Burundi: Umwe mu bayobozi ba Polisi arafunze

Col Étienne Citegetse, wari uyoboye Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Burundi, yajyanywe muri gereza nyuma yo kumara iminsi abazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR), ku birego bifitanye isano na ruswa mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga. Amakuru avuga ko Col Citegetse yatawe muri yombi i Bujumbura ku wa 23 Ukwakira 2026, afatanwa n’abandi bapolisi bane bakoraga muri PSR. Nyuma yo kumara iminsi ibiri afungiye mu kasho ka SNR, bivugwa ko yasubijwe ku biro bya PSR kugira ngo ashyikirize abandi inshingano yari afite, mbere yo kujyanwa muri gereza ku…

SOMA INKURU