Umworozi w’ingona wo muri Cambodia (Cambodge) yariwe n’ingona zigera hafi kuri 40 nyuma yuko aguye mu nzu yazo, nk’uko polisi ibitangaza. Luan Nam, wari ufite imyaka 72, yagerageje gukura imwe muri izo ngona mu kazu ibamo ubwo yashikuzaga inkoni ye n’akanwa kayo, nuko ikamukurura. Umukuru wa polisi Mey Savry yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:”Izindi ngona zasimbutse, zimugabaho igitero kugeza apfuye”. Ibyo byabaye ku wa gatanu, hafi y’umujyi wa Siem Reap, wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Savry yavuze ko umurambo wa Nam wari uriho ibimenyetso by’aho yagiye arumwa ndetse ko…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Soudan : des combats à Khartoum malgré l’entrée en vigueur d’une nouvelle trêve
Les combats se sont poursuivis lundi à Khartoum après l’entrée en vigueur de la trêve d’une semaine conclue plus tôt au Soudan. Toute la journée, l’ONU a fait état de “combats et mouvements de troupes”. Des combats et des raids aériens ont eu lieu dans la nuit de lundi 22 à mardi 23 mai à Khartoum malgré l’entrée en vigueur officielle de la trêve d’une semaine entre l’armée et les paramilitaires censée laisser passer civils et aide humanitaire au Soudan. Depuis le 15 avril, la guerre entre l’armée du général Abdel Fattah…
SOMA INKURUU Burusiya bwariye karungu bigaba ibitero bidasanzwe kuri Ukraine
Indege y’intambara y’u Burusiya ya Su-34 yarashe abacanshuro mu birindiro byabo mu gace ka Kharkov hafi ya Ivanovka ndetse zitatanya amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine bari ku rugamba. Umuvugizi w’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko indege kabuhariwe mu kurasa ibisasu ya Su-34 yarashe “mu gace abacanshuro bari bakambitse by’agateganyo hafi y’agace ka Ivanovka” Yatangaje kandi ko ingabo z’Abarusiya zatatanyije amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine, zinaburizamo ibikorwa byo gusimburana kw’ingabo za Ukraine inshuro eshatu zabigerageje. Uyu muvugizi kandi yabwiye Sputnik ko imodoka ya Ukraine iriho intwaro zishinzwe guhagarika ibisasu mu kirere hamwe…
SOMA INKURUNi ugutinya cyangwa ni amayeri mu kwihakana drone yari yoherejwe ku nyubako ya Perezida Putin?
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye uruhare mu gutegura igitero cya drone cyaburijwemo ku wa Gatatu, ku nyubako Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akoreramo izwi nka Kremlin. Icyo gitero u Burusiya bwemeza ko cyagabwe na Ukraine, nubwo inzego z’umutekano z’u Burusiya zabashije kukiburizamo kuko zarashe iyo drone nta cyo irakora. Ukraine yo ivuga ko ari ibintu byahimbwe n’u Burusiya kugira ngo bubone icyo bushinja Ukraine no gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine umwaka ushize. U Burusiya buvuga ko Ukraine itari kwishoboza gutegura icyo gitero idafashijwe na Amerika. Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida…
SOMA INKURUCongo: Ubwicanyi bwakorewe i Kizimba burabazwa inyeshyamba cyangwa igisirikare cya leta?
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yamaganye ubu bwicanyi mbere yo gusaba abaribo EJVM, Urwego rushinzwe gucukumbura ibibazo bya Congo ndetse n’Urwego rwa EAC rushinzwe ubugenzuzi gukora iperereza kuri buriya bwicanyi. Yagize ati “M23 iramagana yivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe i Kizimba bukozwe n’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. Turahamagarira urwego rushinzwe gucukumbura umuzi w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, EJVM ndetse n’Urwego rushinzwe ubugenzuzi rwa EAC gukora iperereza bagatangaza ibyarivuyemo.” Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko abasivile 16 barimo abagabo, abagore n’abana…
SOMA INKURUDore abizitabira umuhango wo kwimika Umwami Charles III w’Abongereza
Kuri uyu wa gatandatu Umwami Charles III w’Abongereza azimikwa ari kumwe n’umugore we Camilla bita Queen Consort, i Westminster Abbey mu murwa mukuru London. Iyi ni ishusho y’abantu ibihumbi batumiwe muri uwo muhango. Umwami yahisemo ko waba umuhango muto, mugufi kandi w’urunyurane rwa benshi kurusha umuhango nk’uyu uheruka wo kwimika nyina mu 1953. Ubutumire bwohererejwe abantu bagera ku 2,000 – ibi ni bimwe tuzi ku rutonde rw’abatumiwe. Abo mu muryango w’ibwami Kimwe no mu bindi birori byose, abo mu muryango baza mbere, rero na benshi mu bo mu muryango…
SOMA INKURUPerezida Joe Biden ntazitabira umuhango wo kwimika Umwami w’u Bwongereza
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko atazitabira umuhango wo kwimika Umwami w’u Bwongereza, Charless III ko ahubwo azahagararirwa n’umugore we, Jill Biden. Umuhango wo kwimika Charles III uteganyijwe mu Bwongereza ku wa 6 Gicurasi, uzanagaragaramo umugore w’uyu Mwami, Camilla, na we uzimikwa nk’Umwamikazi nubwo azaba adategeka. Nubwo uyu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’abayobozi bavuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden we yamaze kuvuga ko atazaboneka. BBC yatangaje ko Perezida Biden ari umwe mu bakuru…
SOMA INKURUBugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’imiti y’abana
Abaganga bavura indwara z’abana bo mu Budage, u Bufaransa, Austria n’u Busuwisi bandikiye ibaruwa ifunguye Minisiteri z’Ubuzima muri ibyo bihugu bazisaba gukora ibishoboka zikita ku kibazo cy’ibura ry’imiti y’abana mu bihe u Burayi buba bwugarijwe n’ubukonje. Perezida w’uUrugaga rw’Abaganga bavura Indwara z’Abana mu Budage, BKVJ Thomas Fischbach, yatangaje ko mu kuva muri Nzeri kugera mu Ugushyingo hashobora kuzabaho ikibazo cyo kubura abazana imiti ivura abana ndetse akeka ko byazaba bibi cyane ugereranyije n’umwaka ushize. Ati “Itumba ntabwo riri kera. Tuzongera duhure n’ikibazo cy’imiti mike cyane izanwa ndetse bishobora kuzaba bibi…
SOMA INKURUUbuhinde bugiye guca ku Bushinwa mu guturwa n’abaturage benshi
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko bitarenze mu mpera y’iki cyumweru Ubuhinde buzaca ku Bushinwa bukaba igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abaturage benshi. Biteganyijwe ko abaturage b’Ubuhinde bazagera kuri 1,425,775,850 mu mpera y’uku kwezi kwa Mata, nkuko bigaragazwa n’amakuru mashya ya ONU. Mu cyumweru gishize, irindi shami rya ONU ryateganyaga ko Ubuhinde buzaca ku Bushinwa hagati muri uyu mwaka. Ibi bihugu byo ku mugabane w’Aziya bimaze imyaka irenga 70 byihariye abarenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’abatuye isi. Mu itangazo, ishami rya ONU rishinzwe ubukungu n’imibereho, DESA (Department of Economic and Social…
SOMA INKURUSudani: Intambara ikomeje gufata indi ntera, ibihugu bikomeye bihungisha abaturage babyo
Imirwano hagati y’Umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo usanzwe unamwungirije, ibi byatumye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa bitangira guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani. Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cya Sudani ryahamije ko Umugaba w’Ingabo zemewe za Leta, Gen Abdel Fattah al-Burhan,…
SOMA INKURU