Yirukanywe mu ikipe y’amaguru nyuma yo gutera inda umukobwa wa nyirayo


Ikipe ya ruhago yo muri Slovenia, yirukanye umukinnyi wo muri Nigeria kubera gutera inda umukobwa wa perezida w’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’amezi atandatu gusa ayigezemo.

Nk’uko byatangajwe na Ghana Soccernet, uyu mukinnyi yirukanwe kubera ’imyitwarire idakwiye no kutagira ikinyabupfura’ kubera gutera inda uyu mukobwa nawe yemera.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abakinnyi bane bo muri Nigeria bakekwaho kuba barimo umwe wakoze ibi barimo Bede Osuji, Temitope Nelson, Gerald Chiyoke na Sulaiman Adedoja.

Aba bose bakina mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia, ariko ntihazwi neza uwateye iyi nda cyane ko n’ikipe byabereyemo itavuzwe.

Uyu mukinnyi wateye inda uyu mukobwa ngo yamaze gusubira muri Nigeria kandi ahangayikishijwe n’imibereho y’uyu mukunzi we yateye inda.

Ubu uyu aratekereza kurega muri FIFA kuri iki kibazo cyo kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mukinnyi yagize ati “Nasinye amasezerano y’imyaka itatu yakongerwaho undi mwaka ariko ukwezi gushize nahuye n’ikibazo ubwo umukobwa w’inshuti yanjye usanzwe ari umukobwa wa perezida yavuze ko antwitiye”.

Ikipe yarabimenye irampamagara ngo tujye mu biganiro. Nagezeyo nemera ko ari njye nyirabayazana wo gutwita kwe,bambwira kuguma mu rugo kandi ko ntagomba kugaragara hafi y’ikipe kugeza igihe nzabimenyeshwa.”

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma babwiye uwamuhagarariye ko bagomba gutandukana kubera imyitwarire mibi.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment