Icyumweru cyo Kwibuka: Abasaga 50 bafatiwe ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu minsi irindwi y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 59 bafashwe bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru agaragaza ko hagati ya tariki ya 7 n’iya 13 Mata 2026, habonetse ibirego 47 bijyanye n’iki cyaha. Iyi mibare igaragaza igabanuka ugereranyije n’icyo gihe mu mwaka ushize wa 2025, aho ibirego byari byageze kuri 76, muri uyu mwaka hakaba habaye igabanuka rya 38,2% mu birego by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka.

No ku mubare w’abantu bafashwe bakekwaho ibi byaha nawo waragabanutse, kuko muri uyu mwaka hafashwe abantu 59, mu gihe mu mwaka ushize wa 2025 bari 81. Ibi byerekana igabanuka rya 27, 2% by’umubare w’abakekwaho ibyaha bijyanye n’iyi ngengabitekerezo.

Hari kandi n’abandi bakekwaho ibikorwa byo guhembera ivangura n’amacakubiri. Muri iki cyumweru hafashwe abantu batanu bakekwaho ibi byaha, mu gihe mu mwaka wa 2025 bari batandatu, bikaba byaragabanutseho 16, 7%.

Iyo mibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo yabonetsemo ibirego byinshi kurusha izindi, hakaba harabonetse ibirego 14 bingana na 29,8% by’ibyaha byose byagaragaye muri iki cyumweru cyo kwibuka.

Intara y’Iburasirazuba ikurikiraho n’ibirego 13, mu gihe Intara y’Iburengerazuba ifite ibirego 10. Mu Mujyi wa Kigali ho habonetse ibirego birindwi, naho mu Ntara y’Amajyaruguru haboneka ibirego bitatu.

Nubwo imibare igaragaza igabanuka ry’ibirego, ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeza kugaragaza ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigihari, yaba mu Rwanda no mu mahanga, cyane cyane mu bikorwa byo kuyihakana, kuyipfobya cyangwa kuyikwirakwiza mu buryo butandukanye.

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment