COVID -19: Abaturarwanda baraburirwa


Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yagiranye na RBA kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena, yatangaje ko nubwo abarwayi benshi bamaze iminsi batahurwa mu Karere ka Rusizi ahamaze gutahurwa abarenga 90, mu Banyarwanda bataha bavuye mu mahanga ndetse no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, buri wese adakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari kandi gishobora kuba kiri mu Gihugu hose.

Yagize ati “Rusizi na Rusumo cyangwa na Kirehe, ni uturere twibasiwe cyane ariko ntibivuze ko ahandi hatagaragaye abantu bafite uburwayi; nko muri Kigali mu minsi 5 ishize hari abo twahabonye… bagera kuri bane 4.”

Yavuze ko umwe muri abo barwayi yari afite afitanye isano n’utu turere tubiri, aho bikekwa ko ashobora kuba yarahakoreye urugendo, hanyuma akaza i Kigali.

Yarapimwe asangwa yaranduye, haza no kugaragara abo bahuye bagera kuri batatu na bo barapimwa.

Ati “Muri Kigali ni ho navuga ngo ni ikiciro cyagaragaye nyuma y’uko izi ngendo zisubukurwa.”

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda ko kwirara ari imwe mu nzira zihuse zatuma icyorezo cya COVID-19 cyongera kugora ubuzima bw’Abanyarwanda, igihe haba hafashwe ingamba zikomeye zo kukirinda.

Yavuze ko kuri ubu uruhare rusigaye ari urwa buri muntu mu kwirinda, kugira ngo n’uwaba azanye icyorezo mu bandi akigumane ye kugikwiza mu bantu bose ahuye na bo.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko ububi bw’iki cyorezo bushingiye ku kuba kitagaragara ku muntu wacyanduye utararemba, ariko we akaba afite ubushobozi bwo kugikwiza mu bandi, ndetse kikaba gishobora no kubahitana uwabanduje akomeje kwanduza n’abandi.

Twabibutsa ko imibare igaragaza ko kugeza kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena 2020, abamaze kugaragaraho Covid-19 ari 582, muri bo  248  aribo bakirwaye bakaba bakirimo kwitabwaho n’abaganga, hapfuye 2, mu gihe abagera kuri 332

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment