Menya ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina


Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya ubuzima, umutekano, uburenganzira n’agaciro by’umuntu. Rishobora kubera mu rugo, mu kazi, ku ishuri, mu muryango cyangwa mu bindi bikorwa bya buri munsi. Nubwo hari abarihuza no gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku ngufu gusa, rifite n’ubundi buryo bwinshi bushobora kutamenyekana cyangwa ngo buhabwe uburemere bukwiye.

Nk’uko bisobanurwa mu mfashanyigisho ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kugaragara mu buryo butandukanye, bitewe n’ibikorwa byakozwe, uburyo uwahohoteye yakoresheje n’ububasha yari afite ku wahohotewe.

  1. Gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku ngufu

Gufata umuntu ku ngufu ni ukumukoresha imibonano mpuzabitsina atabyemeye. Bishobora gukorwa hifashishijwe imbaraga z’umubiri, iterabwoba, uburiganya cyangwa kumushyira mu bihe atabasha kwihitiramo mu bwisanzure.

Nta muntu ufite uburenganzira bwo guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina. Kuba abantu basanzwe baziranye, bafitanye isano cyangwa barigeze gukora imibonano mpuzabitsina mbere ntibivuze ko umwe ashobora kuyihatira undi.

  1. Guhatira uwo mwashakanye gukora imibonano mpuzabitsina

Hari abatekereza ko gushyingiranwa biha umwe mu bashakanye uburenganzira busesuye ku mubiri w’undi. Nyamara, no mu bashakanye, buri wese afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga gukora imibonano mpuzabitsina.

Gukoresha imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa ubundi buryo bwo guhatira uwo mwashakanye gukora imibonano mpuzabitsina atabishaka ni ihohoterwa.

Abashakanye bakwiye kubahana, kumvikana no gufata ibyemezo byubahiriza uburenganzira bwa buri wese, harimo ibyerekeye imibonano mpuzabitsina, kubyara no kuringaniza urubyaro.

  1. Gutesha umuntu agaciro binyuze ku gitsina cye

Iri hohoterwa rigaragara mu bikorwa bigamije gusuzugura, guhohotera cyangwa gutesha umuntu agaciro hakoreshejwe amagambo, ibikorwa cyangwa kumukorakora mu buryo bw’ihohoterwa.

Rishobora kandi kugaragara igihe umuntu akoresha umwanya afite, ububasha cyangwa imbaraga arusha undi kugira ngo amuhatire gukora ibyo adashaka, cyane cyane ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ibi bishobora kubera mu rugo, ku kazi, ku ishuri cyangwa ahandi hose abantu bahurira. Nta mwanya umuntu afite umuha uburenganzira bwo guhohotera abandi cyangwa kubatesha agaciro.

  1. Itotezwa rishingiye ku gitsina

Itotezwa rishingiye ku gitsina rishobora kuba amagambo, ibimenyetso, ubutumwa cyangwa ibikorwa bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina kandi bibangamira, bisuzuguza cyangwa bigashyira umuntu mu mwanya utamworoheye.

Rishobora kugaragara mu kazi, ku ishuri cyangwa mu bindi bikorwa aho umuntu ashobora gukoresha ububasha afite kugira ngo asabe undi imibonano mpuzabitsina cyangwa amuhatire kwemera ibyo adashaka.

Urugero ni igihe umukoresha, umuyobozi, umwarimu cyangwa mugenzi wawe akoresha umwanya afite kugira ngo asabe imibonano mpuzabitsina, agatera ubwoba umuntu uzanga cyangwa akamwizeza inyungu runaka mu gihe azabyemera.

Iri hohoterwa rishobora gutuma uwahohotewe atisanzura, agahorana ubwoba, agatakaza amahirwe mu kazi cyangwa mu masomo, ndetse bikamugiraho ingaruka zo mu mutwe.

  1. Gukoresha umuntu mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina agamije inyungu

Iri hohoterwa ribaho igihe umuntu akoresha intege nke, ubukene, kutagira ubundi bufasha cyangwa kutagira ububasha bwo kwihitiramo k’undi kugira ngo amukoreshe ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina agamije inyungu ze bwite.

Rishobora kujyana no guhatira umuntu gukora uburaya, kumukoresha mu mashusho y’imibonano mpuzabitsina atabyemeye, kumuhatira kwambara ubusa cyangwa kumubuza kwambara, ndetse no kumuhatira gushyingiranwa n’uwo adashaka.

Rishobora kandi kubamo gukoresha ububasha cyangwa umutungo umuntu afite kugira ngo agure cyangwa asabe imibonano mpuzabitsina, cyane cyane igihe uwahohotewe akeneye amafaranga, ibiribwa, aho kuba, akazi cyangwa ubundi bufasha bw’ibanze.

Abakoresha, abagenzuzi, abantu bakorana cyangwa undi muntu wese ufite ububasha ku wahohotewe bashobora gukoresha ubwo bubasha mu kumuhatira ibikorwa nk’ibi.

  1. Guhatira umuntu gukora imibonano mpuzabitsina mu kibuno

Guhatira umuntu gukora imibonano mpuzabitsina mu kibuno atabyemeye ni ubundi buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri hohoterwa rishobora gukorerwa umuntu uwo ari we wese, hatitawe ku gitsina cye, ku isano afitanye n’uwamuhohoteye cyangwa ku mwanya afite mu muryango.

Nta muntu ukwiye guhatirwa igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina adashaka. Uwakoze ihohoterwa ni we ugomba kubazwa ibyo yakoze, kandi uwahohotewe agahabwa ubufasha bukenewe.

  1. Guhatira umuntu gukora uburaya cyangwa gucuruzwa agamije imibonano mpuzabitsina

Guhatira umuntu gukora uburaya cyangwa kumucuruza hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina ni ihohoterwa rikomeye rinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.

Abibasirwa n’ubu buryo bashobora kuba abantu badafite ubushobozi bwo kwitunga, abakobwa n’abagore bari mu bukene, abana cyangwa abandi bantu bashukishwa akazi, amafaranga, ubufasha cyangwa amahirwe yo kugira ubuzima bwiza.

Hari n’igihe umuntu yifashisha umutungo, ububasha cyangwa inshingano afite kugira ngo asabe imibonano mpuzabitsina nk’igisubizo cy’ubufasha cyangwa serivisi agomba gutanga. Urugero ni igihe umuntu ushinzwe gutanga ubufasha asabye imibonano mpuzabitsina kugira ngo ahereze uwari ubukeneye ibikoresho cyangwa ibindi yari yemerewe.

Ibi bikorwa bishobora gusiga uwahohotewe afite ihungabana, ibibazo by’ubuzima n’ingaruka zikomeye mu mibereho ye.

  1. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara no mu iyicarubozo

Mu bihe by’intambara cyangwa amakimbirane akomeye, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukoreshwa nk’intwaro yo gutera ubwoba abaturage, guca intege abo bahanganye cyangwa guhana abantu.

Rishobora kubamo gufata ku ngufu, guhindura abantu abacakara bishingiye ku gitsina, guhatira umuntu gusama inda cyangwa kubyara, ndetse no kumubuza kubyara ku gahato.

Rishobora kandi gukoreshwa mu iyicarubozo, aho umuntu akorerwa ibikorwa bigamije kumubabaza ku mubiri cyangwa mu mutwe, kumuhatira gutanga amakuru, kumwambura uburenganzira cyangwa gutera ubwoba we n’abandi.

Ibyo bikorwa bishobora gukorwa n’abantu bitwaje intwaro, abasirikare, abapolisi cyangwa abandi bafite ububasha, cyane cyane mu bihe by’intambara n’amakimbirane. Iyo bifite ibyangombwa bigize ibyaha mpuzamahanga, bishobora gufatwa nk’ibyaha bikomeye mu mategeko mpuzamahanga.

Kurwanya ihohoterwa bitangirira ku kurimenya

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntirigarukira ku gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Rishobora no kugaragara mu gutoteza umuntu, kumukoresha ububasha mu nyungu zishingiye ku gitsina, kumuhatira gushyingiranwa cyangwa kumucuruza hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina.

Kumenya ubu buryo butandukanye ni intambwe ya mbere mu kurikumira, kurivuga no gufasha abarigiriwe.

Buri muntu akwiye kubahiriza uburenganzira n’agaciro by’abandi, kandi uwahohotewe agahabwa ubufasha bw’ubuvuzi, ubw’amategeko n’ubwo mu mutwe igihe bikenewe.

Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni inshingano ya buri wese. Guceceka bishobora gutuma rikomeza, mu gihe kurimenya, kurivuga no gufasha uwahohotewe bishobora gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango urangwa n’umutekano, uburinganire n’icyubahiro.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment