Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragajwe ko kudaha umwanya abana ari nk’imwe mu mpamvu yihishe inyuma y’igwingira ry’abana mu karere ka Nyamasheke Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko kuba ingwingira ridacika biterwa no kuba ababyeyi nta mwanya uhagije bagenera abana babo ngo babategurire indyo yuzuye kandi ibyo kurya bihari. Ati: “Ibyo kurya hano si ikibazo, muri kano gace harera cyane kuburyo nta kibazo cy’ibiryo gihari ahubwo ababyeyi b’ino bakunda imirimo cyane kuburyo usanga abana basa nk’abirera cyangwa bakarerwa n’abaturanyi, bityo wa mwana…
SOMA INKURUCategory: Health
Si ibanga igiti n’ubusitani bibarwa nk’umuti –Dr Nsanzimana Sabin
Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye, binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutera ibiti hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu bitaro, gahunda yiswe « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) ». Minisitiri w’ubuzima akaba atangaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura. Mu itangizwa ry’iki gikorwa « Ivuriro riri ahatoshye », Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, kuko byagaragaye ko amavuriro…
SOMA INKURUImpamvu muzi y’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zikomeje kugaragara mu Rwanda
Ni kenshi hagiye humvikana hirya no hino mu Rwanda, abantu barwaye bakaremba ndetse bamwe bikabaviramo urupfu nyuma yo kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka, by’umwihariko iyo babifatiye ahahurirwa n’abantu benshi. Urugero rwa vuba ni urw’abantu bakoreye inama muri Hotel Saint Famille i Kigali kuva tariki 17 kugeza 18 Ugushyingo 2023, benshi muri bo bahise barwara bararemba ku buryo hari n’abatarashoboye kurangiza inama. Umwe muri bo twamuhaye izina rya Alice yatangaje ko kuwa gatanu yavuye mu nama, atashye nimugoroba yumva mu nda hameze nabi, atangira kuruka, gucibwamo no kugira umuriro kugeza…
SOMA INKURUIndwara zikunze kwibasira abantu batanywa amazi
Nk’uko tubikesha urubuga Medisite na muganga, hatangazwa indwara ndetse n’ibibazo umubiri wagira mu gihe nyirawo atanywa amazi mu buryo buhoraho kandi bukenewe, ntuhabeho kuyanywa kuko umuntu afite inyota cyangwa yabuze ikindi anywa. 1. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore ruba ruremerewe cyane. Iyo rero bimwe mu birugize “disc” ziba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo zibuze amazi, bituma zangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi…
SOMA INKURUShifting focus from curative to preventive and promotive health
In the evolving landscape of healthcare, a paradigm shift from curative to preventive and promotive health strategies has become increasingly imperative. This transition represents a fundamental reorientation in our approach to well-being, emphasizing proactive measures to forestall the onset of illnesses rather than predominantly reacting to them. The traditional model of healthcare predominantly centered on curative interventions, often addressing ailments after their manifestation, is being reshaped by a growing recognition of the efficacy and cost-effectiveness of preventive and promotive health measures. This article delves into the pivotal importance of embracing…
SOMA INKURUUnion of the blind calls for local production of white canes
Rwanda Union of the Blind (RUB), an organisation that campaigns for the rights of people with visual impairment, has called for the local production of special assistive tools, which are known as white canes. A white cane allows blind or visually impaired people to scan their surroundings for obstacles or orientation marks. It also helps onlookers to easily identify the user as blind or visually impaired and take appropriate care. The organisation says local production of white canes can make them more affordable. The call is being made ahead of…
SOMA INKURUWaruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara
Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse. Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi. Imidido irangwa n’iki? Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya…
SOMA INKURUDore indwara zikomeje guhitana benshi mu gihe kuzirinda bishoboka
Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima ikomeje kugaragaza ko indwara zitandura zikomeje gukaza umurego mu kuzahaza benshi. Nk’urugero, abarwayi ba diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi bakomeje kwiyongera ku buryo buhangayikishije. N’ubwo bimeze gutyo ariko, kuzirinda birashoboka kandi mu buryo bworoshye bwashobokera buri wese. Amagara ntaguranwa amagana! Hari indwara zisanzwe zizwi ndetse zimenyerewe kuko zabayeho kuva kera, ariko ubu hagezweho indwara zitandura kandi zikomeje guhitana abantu benshi, nyamara abantu bakaba batazifatira ingamba ngo bazirinde. Uyu munsi turebere hamwe indwara ya DIYABETE. Indwara ya Diyabete ni indwara mbi kandi ihitana abantu benshi ku isi,…
SOMA INKURUIbikunze gutera uruhara n’uburyo bwo kururwanya
Uruhara cyangwa gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho, akenshi rutangira kugaragara mu myaka 30 na 40. Bitangira ugenda utakaza umusatsi mu gace kamwe aho rukunze kuza cyane ni mu gitwariro. Nubwo rukunze kuboneka cyane ku bagabo, gusa n’abagore bashobora kuruzana.Bivugwa akenshi ko uruhara ruturuka ku nkomoko (genetics); ni ukuvuga ko niba umubyeyi wawe arufite, nawe amahirwe yo kurugira aba ari menshi cyane. Ni iki gitera uruhara? Nk’uko byatangajwe hejuru, akenshi ruturuka ku ruhererekane mu muryango, uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye uba warakuye ku babyeyi bawe nitwo…
SOMA INKURUIkihishe inyuma y’ubwiyongere bw’indwara zitandura
Muri iyi minsi haravugwa cyane indwara zitandura, ariko igitangaje iyo habayeho kwigira hirya y’Umujyi wa Kigali, aho benshi bita mu cyaro usanga bakubwira ko batazizi, abandi ntibatinye gutangaza ko umuntu arwara cyangwa agapfa umunsi wageze. Ariko nubwo bimeze bitya ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abapfa bazira indwara zitandura, mu bajya kwivuza muri bo 51,8% ni abafite indwara zitandura. Ibi byatumye ikinyamakuru umuringanews.com kinyarukira mu karere ka Nyaruguru, mu mirenge inyuranye, hagaragara ko abaturage ubumenyi bafite ku ndwara zitandura ari ntabwo. Mukankusi Beatrice umukecuru w’imyaka 59, wo mu mudugudu wa…
SOMA INKURU