Umweyo udasanzwe mu Rwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora “RCS” rwemeje urutonde rw’abakozi basabirwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi, bakurikiranyweho amakosa akomeye bakoze mu rwego rw’akazi, anyuranye n’imyitwarire ikwiye kubaranga. Ibi rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gicurasi aho rwemeje ko rwakoze inama Nkuru kuwa 30 Mata 2024. Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS,kandi rwemeje ko abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera “ku mezi atanu” bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye i Rwamagana bamaze kurekurwa. Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho…

SOMA INKURU

RCS yavuze ku myigaragambyo ya bamwe mu bacungagereza n’abayobozi babo

Kuwa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abacungagereza n’abayobozi babo batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera ko bafungiwe ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu. Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk’imwe muri gahunda y’uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi. CSP Kubwimana yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk’uko hari abagiye babitangaza…

SOMA INKURU

RIB yashyize hanze abapfumu bakekwaho kuyogoza abaturage

Mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024 hafatiwe abantu batatu, Urwego rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bakekwaho kwiyita abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda, bababeshya ko bagarura ibyabo byibwe cyangwa ko babakiza indwara zananiranye.  Aba bavugaga ko ari abavuzi gakondo barimo umunyamahanga bemeza ko bakoresha imbaraga z’ubupfumu mu kugaruza ibyibwe, gukiza indwara no gutanga ubukire bakarya abantu amafaranga. RIB yagaragaje n’ibikoresho bifashishaga muri ubu butekamutwe birimo, inzoka, akanyamasyo, impu z’Inyamaswa, amahembe, ibimene by’ibicuma ibyungo n’urujyo, ndetse n’amafu bitaga imiti, iboneraho umwanya mwiza wo…

SOMA INKURU

Uganda: Abapolisi 2 batawe muri yombi bashinjwa kwiba umunyarwanda

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, Elly Maate kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2023 batangaje bataye muri yombi abapolisi babiri bayo bakorera ku mupaka wa Katuna uhuza iki gihugu n’u Rwanda, bazira kwiba umunyarwanda ibihumbi 85 Frw. Abapolisi bakekwa barimo uwitwa Gracious Tusiime w’imyaka 25 ndetse na mugenzi we witwa Zechariah Ekiyankundire w’imyaka 26. Uyu muvigizi yatangaje ko ku wa 01 Werurwe 2024, bibye Umunyarwanda w’imyaka 38, wavuye mu Rwanda ajya muri Uganda mu gace k’ubucuruzi ka Katuna agiye kugura ibintu.…

SOMA INKURU

Indege yahagaritse urujyendo bitunguranye kubera ibisiga

Sosiyete yo mu Misiri ikora ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, yatangaje ko yahagaritse urugendo rw’indege yayo rwavaga i Kigali rugana i Cairo, nyuma y’uko igonganye n’ibisiga. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uru rugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwahagaritswe ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024. Ni nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116, yagonganye n’ibisiga ubwo yari iri guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ariko itaragera mu kirere. Nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo,…

SOMA INKURU

Umusaza w’imyaka 60 yaguwe gitumo n’umugore we asambanya imbwa yabo

Umusaza w’imyaka 60 mu Ntara ya Kisii muri kenya, agiye kujyanwa mu nkiko azira kuba yarafashwe n’umugore we ari gusambanya imbwa. Fredrick Macarios yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we yamufashe yamanuye ipantaro ari gusambanya imbwa yo mu muryango wabo, mu mudugudu wa Mosocho. Raporo y’abapolisi ivuga kuri iki kibazo ivuga ko uyu mugabo yasohotse mu rugo rwabo ahagana saa saba zijoro zo ku cyumweru asiga umugore mu nzu. Nyuma y’aho gato, umugore avuga ko yumvise urusaku rudasanzwe rw’imbwa yabo, bituma asohoka mu rugo ngo amenye uko byagenze. Polisi iti:…

SOMA INKURU

Abapolisi bane batawe muri yombi bashinjwa gucuruza abantu

Kenya isanzwe ari inzira kuri benshi mu banya-Ethiopia bagana muri Afurika y’Epfo mu buryo butemewe nk’uko bigaragazwa n’ishami ry’Umuryango mpuzamahanga rishinzwe iby’abimukira “IOM”, muri iki gihugu haranavugwa abapolisi batawe muri yombi bashinjwa gucuruza abantu. Byemejwe ko abapolisi bane bo muri Kenya batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bucuruzi bw’abantu nyuma yo kuvumbura inzu yari ihishwemo abanya-Ethiopia 37 mu birometero 16 uvuye mu murwa mukuru Nairobi. Abo banya-Ethiopia babwiye abayobozi ko bari bagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima bwiza. Ntabwo biramenyekana uburyo bageze muri iyo nzu n’ababifitemo uruhare bose kuko hakiri…

SOMA INKURU

Inzu 28 zo mu mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai zigiye gusenywa

Muri Mata 2023 ni bwo hamenyekanye ko inzu zubatswe mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi ziri gusenyuka ndetse biza kugaragara ko zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gusenya inzu 28 zo muri uyu mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai ndetse n’izindi 14 zo mu karere ka Gasabo zubatswe binyuranye n’amategeko. Umujyi wa Kigali wasabye ko bamwe mu bari bawutuyemo bimuka. Ababisabwe ni abari batuye mu nzu eshanu zigeretse zarimo imiryango 23 zitari zujuje ubuziranenge ndetse zimwe muri zo zari zatangiye kwangirika nubwo hari n’izitari…

SOMA INKURU

Jose Mourinho yasabye ko icyicaro gikuru cya VAR kizanwa muri Afurika

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko ibyemezo bya VAR mu gikombe cy’Afurika cya 2023 bitaranzwe no gutonesha amakipe akize cyangwa azwi cyane nk’uko bigenda i Burayi, anasaba ko icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri Afurika. Ati: “Narebye AFCON kuruta umupira w’uburayi. Barimo kutwigisha gusa kuba inyangamugayo. Muri AFCON, VAR yakoreshejwe neza uko igomba gukoreshwa. Ntabwo bayikoresheje mu gufasha amakipe afite amafaranga menshi cyangwa amakipe azwi. Iyi niyo mpamvu wabonye ibyiza muri buri kipe. Kubera ko bazi ko VAR itahawe akazi inyuma y’amarido inyuma ari iy’abantu bose.” Mourinho yakomeje agira ati:…

SOMA INKURU

Miss Japan 2024 yiyambuye ikamba, urukundo nirwo rubyihishe inyuma

Miss Japan 2024, Karolina Shiino ufite imyaka 26 ukomoka muri Ukraine, yiyambuye iryo kamba nyuma yo kuvugwaho kuba akundana n’umugabo ufite umugore. Shiino, yavutse ku babyeyi b’Abanya-Ukraine, ariko yakuriye mu Buyapani kuva afite imyaka itanu ahitwa i Nagoya, yambitswe ikamba rya Miss Japan 2024, ku itariki 22 Mutarama 2024, ariko icyo cyemezo cy’akanama nkemurampaka cyateje ibibazo muri icyo gihugu, bamwe bamagana ayo mahitano, kuko hatowe umukobwa utaravukiye mu Buyapani, kandi utujuje ibiranga ubwiza ku Bayapani. Le Parisien cyatangaje ko abategura iryo rushanwa bakomeje guhagarara ku cyemezo cyabo, bavuga ko bemeza…

SOMA INKURU