Sobanukirwa n’uduce Covid-19 yibasiye kurusha ahandi intandaro y’ingamba nshya

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru,   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje impamvu y’ingamba nshya zo guhangana na covid-19, dore  ko mu gihugu cyose COVID-19 yiyongereye, ariko  hari uduce twibasiwe kurusha utundi. Dr Ngamije yatangaje ko kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021. Ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara n’uko ubwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.” Yakomeje agira ati “Biragaragara ko mu gihugu hose…

SOMA INKURU

Ibyo Perezida Kagame yatangaje mu iserukiramuco “Kusi Ideas Festival”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Iserukiramuco “Kusi Ideas Festival” ritegurwa n’Ikigo k’itangazamakuru Nation Media Group (NMG) guhera mu mwaka wa 2019. Iryo serukiramuco (Festival) ni gahunda ishingiye ku kungurana ibitekerezo bigamije kurebera hamwe icyateza imbere Umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu kinyejana cya 21. Ni ibirori bikorwa mu buryo bwo kureba uko hashorwa imari mu dushyatndetse no mu mahirwe yabyazwamo umusaruro ugeza Afurika ku nsinzi ijyanye n’icyerekezo 2050. Ibirori by’uyu munsi byabereye mu Ntara ya Kisumu yo mu…

SOMA INKURU

Bamwe mu baturage bati “Umuganura ntituzawizihiza”, icyo leta ibivugaho

Umuganura wo muri uyu mwaka wa 2020 uzizihizwa ejo  kuwa gatanu tariki ya 07 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, ariko uburyo wajyaga wizihizwamo abantu bahura bagasabana bishimira umusaruro bagezeho siko bizagenda kuko uzizihizwa hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.  Hirya no hino aho umunyamakuru w’umuringanews yagerageje kugera, abantu banyuranye haba abakorera leta cyangwa abikorera ku giti cyabo, intero yari imwe bati ” Nta kuganura muri bihe bya Covid-19″. Nyirarukundo Julienne umwarimu wigisha mu mashuri ya Leta,  utuye mu Murenge wa Nduba,  we yatangaje ko ibi…

SOMA INKURU

Bamporiki yiseguye ku kuba yarafatiye Oda Paccy igihano atarebye impande zombi

Ejo hashize Ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, mu kiganiro ‘The Dilema of the policing morality’ cyaciye kuri Televiziyo y’igihugu, Edouard Bamporiki bigoranye yasabye imbabazi avuga ko yaguye mu makosa. Mu gusaba imbabazi, Edouard Bamporiki yatangiye avuga ko Paccy ari we ugomba gufata iya mbere agasaba imbabazi bakamubabarira niba ashaka gukomeza kuba intore kuko atari ubwa mbere, yanaganirijwe ubwo yambaraga ubusa agakinga ikoma ku myamya y’ibanga gusa. Edouard Bamporiki yagize ati “Ntabwo njye nasaba imbabazi kuko ibyo nakoze byari bikwiye, wenda uburyo byakozwe ni cyo kibazo, twigira mu makosa, ubutaha…

SOMA INKURU

Kutaganira n’ababyeyi bibashora ku mbuga nkoranyambaga ariho benshi bahurira n’ibibazo binyuranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO Ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu, Antony Businge, avuga ko ibiganiro bagiranye n’urubyiruko rwo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda yakoreye ibyo biganiro mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo, rwagaragaje ko amakuru mu ikoranabuhanga rya Interinete, aho yagize ati “Urubyiruko ruhamya ko ababyeyi bataruha umwanya ngo baganire kuko baba bagiye mu mirimo yo gutunga ingo. Icyo bakora rero bajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gushaka amakuru ku mibonano mpuzabitsina kuko ababyeyi babo bataba babaganirije. Uyu muyobozi wa AJPRODHO yashimangiye ko urubyiruko rureba amafoto n’amafirime y’urukozasoni, nabo bakajya…

SOMA INKURU

Umunsi w’umuganura ntukiri uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa -Minisitiri Uwacu Julienne

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru avuga ku bijyanye n’umunsi w’umuganura, yatangaje ko n’ubwo mu myaka itambutse umuganura wafatwaga nko kwishimira no gusangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bityo ugasanga n’imbuto yatangwaga  yarabaga ijyanye n’ubuhinzi,  ariko ubu uyu munsi  uko u Rwanda rutera imbere hari ibindi byiciro by’ubuzima bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu nabyo bitari ubuhinzi n’ubworozi gusa . Kuwa gatanu w’ icyumweru cya mbere cya Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, uyu mwaka ukaba uzaba ejo ku itariki ya gatatu, ukaba ari umunsi w’ubusabane mu muryango,…

SOMA INKURU

Abahanzikazi b’abanyarwanda baciye agahigo

Ni ku nshuro ya gatanu hagiye gutangwa ibihembo bya Africa Muzik Magazine Awards bihurizwa hamwe n’iserukiramuco ry’indirimbo. Bizatangirwa Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas kuwa 07 Ukwakira 2018, muri iryo hatana hakaba mu batoranyijwe harimo abahanzikazi b’abanyarwanda Knowless Butera n’itsinda rya Charly na Nina n’umubyinnyi Sherrie Silver. Aha bahanganye n’abandi barimo Julina Kanyomozi, Rema, Sheebah Karungi, bo muri Uganda, Victoria Kimani, Akothee bo  muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee  bo muri Tanzaniya. Nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda, ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi…

SOMA INKURU

Ikorwa ry’imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 29 mu Mujyi iteganywa mu kunganira Umujyi wa Kigali, ikaba yuzuye itwaye amadolari y’Amerika miliyoni 28, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 25. Iyo migi itandatu yunganira Kigali ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare. Iyubakwa ry’imihanda rikaba rikorwa muri gahunda y’Umushinga wo kuvugurura iyo migi watewe inkunga na Banki y’Isi. Eng. Uwihanganye avuga ko igice cya kabiri cy’umushinga kiri mu nyigo. Yagize…

SOMA INKURU