraga ikipe abarizwamo kugeza ubu hamwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports Ngendahimana Eric. Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe kugira ngo babone ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila. Muri aya masura mashya hagaragayemo myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe…

SOMA INKURU

Rayon Sports yatangaje byinshi ku cyumweru cyayigenewe

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri  wa mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ku ruganda rwa Skol mu Nzove, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje byinshi ku bijyanye na  Rayon Sport Week. Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele wari kumwe n’Umuyobozi wa Skol IVAN Wulffaert muri iki kiganiro batangaje byinshi ku cyumweru cyagenewe Rayon Sports. Hatangajwemo ko umutoza uzatoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino ari Robertinyo Oliveira Gonalves bakazamwerekana muri Rayon Sport Week. Rayon Sport Week iratangira kuri uyu wa kabiri 23/07/2024 kizasozwe na Rayon Sport Day taliki 03/08/2024. Muri iki cyumweru hazaba imikino…

SOMA INKURU

CAF yatangaje igihe igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa n’aho kizabera

Mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida w’iri mpuzamashyirahamwe, Dr Patrice Motsepe yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa muri Maroc, kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026. Muri iyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore WAFCON 2024 kizabera muri Maroc kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024. Iri rushanwa mpuzamahanga rya CAN, rizaba rikinwe ku nshuro ya 35,…

SOMA INKURU

Nyuma yo kurangiza ibihano bya FERWAFA Héritier Luvumbu yasubiye mu ikipe yigeze gukinira

Umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa kubera kuvanga umupira na politiki, yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ari ku nshuro ya Kabiri agiye gukina muri AS Vita Club. Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n’iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Umunye-Congo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports binyuze mu bwumvikane…

SOMA INKURU