Mu gihe ibiganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje guhura n’imbogamizi, ibikorwa bya gisirikare ntibirahagarara. Mu minsi ishize, ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ryakomeje kugaragaza ubushobozi bwo kwagura ibirindiro mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo Critical Threats, gikurikirana kandi kigasesengura ibibazo by’umutekano ku Isi, igaragaza ko kugeza kuwa 24 Nyakanga 2026, imirwano yakomeje kuvugwa muri teritwari za Masisi na Walikale ndetse no mu bice by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura uturere dufite akamaro mu rwego rwa gisirikare.
Mu gihe ibikorwa by’urugamba bikomeje, AFC/M23 yatangaje ko yinjije mu ngabo zayo abarwanyi bashya barenga 9.300 barangije amahugurwa ya gisirikare. Ubuyobozi bw’iri huriro buvuga ko aba basirikare biyongera ku bandi basanzwe bari mu mutwe, mu gihe raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye na zo zari zaragaragaje ko uyu mutwe usanzwe ufite abarwanyi babarirwa mu bihumbi byinshi.
Hagati aho, ibikorwa bya gisirikare byakomeje no mu bice byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko wafashe santere ya Kipupu, iri muri segiteri ya Itombwe, teritwari ya Mwenga.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Col. Kamasa Ndakize Welcome, yagaragaye mu mashusho yatangajwe n’uyu mutwe avuga ko abarwanyi bawo bamaze kugenzura iyo santere.
Nyuma y’umunsi umwe, undi musirikare mukuru wa Twirwaneho, Col. Fidèle Rugabo, na we yagaragaye muri ako gace, atangaza ko intego ikurikiyeho ari ukwagura ibikorwa bya gisirikare muri segiteri yose ya Itombwe.
Mu bindi bice, imirwano yakomeje no muri Masisi na Walikale, aho AFC/M23 yahanganiye n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe n’ingabo za Leta ya RDC. Aya makimbirane yibanze cyane ku kugenzura imihanda n’inzira z’ingenzi zihuza Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, zifatwa nk’izifite agaciro gakomeye haba mu bikorwa bya gisirikare no mu bwikorezi.
Nubwo Wazalendo ikomeje kugerageza kwisubiza ibice byafashwe na AFC/M23 muri utu turere, amakuru atangwa n’abakurikirana ibibera ku rugamba agaragaza ko imirwano ikomeje gukara kandi ko ubusugire bw’ibice bigenzurwa n’impande zombi bukomeza guhindagurika bitewe n’uko urugamba rwifashe.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko kongera umubare w’abarwanyi no gukomeza kwagura ibirindiro bishobora kurushaho gukaza umurego w’imirwano, mu gihe abaturage bo muri utu duce bakomeje guhura n’ingaruka zirimo kwimurwa mu byabo, ikibazo cy’umutekano muke n’ibibazo by’ubutabazi bwihutirwa.
INKURU YA TUYISHIME Eric
