Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa “RFI” yatangaje ko centre y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ishinzwe gukumira no gukurikirana indwara, yashyize hanze icyegeranyo kerekana uko COVID-19 ihagaze ku mugabane wa Afurika kuva ku itariki ya 1 Kamena 2020 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena. Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 1 Kamena 2020, Umugabane w’Afurika wabarurwagamo abantu 147 099 bagaragayeho icyorezo cya Coronavirus gihitana 4 228. Ibihugu byibasiwe cyane n’icyo cyorezo ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria na Algérie. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena, Umugabane w’Afurika wabarurwagaho abarwayi ba coronavirus 153 325,…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Abafatiwe mu bikorwa birenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bacakiwe
Abantu 17 bari mu byiciro bine nibo Polisi yafashe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi. Beretswe itangazamakuru ejo hashize taliki ya 14 Kamena, muri bo harimo abantu batanu bafatiwe mu mujyi wa Kigali bawujemo bitemewe, batatu bari bavuye mu gihugu cya Uganda rwihishwa abandi babiri bari bavuye mu karere ka Rusizi. Uwabarengeye Vedaste avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 13 yavuye mu karere ka Rusizi rwihishwa ajya mu karere ka Nyamasheke ahategera imodoka imuzana mu Mujyi wa Kigali ashaka gukomeza ngo ajye mu karere ka Musanze.…
SOMA INKURUCOVID -19: Abaturarwanda baraburirwa
Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yagiranye na RBA kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena, yatangaje ko nubwo abarwayi benshi bamaze iminsi batahurwa mu Karere ka Rusizi ahamaze gutahurwa abarenga 90, mu Banyarwanda bataha bavuye mu mahanga ndetse no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, buri wese adakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari kandi gishobora kuba kiri mu Gihugu hose. Yagize ati “Rusizi na Rusumo cyangwa na Kirehe, ni uturere twibasiwe cyane ariko ntibivuze ko ahandi hatagaragaye abantu bafite uburwayi; nko muri Kigali mu minsi 5 ishize…
SOMA INKURUOMS iraburira isi ku ikwirakwira ry’icyorezo COVID-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, ryaburiye abatuye isi ko icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwiyongera ku isi, inasaba ko nta kuregeza gukwiye kubaho. Nubwo mu Burayi hari impinduka bigenda biba byiza, ku Isi ho si ko biri nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus. Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga i Genève ku wa Mbere w’iki cyumweru. Yagize ati “Abantu bashya basaga 100 000 mu minsi icyenda ku icumi iheruka. Ku Cyumweru, hagaragaye kuzamuka kw’imibare, isaga 136 000 y’abarwayi bashya. Yanavuze ko ari umubare uri hejuru…
SOMA INKURUUko COVID-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi yose
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hatahuwe abarwayi 12 bashya b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera kuri 461. Muri abo batahuwe mu Rwanda Kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe uyu mwaka, hamaze gukiramo 300, hakaba hakirwaye 161 barimo kwitabwaho n’abaganga. Abarwayi bashya bagaragaye mu Kareree ka Rusizi n’i Rusumo mu Karere ka Kirehe, bakaba bashyizwe mu kato n’abo bahuye bagahita bakurikiranwa. Kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 80,129. Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu…
SOMA INKURURwanda: Amakuru mashya kuri COVID-19
Ikwirakwizwa rya Coronavirus riterwa n’abatwara amakamyo ryahagurukiwe
Ikibazo cy’umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, cyaganiriweho mu nama yahuje abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bemeranyijwe ko abashoferi b’amakamyo, mbere yo kwinjira mu kindi gihugu bazajya bapimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwabo rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu. Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na certificat…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abafite Coronavirus ukomeje kwiyongera
Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020, habonetse abarwayi bashya 11 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 1,092 byafashwe mu masaha 24 ashize, hakira abantu 6 bashya batumye umubare w’abamaze gukira ugera kuri 256 muri 370 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bashya barimo Abanyarwanda batashye bavuye mu mahanga, abashoferi n’abacuruzi bambukiranya imipaka. Abatahuwe bashyizwe mu kato kandi abo bahuye na bo bahise bakurikiranwa uko bikwiye. Kugeza ubu abakiririmo kwitabwaho n’abaganga mu rwanda bageze ku 113, naho umaze kubura ubuzima akaba aari umwe wari Umunyarwanda utuye mu…
SOMA INKURUUmuyobozi wa RDB yahawe umwanya ukomeye muri OMS
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamazi, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi batangiranye n’ishingwa rya “WHO Foundation” kuwa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, Iyi foundation ikaba yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS/WHO” nk’Umuryango ufite imikorere yihariye, ugiye gukomeza ibikorwa byo gukusanya inkunga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga. Clare Akamanzi azakorana izo nshingano n’abandi bayobozi ndetse n’impuguke zirimo Mr. Bob Carter na Prof. Thomas Zeltner, na bo bari mu bagize Inama y’Ubuyobozi. Clare Akamanzi yakiriye neza kuba umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bw’uwo…
SOMA INKURUUko COVID-19 ihagaze mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020, habonetse abarwayi bashya 11 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 1,217 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 6 bakize neza, bituma umubare w’abamaze gukira ugera kuri 209. Ibyo kandi byatumye umubare w’abakirimo kwitabwaho n’abaganga ugera kuri 99, mu barwayi 308 bose bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abo barwayi ba COVID-19 bamaze gutahurwa mu bipimo 52,335 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda muri Werurwe kugeza ubu. Abakirwaye bakomeje kuvurirwa ahabugenewe, ndetse hakomeje igikorwa cyo gupima abantu mu Gihugu, bikaba bivugwa ko kugeza ubu nta murwayi mushya uratahurwa…
SOMA INKURU