Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yavuze ko intambara igihugu cye kirimo na Iran yagize uruhare rukomeye mu gutsindwa kw’Ishyaka ry’Abarepubulike mu matora y’inteko ishinga amategeko yo hagati, amagambo afatwa nk’intangiriro yo kugaragaza aho atandukaniye na Perezida Donald Trump.
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X ku wa Gatatu, Vance yavuze ko bamwe mu batoye Trump mu matora ya Perezida yo mu 2024 batongeye gushyigikira Abarepubulikani mu matora aheruka.
Yagize ati: “Impamvu twatsinzwe ni intambara. Na Perezida ubwe yabivuze mu ijoro ryakeye.”
Ibi yabivuze nyuma y’uko Trump, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, yemeye ko intambara yo muri Iran yagize uruhare mu gutsindwa kw’ishyaka rye, nubwo yakomeje kuyivuganira avuga ko yari ikenewe.
Mu matora aheruka, Abademokarate begukanye imyanya myinshi, bituma bagenzura Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, irimo umutwe w’abadepite na Sena.
Kuba Vance atemera byimazeyo intambara yo muri Iran si ibanga rikomeye muri politiki ya Washington. Nubwo yakunze gushyigikira ibikorwa bya gisirikare Amerika na Israel byatangije kuri Iran muri Gashyantare, bivugwa ko mu biganiro byihariye n’abayobozi b’ubutegetsi bwa Trump yagiye agaragaza ko atayishyigikiye.
Icyakora, ibyo kutumvikana ntibyigeze bishyirwa ku karubanda kugeza ubwo Vance atangarije ku mugaragaro ko intambara ari yo yabaye intandaro y’igihombo cy’Abarepubulikani mu matora.
Yavuze ko ababona ko kujya muri iyo ntambara byari bifite agaciro bakwiye gusobanura niba bemera ko gutsindwa na Sena mu myaka itandatu iri imbere ari ikiguzi cyari gikwiye kwishyurwa.
Ati: “Niba mushaka kuvuga ko byari bikwiye, ko gutakaza Sena mu myaka itandatu iri imbere byari ikiguzi cyumvikana, mubivuge. Nimugaragaze impamvu mwumva ko icyo kiguzi cyari gikwiye. Mwabyemera cyangwa mukabyanga, ariko nibura ibyo byaba ari ukuri.”
Iyi myitwarire ya Vance yafashwe nk’idasanzwe muri politiki ya Amerika, kuko bidakunze kubaho ko visi perezida uri ku butegetsi agaragaza ku mugaragaro kutemeranya na Perezida ku cyemezo gikomeye cyafashwe mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga.
Igitangaje kurushaho ni uko Trump atigeze agaragaza uburakari kuri ayo magambo, ahubwo na we yemeye ko intambara yagize uruhare runini mu musaruro mubi w’ishyaka rye mu matora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze ko yari asanzwe azi uko Vance abona icyo kibazo kandi ko atabibonamo ikibazo.
Yagize ati: “Nzi uko abibona. Ntekereza ko nta kibazo kirimo. Nari mbizi igihe natangiraga iyo ntambara. Twabujije Iran kugira intwaro kirimbuzi kandi ntizizigera izigira.”
Daniel Byman, impuguke mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga mu kigo Center for Strategic and International Studies, yavuze ko ubutumwa bwa Vance bushobora kuba ari uburyo bwo kwitandukanya na Trump, cyane cyane mu gihe ashobora kuzahatanira kuyobora Amerika mu matora ya 2028.
Yongeyeho ko Vance azasabwa gushyira mu gaciro hagati yo gukomeza kugaragaza ko ashyigikiye ubuyobozi bwa Trump no kwerekana aho atandukaniye na we kugira ngo yigarurire abandi batoye.
Ashley Davis, umuhanga mu bya politiki w’Umurepubulike, yabwiye BBC ko Vance asa n’uwatangiye kugerageza kureba uko abaturage n’abanyapolitiki bakira ibitekerezo bye bitandukanye n’ibya Trump.
Mu butumwa bwe, Vance ntiyavuze izina rya Trump mu buryo butaziguye, ahubwo yagaragaje isesengura ry’ibyavuye mu matora ashingiye ku bushakashatsi bw’amatora n’ibitekerezo by’abasesenguzi atavuze amazina.
Uretse kunenga intambara, Vance yanagaragaje ingamba enye abona ko Ishyaka ry’Abarepubulike rikwiye gushyira imbere kugira ngo ryongere kwigarurira amajwi y’abaturage.
Izo ngamba zirimo kurangiza intambara, gushyira imbere ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’imibereho y’abaturage, gushyira inyungu za Amerika imbere no kuvugurura umubano w’icyo gihugu na Israel.
Ibi bitekerezo bigaragaza umurongo wa politiki Vance amaze igihe agaragaza kuva yamenyekana cyane muri politiki ya Amerika, bikaba bishobora no kuzaba imwe mu nkingi z’ingenzi azashingiraho mu gihe yaba yiyamamarije kuyobora igihugu mu 2028.
Nubwo ataratangaza niba azahatanira uwo mwanya, uburyo yatangiye kugaragaza ibitekerezo bitandukanye n’ibya Trump ku ntambara ya Iran bushobora kuba ikimenyetso cy’uko yatangiye kwitegura ejo hazaza muri politiki ya Amerika.
INKURU YA KAYITESI Ange
