Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu minsi irindwi y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 59 bafashwe bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Amakuru agaragaza ko hagati ya tariki ya 7 n’iya 13 Mata 2026, habonetse ibirego 47 bijyanye n’iki cyaha. Iyi mibare igaragaza igabanuka ugereranyije n’icyo gihe mu mwaka ushize wa 2025, aho ibirego byari byageze kuri 76, muri uyu mwaka hakaba habaye igabanuka rya 38,2% mu birego by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka. No ku mubare…
SOMA INKURUCategory: KWIBUKA
Jali hihariye amateka yatije umurindi Jenoside yakorewe abatutsi
Umurenge wa Jali, uherereye mu Karere ka Gasabo, ni agace gafite amateka yihariye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka ya mbere, abaturage bahatuye babanaga mu mahoro, bagasangira ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwagaragazaga ubumwe. Abaturanyi bahanaga inka, bagasangira imiryango binyuze mu bashyingiranywe ndetse bakabana nk’umuryango umwe. Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, inyigisho z’amacakubiri zatangiye gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ziza no kugera muri aka gace ka Jali. Ubwo Jenoside yatangiraga, aka gace kari gafite umwihariko w’imiterere y’aho giherereye, cyane cyane umusozi wa Jali uzwiho…
SOMA INKURU