Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu wa nyuma wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gukubita umuntu, nk’uko Polisi y’icyo gihugu yabitangaje.
Uyu musore w’imyaka 29 ari mu bagabo batanu bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu gihe inzego zibishinzwe zakoraga iperereza ku modoka ebyiri zihenze zikekwa ko zinjijwe muri Zimbabwe mu buryo bwa magendu.
Ikinyamakuru The New Zimbabwe cyatangaje ko iryo perereza rijyanye n’ukekwaho kwinjiza izo modoka mu gihugu binyuranyije n’amategeko, ndetse no gukubita umukozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe (ZACC).
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe avuga ko izo modoka zamaze gufatirwa na ZACC mu rwego rw’iperereza rikomeje.
Polisi yatangaje ko Bellarmine yafashwe ari kumwe na Munashe Mubawu w’imyaka 43, Terrence Johannes Chinyemba w’imyaka 42, Fredson Peter w’imyaka 33 na Solomon Pamire w’imyaka 34.
Aba bagabo bose bakurikiranyweho kugira uruhare mu gikorwa cyo gukubita umuntu cyabereye kuri Brompton Guest Lodge, mu murwa mukuru Harare, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Nk’uko Polisi yabitangaje, biteganyijwe ko abaregwa bose bazagezwa imbere y’urukiko ejo kuwa 5 Ugushyingo 2026 kugira ngo baburane ku byaha bakekwaho.
INKURU YA MUREKEZI Lucky
