Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko rwafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri. Abikurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n’amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo. RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Ubutumwa ni uko n’abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.” Dr…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Abatinganyi bakoze agashya muri Kigali
Tariki ya 17 Gicurasi buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ku Isi uzwi nka IDAHOBIT “International Day Against Homophobia, Biphobia and Transphobia.” Kimwe n’ahandi mu bihugu bitandukanye, muri Ambasade zitandukanye zikorera i Kigali hazamuwe amabendera asanzwe akoreshwa n’uyu muryango uzwi nka LGBTQ. Imibare yo kuva mu 2016, yerekana ko buri mwaka uyu munsi uberaho ibikorwa by’impurirane mu bihugu bisaga 130 ku Isi. Kuri uyu wa Gatatu, Isi yafatanye urunana mu kwizihiza uyu munsi no kuzamura ijwi rigamije guharanira ko uburenganzira bw’abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje…
SOMA INKURUArashinjwa kwica umwana we amuziza kurira
Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w’amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka. Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zambian Observer cyandikirwa muri icyo gihugu, icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia. Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y’amavuko, yishe umwana we w’amezi umunani gusa, amunize. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w’uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.…
SOMA INKURUImpinduka zidasanzwe mu migendekere y’inama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi
Kuri uyu wa Gatatu Papa Francis yazanye impinduka mu migendekere y’inama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi, izwi nka Sinode, aho n’abalayiki cyangwa abandi bagize inzego za Kiliziya Gatolika bazajya baba bahagarariwe n’abantu 70. Papa Francis yemeje ko abagore bagiye kujya bemererwa gutora ku ngingo zitandukanye mu nama. Ubusanzwe muri iyi nama abasenyeri ba Kiliziya Gatolika nibo babaga bemerewe gutora. Sinode ni inama nkuru ihuza abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku Isi, igaterana ku busabe bwa Papa kugira ngo haganirwe ku ngingo runaka. Ntabwo inshingano zayo ari uguhindura…
SOMA INKURUGutsindwa ni intandaro y’ubuzima budasanzwe bw’abakinnyi -Umutoza Bizumuremyi wa Etincelles FC
Umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho ubuzima bugoye cyane ku buryo no kubona ifunguro ari ikibazo gikomeye. Aganira n’itangazamakuru, Bizumuremyi, yavuze ko umusaruro mubi ikipe ye iri kubona muri iyi minsi uri guterwa n’ubuzima bubi abakinnyi babayemo. Yagize ati “Ikibazo ni ubuzima bubi bari kubamo (abakinnyi). Icyo twanga ni ibihano bya Federasiyo byo kutitabira umukino ariko ikipe ibayeho nabi cyane.” Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busa n’ubwabatereranye muri iki gihe ku buryo batakibubona. Yakomeje ati “Umupira ni amafaranga, nta buyobozi kuko n’ubw’akarere busa nk’aho…
SOMA INKURUAgashya: Hashyizweho Imva z’abantu bazima
Kaminuza ya Radboud yo mu Mujyi wa Nijmegen mu Buholandi, yashyizeho uburyo butamenyerewe bwo kwitekerezaho, aho yacukuye imva umuntu aryamamo mu gihe runaka agatekereza ku bimufitiye umumaro kuruta ibindi. Iki gitekerezo cyo gucukura iyi mva yahawe izina rya “purification grave” cyazanwe n’iyo kaminuza mu 2009, aho umunyeshuri ashobora kuyiryamamo mu gihe cy’amasaha atatu, agatekereza ku bintu by’ingenzi mu buzima. Kujyana telefoni, igitabo cyangwa ikindi kintu cyakurangaza kigatuma utitekerezaho neza ntibyemewe. Iki gitekerezo cyatangijwe mu mushinga w’imyaka ibiri w’iyi kaminuza waje kurangira mu 2011, ariko nyuma mu 2019 abanyeshuri bakongera gusaba…
SOMA INKURUKarongi ubukwe bwasubitswe igitaraganya, dore impamvu
Ubukwe bw’umusore n’inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya nyuma y’uko ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi butahuye ko umugeni atwite. Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, ni bwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi yagombaga gushyingiranwa n’umusore wo mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko bisanzwe bigenda muri ADEPR, tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw’itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe. Umwe mu bayobozi b’Itorero ADEPR yabwiye itangazamakuru ko ubu bukwe icyatumye buhagarikwa ari uko basanze uwo mukobwa atwite.…
SOMA INKURUUmugabo wavuzweho gusambanira mu ruhame habonetse ingingo zimurengera
Nyuma yuko umukozi w’urwego rwa Leta atawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gishingiye ku mashusho y’uwo bivugwa ko yagaragaye asambanira mu kabari, Umunyamategeko avuga ko yagombye kuba ari gukurikiranwa hamwe n’uwo basambanaga, ndetse ko Ubushinjacyaha bugomba kuzagaragaza ibimenyetso simusiga ko uriya mugabo koko yari ari gusambana. Imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni ishingiye ku mashusho yagaragayemo umugabo wicaye ku ntebe akikiye umukobwa basa nk’abari gutera akabariro mu kabari. Ni amashusho bivugwa yafatiwe mu kabari gaherereye mu kagari ka Nyarugenge, mu murenge wa…
SOMA INKURUAhubakwa urwibutso bahasanze icyateye urujijo
Mu kagari ka Nyamirango, mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu masambu y’abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe habonetse grenade. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi‘grenade. Ati “Ni byo koko habonetse grenade kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.” Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho…
SOMA INKURUImpaka ni zose ku gitekerezo cyo guhuta abaremye
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2023, nibwo Abafaransa 184 bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe amavugurura akenewe mu itegeko rijyanye no gufasha umuntu urembye kurangiza ubuzima bwe atababaye, buri wese akakaba yagaragaje aho ahagaze, abenshi bakaba bemeza ko mu Bufaransa ubwo buryo bukwiriye gukoreshwa umurwayi bigaragara ko nta cyizere cyo gukira kandi ari kubabara, agahutwa. Nubwo abenshi bemeza ko umuntu urembye cyane kandi ababara akwiriye gufashwa gusoza ubuzima bwe, abitabiriye ibiganiro bose bahurije ku kuba ubwo buryo budakwiriye gukoreshwa ku bana n’abandi badafite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro. Ihuriro ry’abaganga…
SOMA INKURU