Nyagatare: Bamwe mu rubyiruko bahishuye ikibashora mu busambanyi budakingiye

Nyagatare ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, ikaba ifite imirenge ikora ku gihugu cy’Ubugande, muri yo harimo umurenge wa Rwimiyaga, aho rumwe mu rubyiruko rwaho rutangaza ko ruhakura ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga n’urumogi ari byo bituma bishora mu busambanyi akenshi ntibibuke no gukoresha agakingirizo. Uwo twahaye izina rya John kubera umutakano we, atangaza ko mu murenge wabo abenshi mu rubyiruko ndetse n’abubatse bishora mu busambanyi biturutse ku biyobyabwenge bakura gihugu cy’abaturanyi cy’Ubugande kuko biba bigura make, nyuma yo kubifata bikabatera gusambana nta bwirinzi. Ati: “Akenshi rwose ushobora kujya gusambana ufite…

SOMA INKURU

Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizibarika, Urubyiruko ruraburirwa

Abagera ku 6.460 bafatirwa ibihano kubera ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, imanza zigera ku 4000 zagejejwe mu rukiko, mu gihe buri mwaka abantu bagera ku 5.000 bivuza ibibazo bikomoka ku ngaruka z’ibiyobyabwenge. Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 13, Gicurasi 2024 mu karere ka Kicukiro, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buzamara iminsi 15 bugamije kurwanya ibiyobyabwenge. Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwibukijwe ko tugomba kurangwa no gushishoza, gukanguka no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, runagaragarizwa ingaruka mbi bitera ku buzima ndetse no mu gihe kizaza. Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga, umusore wafataga…

SOMA INKURU

Inama zafasha umugore utwite wanduye virusi itera SIDA

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda « RBC » gikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza umugore ugisama kwihutira kujya kwa muganga, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwe buhagaze, hagamijwe gumira kwanduza umwana uri mu nda virusi itera SIDA mu gihe nyina bamupimye bagasanga yarayanduye. Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari naho higanje ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Gahini, aho abagore n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo muri uyu murenge bibukijwe ko umwana ashobora kwanduzwa virusi itera SIDA mu gihe bamutwite, bamubyara, banamwonsa ,…

SOMA INKURU

Kayonza: Basobanukiwe inyungu zo kwipimishiriza ku gihe

Mu Rwanda Abana bavuka ku bagore banduye virusi itera SIDA batangira gukurikiranwa bakibatwite, bavuka, babonsa kugeza bujuje imyaka 2, muri aba bana abasanganwa virusi itera SIDA ni 1 %, mu gihe 99% bo nta virusi itera SIDA babasangamo. Iri shyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ni umusaruro w’imyumvire iri hejuru yo kuyoboka kwipimisha mu gihe umubyeyi yamenye ko yasamye hagamijwe kwirinda ko umubyeyi yakwanduza umwana virusi itera SIDA, yanashimangiwe n’ababyeyi banyuranye bo mu mirenge y’akarere ka Kayonza. Umurerwa Donata, ufite imyaka 19, atuye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama, atwite…

SOMA INKURU

Musha-Mwulire: Urubyiruko rwahishuye inzititizi rufite mu kwirinda virusi itera SIDA

Mu mirenge ya Musha na Mwulire igize akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko basobanukiwe n’uburyo bunyuranye bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ko ariko kutabona agakingirizo mu buryo buboroheye ari imwe mu nzira ibashora mu kuba bakwandura. Umwe mu bacukuzi ukorera ikigo Trinity Musha gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rwamagana, atangaza ko akenshi baba aho bacukurira bagasohoka rimwe na rimwe, ko ariko iyo hagize umukobwa cyangwa umugore uza kumureba kujya mu gasantire gushaka agakingirizo bimugora. Uyu musore utarashatse ko amazina ye atangazwa, ufite imyaka 23, yagize ati:…

SOMA INKURU

Rwamagana: Abanyeshuri bagaragaje imbogamizi bafite mu kwirinda virusi itera SIDA

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ku kigero cya 35% ariko nubwo bimeze gutya urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwiga ruba mu kigo rutangaza ko rufite imbogamizi mu gukumira no kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Iyi mbogamizi ikaba yatangajwe n’abanyeshuri biga banacumbika mu bigo by’amashuri biherereye mu karere ka Rwamagana, aho bagize bati: ” Tugorwa no kwipimisha Virusi itera SIDA kuko nta serivice zo kuyipima ziba ku ishuri, bisaba kujya mu mavuriro…

SOMA INKURU

Waruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara

Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse. Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi. Imidido irangwa n’iki? Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya…

SOMA INKURU

Dore indwara zikomeje guhitana benshi mu gihe kuzirinda bishoboka

Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima ikomeje kugaragaza ko indwara zitandura zikomeje gukaza umurego mu kuzahaza benshi. Nk’urugero, abarwayi ba diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi bakomeje kwiyongera ku buryo buhangayikishije. N’ubwo bimeze gutyo ariko, kuzirinda birashoboka kandi mu buryo bworoshye bwashobokera buri wese. Amagara ntaguranwa amagana! Hari indwara zisanzwe zizwi ndetse zimenyerewe kuko zabayeho kuva kera, ariko ubu hagezweho indwara zitandura kandi zikomeje guhitana abantu benshi, nyamara abantu bakaba batazifatira ingamba ngo bazirinde. Uyu munsi turebere hamwe indwara ya DIYABETE. Indwara ya Diyabete ni indwara mbi kandi ihitana abantu benshi ku isi,…

SOMA INKURU

Nyamagabe kamwe mu turere Malariya yibasiye bikomeye hafashwe ingamba zo kuyirandura

Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuzima “RBC” cyatagije ubukanguramba bwo kurwanya Malariya mu karere ka Nyamagabe, bugamije ko buri rugo rugomba gutunga inzitaramibi iteye umuti, mu rwego rwo kurandura maralia Burundi yazahaje abaturange. Uwamariya Agnes, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko guhugura abaturage bo mu byiciro binyuranye ari ngombwa kugira ngo abaturage basobanukirwe uko barwanya imibu yo soko y’indwara ya malariya. Uyu muyobozi akomeza atangaza ko imibare y’abarwaye Malariya irimo kwiyongera, kuko mu mwaka ushize wa 2023 nibura umuturage 1 mu baturage 10 (111/1000) yarwaye Malaria. Malariya…

SOMA INKURU

The harmful effects of alcohol on health

Many of us drink alcohol to relax and socialize. But drinking too much alcohol can negatively affect your physical and mental health, your actions, and your decision-making. There are many short and long-term side effects of alcohol consumption. No level of alcohol consumption can be considered safe. To reduce the risk of harm from alcohol-related disease or injury for healthy adults: drink no more than 10 standard drinks per week drink no more than 4 standard drinks on any one day But some people need to take more care. You…

SOMA INKURU