Israel yarekuye imfungwa 30 z’Abanya-Palestine yari yarafunze nyuma y’uko abaturage bayo 10 n’abanyamahanga babiri bari barafashwe bugwate na Hamas barekuwe. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, kibaye mu minsi itandatu yashyizweho hagati y’impande zombi cyo kurekura imbohe zari zarafunzwe. Magingo aya, Israel imaze kurekura Abanya-Palestine 180 barimo abagore n’abana mu gihe Hamas yo imaze kurekura abantu 81 biganjemo abaturage ba Israel. Hagati aho, Ingabo za Israel zafunze inzira zose zinjira mu Mujyi wa Gaza, zishyiraho za bariyeri impande zose ku buryo abantu binjira n’abasohoka bagomba…
SOMA INKURUCategory: politike
Nombreuses réactions après l’accord Israël-Hamas, Paris “espère” des libérations d’otages français
Les réactions se multiplient après l’annonce de l’accord entre Israël et le Hamas permettant la libération d’une cinquantaine d’otages et une trêve de quelques jours dans la bande de Gaza. Paris, notamment, “espère” qu’il y aura des Français parmi le premier groupe d’otages libérés. Les premières réactions à l’annonce de l’accord entre Israël et le Hamas n’ont pas tardé. Paris, notamment, a évoqué un “moment de réel espoir”, espérant qu’il y aura des Français parmi les otages qui vont être libérés prochainement par le Hamas en échange d’une “pause humanitaire” acceptée par Israël, a…
SOMA INKURUUruhande rwa Perezida Macron ku kibazo cya Gaza na Israel n’ubutabazi yatanze
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanditse ku rubuga rwa X ko igihugu cye kiteguye kwakira abana bagera kuri 50 bakomerekejwe n’ibitero by’ingabo za Israel zigenzura ibyo bitaro muri iki gihe aho zivuga ko ibyo bitaro byari indiri y’abari mu mutwe wa Hamas. Perezida Macron yanavuze ko Ubufaransa bwiteguye kohereza ibikoresho by’ubuvuzi indege ikazahaguruka mu ntangiriro z’iki cyumweru kugira ngo igere muri Egiputa mu minsi iri imbere. Ati “Ku bijyanye n’abana bakomeretse cyangwa barwaye bo muri Gaza bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, Ubufaransa burimo gushakisha uburyo bwose burimo n’inzira yo mu kirere kugira ngo…
SOMA INKURUM 23 yahishuye icyo izakora mu gihe leta izakomeza kwanga ibiganiro
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gihe RDC yakomeza kwanga inzira y’ibiganiro hazashyirwa ingufu mu ntambara bakigarurira Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Yagize ati “Kinshasa nikomeza kwibwira ko ikibazo kizakemurwa n’intwaro, tuzabatsinda mu rugamba rwa gisirikare. Nibakomeza kwanga ibiganiro na nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisirikare tuzakomereza ku bwigenge.” Mu bihe bitandukanye M23 kimwe n’abahuza muri iyi ntambara ishyamiranyije uyu mutwe na FARDC basabye ibiganiro ariko RDC ivuga ko itazigera iganira n’umutwe yita uw’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano mu…
SOMA INKURUAmarangamutima ya George Weah nyuma yo gutsindwa amatora
Perezida wa Liberia George Weah yahamagaye uwo bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu wamutsinze, Joseph Boakai, amukeza ku ntsinzi yabonye. Mu ijambo yagejeje ku baturage, yagize ati:”Abaturage ba Liberia bavuze kandi twumvise ijwi ryabo”. Joseph Boakai afite amajwi angana na 28.000 mu gihe amajwi yose asa n’ayamaze kubarurwa. Uyu wahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru, perezida George Weah, yari ku butegetsi kuva mu 2018. Azava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere. Yageze ku butegetsi mu byishimo byinshi cyane ku bakiri bato bitabiriye ayo matora, akaba yari yabonye intsinzi – atsinze…
SOMA INKURUPerezida Tshisekedi adaciye ku ruhande yatangaje gahunda bafite ku Rwanda
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiranye na France 24 hamwe na RFI cyasohotse kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, yongeye guhamya ko ubwo umuryango mpuzamahanga wanze gufatira u Rwanda ibihano, kandi ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo, ngo ibibazo bizakemuka binyuze mu ntambara. Ati “Twebwe dukorerwa amakosa, ibintu ntabwo byarebwe mu buryo bwacu, ariko bigomba kureberwa mu cyerekezo cy’abakora amakosa kuri icyo kibazo [….] Twe turavuga ngo nyuma y’inshuro nyinshi twasabye umuryango mpuzamahanga ngo ufatire u Rwanda ibihano, nibitinda tuzirindira umutekano…
SOMA INKURUImitungo itezwa cyamunara igurishwa 38% gusa by’agaciro ikwiye – Transparency
Ibibazo bigaragara mu kugurisha imitungo mu cyamunara ni ingingo ihangayikishije abaturage nk’uko bisobanurwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda. Uyu muryango ugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023 wakiriye ibibazo 3,770 bishingiye kuri cyamunara byaturutse mu baturage 3,740. Muri aba bagaragaje ibibazo byakarengane 49% ni abagore naho 51% ni abagabo. Mu bibazo byakiriwe na Transparency International Rwanda bishingiye ku kuba abaturage batishimiye agaciro nyako gahabwa imitungo yabo mu gihe cya cyamunara. Mu isesengura ryakozwe n’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda byagaragaye ko imitungo myinshi ihabwa nibura agaciro…
SOMA INKURUEALA: Abadepite harimo uwo mu Rwanda bateranye amagambo karahava
Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA),Hon. Fatuma Ndangiza, yasabye mugenzi we wa DRC kudakomeza gushinja ibinyoma u Rwanda. Ubwo bari mu bikorwa by’iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,yaberaga i Arusha muri Tanzania,umudepite w’umunyekongo witwa Evariste Kalala, yahenze ibi biganiro bigiye gusozwa,azamura ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri muri Congo. Yagize ati “Hari benshi muri DRC bari kwicwa kandi n’umutungo kamere w’igihugu cyacu uri kwibwa n’igihugu tuzi ko turi kumwe mu Muryango.” Undi munyekongo François Ngate Mangu yahise nawe ashyigikira ibyo mugenzi we…
SOMA INKURUMusanze: Yisenyeyeho inzu yubakiwe na leta
Mu kagari ka Sahara, umurenge wa Busogo, akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya. Yabikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ubwo yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, asambura inzu yubakiwe na Leta nk’umuturage utishoboye, nyuma yo gusambura amabati akuramo n’inzugi ndetse n’amadirishya ajya kubigurisha. Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka, utuye muri ako gace, abaturage bavuga ko imyitwarire ye idasanzwe, kuko yari yasambuye iyo nzu mbere, akaba yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo…
SOMA INKURUFormer governor Gasana’s bail hearing underway in Nyagatare
The former Governor of Eastern Province, Emmanuel Gasana on Friday morning arrived at Nyagatare Primary Court for his arraignment and bail hearing in a case in which he faces charges of abuse of office. He is also accused of soliciting and accepting illegal benefits. Gasana, who was suspended as Eastern Province Governor by the Prime Minister on October 25, before his arrest on October 26, faces allegations stemming from an investigation by the Rwanda Investigation Bureau (RIB). The investigation focused on suspected criminal activities he allegedly committed during his tenure…
SOMA INKURU