Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yatangaje ko azataramira i Kigali kuwa 29 Kanama 2026, hakaba ari hamwe muho azakorera ibitaramo mpuzamahanga yise “Retro Tour”, ateganya gukora muri uyu mwaka. Muri uku kuzenguruka mu bihugu binyuranye azahura n’abakunzi b’umuziki we mu bitaramo binyuranye. Biteganyijwe ko azatangirira mu gihugu cye cya Tanzania, aho azabanza gutaramira mu mujyi wa Mwanza ku wa 25 Mata 2026. Nyuma y’aho azakomereza mu mijyi ya Dodoma na Mbeya. Ibyo bitaramo bizakomereza mu gihugu cya Uganda ku wa 5 Kamena 2026, mbere y’uko ajya…
SOMA INKURUDay: April 14, 2026
Ibiganiro bya RDC na AFC/M23 mu Busuwisi byatangiye mu mwuka w’ubushyamirane
Ibiganiro bigamije gushaka igisubizo cy’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byatangijwe ku wa 13 Mata 2026 mu Busuwisi, ariko amakuru agaragaza ko byatangiye mu mwuka w’impaka n’ukutumvikana hagati y’impande zihanganye. Ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23, ibiganiro byitabiriwe n’intumwa esheshatu ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho waryo, Benjamin Mbonimpa. Izi ntumwa zari zifashijwe n’inzobere zifite ubunararibonye mu buyobozi bwa RDC, zirimo bamwe bakoreye mu nzego zikomeye ku butegetsi bwa Joseph Kabila ndetse n’ubwa Félix Tshisekedi. Mu bagaragaye muri izo nzobere harimo Claude Ibalanky Ekolomba wabaye ambasaderi udasanzwe wa RDC…
SOMA INKURUIcyumweru cyo Kwibuka: Abasaga 50 bafatiwe ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu minsi irindwi y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 59 bafashwe bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Amakuru agaragaza ko hagati ya tariki ya 7 n’iya 13 Mata 2026, habonetse ibirego 47 bijyanye n’iki cyaha. Iyi mibare igaragaza igabanuka ugereranyije n’icyo gihe mu mwaka ushize wa 2025, aho ibirego byari byageze kuri 76, muri uyu mwaka hakaba habaye igabanuka rya 38,2% mu birego by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka. No ku mubare…
SOMA INKURUUmutoza w’amakipe y’igihugu ya “Sitting Volleyball” yasezeye mu gihe kitoroshye
Umunya Misiri, Dr. Mosaad Elaiuty, wari ushinzwe gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball y’abagabo n’abagore, yamaze gutangaza ko atagikomeje izo nshingano. Amakuru y’isezera rye yemejwe na Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique, mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026. Yasobanuye ko uyu mutoza yamaze gutanga ibaruwa asezera ku mirimo ye, agaragaza ko yafashe iki cyemezo kubera impamvu ze bwite. Ibi bibaye mu gihe hasigaye amezi atatu gusa ngo ayo makipe yitabire Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera mu mujyi wa Hangzhou mu gihugu cy’Ubushinwa…
SOMA INKURUJali hihariye amateka yatije umurindi Jenoside yakorewe abatutsi
Umurenge wa Jali, uherereye mu Karere ka Gasabo, ni agace gafite amateka yihariye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka ya mbere, abaturage bahatuye babanaga mu mahoro, bagasangira ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwagaragazaga ubumwe. Abaturanyi bahanaga inka, bagasangira imiryango binyuze mu bashyingiranywe ndetse bakabana nk’umuryango umwe. Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, inyigisho z’amacakubiri zatangiye gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ziza no kugera muri aka gace ka Jali. Ubwo Jenoside yatangiraga, aka gace kari gafite umwihariko w’imiterere y’aho giherereye, cyane cyane umusozi wa Jali uzwiho…
SOMA INKURU