Ubundi buryo bwatekwamo kawunga

Ibikoresho Ifu y’ibigori, amata y’inshyushyu, amazi, umunyu n’igitunguru. Uko bikorwa Ufata amazi ukayacanira,  yamara kubira ukaba uyashyize muri telemosi kugira ngo adahor,  ku muntu ufite imbabura ebyiri si ngombwa telemosi. hakurikiraho kubiza inshyushyu nayo imaze gushya ikaba ishyizwe ku ruhande. Hari uburyo bwinshi bwo guteka iri funguro kandi rikaryoha cyane, kuko hari n’abashobora gukoresha uburyo bwo kubanza gucamutsa amavuta, nyuma, utetse afata isafuriya akayishyiramo ya mazi yashyizwe iruhande, ayavanze n’amata. Ibyo bikorwa ku buryo bunganya igipimo. Ayo mazi n’amata birongera bigacanirwa, byamara kubira utetse agashyiramo ifu ya kawunga, agatangira gusonga…

SOMA INKURU