Bemeza ko ubumenyi bushya bungutse bugiye guhindura byinshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Mu gihe ubuhinzi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda, abahinzi n’abakozi b’iyamamazabuhinzi bitabiriye Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19 bavuga ko ubumenyi, ikoranabuhanga n’uburyo bushya bwo guhinga bahungukiye bizabafasha kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Iri murikagurisha ryamaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, ryasojwe ku wa 31 Nyakanga 2026. Ryahuje abahinzi, aborozi, abashakashatsi, ibigo bikora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abatanga serivisi zitandukanye, mu rwego rwo gusangira ubumenyi no kumenyekanisha ibisubizo bishya byafasha mu kongera umusaruro. Abahinzi bahungukiye uburyo bwo kongera…

SOMA INKURU

Abazacuruza imbuto, imiti n’ifumbire bitujuje ubuziranenge bashyiriweho ibihano bikomeye

Abantu bakora ubucuruzi bw’imbuto, imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi bazajya bahanwa bikomeye nibaramuka bagurishije ibitujuje ubuziranenge cyangwa bakarenga ku mabwiriza abigenga. Mu bihano biteganywa harimo igifungo gishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bikubiye mu itegeko rishya rigenga ibihingwa, ryatowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa 23 Nyakanga 2026, rigamije gusimbura iryari risanzweho kugira ngo rijyane n’igihe ndetse rihuze n’intego za Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2). Iri tegeko rireba ibikorwa byose bifitanye isano n’ubuhinzi, birimo imbuto z’ibihingwa,…

SOMA INKURU

Agace gato kahindura ubuzima bw’umuryango kitaweho- Ubuhamya

Mu gihe ibibazo by’imirire mibi bigihangayikishije ingo nyinshi mu Rwanda by’umwihariko mu bice by’icyaro, akarima k’igikoni kabaye igisubizo cyoroshye ariko gifite imbaraga mu guhangana n’iki kibazo. Uko u Rwanda rwubaka igihugu gitekanye n’iterambere rirambye, gukangurira abaturage gutera imboga hafi y’urugo, byagaragaye ko bifasha mu kurwanya imirire mibi, kongera intungamubiri no kuzamura imibereho. Mukandoli Vestine, wo mu karere ka Gatsibo, avuga ko mbere y’uko atangira akarima k’igikoni, abana be babiri bari bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ati: “Umwe yari yari yaagwigiye, undi afite ikibazo cy’imirire mibi, bampaye imbuto za karoti, dodo, intoryi…

SOMA INKURU

Byinshi ku mbuto za “GMO” n’uruhare rwazo mu buhinzi bwunguka

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyigikiye ikoreshwa ry’imbuto zihinduwe mu buryo bwa siyansi “GMO” mu buhinzi, ibihuha byinshi byagiye bikwirakwira ku ngaruka ryazo ku buzima bw’abantu, ubutaka ndetse n’ibidukikije. Icyakora, abahinzi bo mu turere dutandukanye ndetse n’abashakashatsi bo muri RAB basobanura ko ibyo ari ibihuha bishingiye ku bumenyi buke, kandi ko iri koranabuhanga rifite akamaro kanini ku musaruro, ubukungu bw’imiryango y’abahinzi ndetse no ku gihugu muri rusange. Mukamwezi Béatrice, umuhinzi w’urutoki wo mu karere ka Rwamagana, avuga ko afite amakuru ko igeragezwa riri gukorwa ry’imbuto za GMO z’imyumbati, urutoki, ibirayi…

SOMA INKURU

Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomeje guhungabanya umusaruro

Mu mirima twabashije kugeraho iteyemo ibihingwa binyuraye yo mu karere ka Bugesera by’umwihariko amasaka n’ibigori byumye bitataraganya no kwera. Umuhinzi wari warabigize umwuga w’imyaka 45, Mukandayisenga Vestine yicaye ku gasozi yitegereza imyaka yahinze yiyushye akuya yahindutse umukungugu, amarangamutima aramurenga, mu ijwi ryuje ikiniga ati “Byose ni ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.” Mu ijwi ririmo agahinda ati: “Iminsi y’imvura ntabwo ikigira gahunda. Twabibye dutegereje imvura muri Nzeli, iza muri uku kwezi k’Ugushyingo none tugiye gusarura amapfa. Ibi byose byatumye tutabona na kimwe yaba icyo kurya cyangwa kugurisha.” Uyu ni umwe mu bahinzi mu…

SOMA INKURU

GMO: Inzira nshya yo gukemura ibibazo mu buhinzi bw’ibirayi mu Rwanda

Ubuhinzi bw’ibirayi bubangamiwe bikomeye n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe birimo imvura idasanzwe, ubushyuhe bukabije n’ibiza, bisa nk’ibyabaye twibanire mu buhinzi bw’u Rwanda ndetse n’udukoko tubyangiza tudasigaye. Ibi byose bikaba ari intandaro y’iyangirika ry’umusaruro w’ibirayi, kugabanuka kwawo ndetse bikagira ingaruka ku isoko ry’ibiribwa aho usanga ibirayi biribwa n’abifite ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku bukungu bw’imiryango ibihinga ndetse n’igihugu muri rusange. Ahagaragara abahinzi benshi b’ibirayi ni mu karere ka Musanze, umuringanews wasuye abahinzi bo mu kagali ka Nyabigoma, mu murenge wa Kinigi, batangaza ko ibihe bitunguranye byangije imyaka yabo bikomeye. Nyiransabimana Claire, umuhinzi…

SOMA INKURU