Pariki y’Igihugu y’Akagera yakomeje kwerekana umusaruro ushimishije mu rwego rw’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2026 yinjije amafaranga arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, akomoka ku bukerarugendo n’izindi serivisi zitangirwa muri iyo pariki.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera igaragaza ko muri ayo mezi atatu yakiriye ba mukerarugendo 8.919, bikaba byarayifashije kwinjiza amafaranga yiyongereyeho 4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cyo mu mwaka wa 2025.
Iyo raporo igaragaza kandi ko ugereranyije, buri mukerarugendo wasuye iyo pariki yakoresheje Amadolari ya Amerika 108.
Amafaranga yinjiye yaturutse mu bikorwa bitandukanye birimo amatike yo kwinjira muri pariki, serivisi zo kuyobora ba mukerarugendo, amacumbi, ubukode bw’ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa muri pariki ndetse n’uburobyi bwemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’iyi pariki buvuga ko ishoramari rikomeje gukorwa mu guteza imbere ubukerarugendo no kunoza imicungire y’umutungo kamere ryatumye ubushobozi bwo kwigira no kwihaza mu bikorwa bya buri munsi burushaho kwiyongera.
Muri Mata 2026, ubushobozi bwo kwihaza bwari kuri 76%, ariko bugera kuri 104% mu mpera za Kamena, bivuze ko pariki yatangiye kwinjiza amafaranga arenze ayo ikenera mu micungire yayo.
Bimwe mu byatumye umusaruro uzamuka
Mu rwego rwo kubungabunga inyamaswa, iki gihembwe cyaranaranzwe n’ivuka ry’inkura eshatu, zirimo imwe y’umukara n’ebyiri z’umweru.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko iri vuka ari ikimenyetso cy’uko izi nyamaswa zikomeje kororoka neza no kumenyera ibidukikije byazo, nyuma y’imyaka zigaruwe muri iyi pariki hagamijwe kongera umubare wazo mu Rwanda.
Abashinzwe gukurikirana inkura bakomeje kuzikorera igenzura rya buri munsi, bifashishije amarondo yo ku butaka n’ayo mu kirere, hagamijwe kumenya aho ziherereye no gukurikirana ubuzima bwazo.
Mu mezi atatu ashize, abarinzi ba Pariki y’Akagera bakoze amarondo agera ku 1.600, bagenda intera irenga kilometero 35.000 mu rwego rwo gukumira ibikorwa bihungabanya ibinyabuzima.
Iyi raporo igaragaza ko muri icyo gihe nta nyamaswa yishwe n’abahigi binyuranyije n’amategeko. Icyakora, hafashwe abantu batanu bakoraga uburobyi butemewe, ndetse hanakurwaho imitego 12 yari ishobora guteza ibyago inyamaswa zo muri pariki.
Mu kwezi kwa Kamena 2026, ikigo mpuzamahanga The Lux Collective cyatangije ibikorwa byacyo mu Rwanda, gifata mu maboko imicungire ya “SALT of Akagera”, hoteli yubatswe ku nkengero z’Ikiyaga cya Ihema.
Iyi hoteli ifite ibyumba 60 yasimbuye iyahoze izwi nka Akagera Game Lodge, yari isanzwe icungwa na Mantis Collection kuva mu 2017. Ni na yo hoteli ya mbere ya SALT Safari Hotels yafunguwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko izongera ubushobozi bw’Igihugu mu kwakira ba mukerarugendo bifuza gusura Pariki y’Akagera.
Abaturage bakomeje kungukira ku bikorwa bya pariki
Uretse guteza imbere ubukerarugendo, Pariki y’Akagera ikomeje no guteza imbere imibereho y’abaturage bayituriye binyuze mu makoperative akora ibikorwa birimo uburobyi, ubworozi bw’inzuki, ubukorikori ndetse no kuyobora ba mukerarugendo.
Mu gihembwe cya Mata-Kamena 2026, ayo makoperative yinjije Amadolari ya Amerika 226.263, mu gihe abaturage bo mu nkengero za pariki binjije andi 229.374$ binyuze mu kugurisha ibicuruzwa na serivisi zitandukanye.
Pariki yanakomeje ibikorwa byo gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije, aho abantu barenga 31.000 bagejejweho ubutumwa bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu mashuri, amatsinda y’abanyeshuri arengera ibidukikije ndetse n’abahagarariye ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu midugudu.
Ibi byose bigaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera ikomeje kwagura uruhare rwayo mu guteza imbere ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kuzamura imibereho y’abaturage bayituriye, ibintu bituma irushaho kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda no mu kurengera umutungo kamere w’Igihugu.
INKURU YA KAYITESI Ange
