RANGO SUPER MARKET isoko ry’icyerekezo riziye igihe

Ni isoko ryari risanzwe rikora ariko kuri ubu rikaba ryarubatswe mu buryo bujyanye n’icyerekezo riherereye i Rango, mu murenge  wa Mukura, mu karere ka Huye. Ni isoko rije rifite umwihariko kuko umuntu yakwinjiramo agahaha ibyo akeneye (ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’inkweto, n’ibindi ). Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro tariki 15 Ukuboza 2023. Abahaturiye bagaragaza ko bishimiye iri soko ry’icyerekezo ribegerejwe kandi ngo baryitezeho kurushaho kunoza imibereho yabo mu buryo bwo kubona akazi, guhaha neza bizira inenge hafi yabo         UBWANDITSI: umuringanews.com

SOMA INKURU

Health ministry urged to clarify difference between advertisement and information

There are unclear elements within the Ministry of Health’s guidelines against advertisement of medicine and medical services and, therefore, there is a need to differentiate between informative content and advertising, a top media official has said. As per the 2019 ministerial guidelines, advertisement of medicines and medical services through various means including the media, street loudspeakers, social media, and so on is prohibited. In an interview with The New Times, Emmanuel Mugisha, the Executive Secretary of Rwanda Media Commission (RMC), acknowledged that it is unethical to advertise medicines and medical services…

SOMA INKURU

Nyagatare: Abayobozi basabwe kudasiragiza ababagana

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi bo mu karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo. Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, mu bukangurambaga bwo kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare. Yankurije avuga ko hari abaturage bagira ikibazo bakihutira mu rukiko nta hantu na hamwe babanje kukigeza, rimwe na rimwe bakigeza no ku bayobozi nabo bakabohereza mu nkiko,…

SOMA INKURU

‘Nishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina’ – Biden

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina, nyuma yuko mu 2021 yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba. Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nishimiye irekurwa uyu munsi [ku wa gatanu] na Leta y’u Rwanda rya Paul Rusesabagina. “Umuryango wa Paul ufite amashyushyu yo kongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] kandi nsangiye ibyishimo na wo ku nkuru nziza y’uyu munsi. “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul…

SOMA INKURU

Nubwo atahawe igisubizo Umunyarwandakazi yabajije ikibazo Perezida Felix Tshisekedi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023,  ubwo bari mu nama y’ihurro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora RDB, yabajije Perezida Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi  impamvu igihugu cye kitemera imikoranire n’abandi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu ayobora by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo. Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye?…

SOMA INKURU

Ihohoterwa rikomeye rikorerwa abakobwa bo mu kabari

Iyo utembereye mu tubari dutandukanye usanga abakobwa badukoramo bakunze kuba bambaye imyenda migufi ariko ntumenye impamvu yabyo. Nubwo abenshi muri aba bakobwa n’abagore bakunze kugaragara bambaye iyi myenda migufi izwi nk’impenure, bamwe bavuga ko bidaterwa n’amahitamo yabo. Bamwe muri aba bakobwa baganiriye na IGIHE bavuze ko bose bataba bifuza kwambara amajipo magufi, ahubwo akenshi babitegekwa na ba nyir’utubari ngo kuko aribyo bituma babona abakiliya benshi. Banemeza ko hari na ba nyir’utubari bahitamo kudodeshereza abakozi babo imyenda isa kugira ngo bagaragare neza ariko abakobwa bakabadodeshereza amajipo magufi. Uwimana Liliane, ni umukobwa…

SOMA INKURU

Inyungu z’ikoreshwa ry’bihingwa byahinduriwe uturemangingo ku muhinzi n’umuguzi

Ibihingwa bihindurirwa uturemangingo (DNA) hagamijwe inyungu runaka zose ziganisha mu korohereza no guteza imbere abahinzi ndetse no korohereza ababikoresha aho bigera ku isoko bifite ubuziranenge kandi ku giciro cyiza. Inyungu ziba zigamijwe mu guhindura uturemangingo z’ibihingwa harimo kubyongerera umusaruro, intungamubiri kidasanganywe, ubudahangarwa ku izuba, kwihanganira indwara n’imvura nyinshi,  kuba igihingwa kidakenera guterwa imiti cyangwa iyakoreshwaga ikagabanuka cyane,  kwera mu gihe gito n’izindi. Uyu mwihariko w’ibiribwa byahinduriwe uturemangingo utanga umusaruro ufatika mu bihugu byatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi aho bigira uruhare mu kurwanya inzara cyane ko bitanga umusaruro utubutse, kandi no…

SOMA INKURU

OMS iratanga impuruza ku bwoko bushya bwa Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko hari ibyago byinshi byo kuba havuka ubwoko bushya bwa Covid-19 aho ubuzwi nka Omicron, uyu muryango ugaragaza ko hakiri ubwandu busaga 500 bwabwo bukiri gukwirakwira. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibiri y’abatuye Isi yamaze kuzamura ubudahangarwa bwayo bwo guhangana na Covid-19 ariko avuga ko hari impungenge ku bundi bwoko bushya bwa Coronavirus bushobora kuza. Ati “OMS igereranya ko nibura 90% by’abatuye Isi bamaze kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Virusi ya SARS-Cov-2, biturutse ku nkingo zagiye zitangwa.” Yakomeje ati…

SOMA INKURU

Rwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha

Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore.  Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…

SOMA INKURU

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane kitezweho iki?

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ,urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa hatangwa ubutumwa bwo kuyirwanya. Mu kiganiro n’abanyamakuru urwego rw’umuvunyi rusobanura ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa iki cyumweru kizatangira kuri 26 Ugushyingo kigazoswa taliki ya 09 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga nyirizina wo kurwanya ruswa . Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine nibyo agarukaho. Yagize ati “buri mwaka igihugu cyacu cyifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, ni umunsi wizihizwa ku isi yose n’igihugu cyacu kirimo…

SOMA INKURU