Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage mu Rwanda (DHS 7), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2025, bwerekanye ko abangavu bafite imyaka 15-19 batewe inda mu Ntara y’Iburengerazuba, biyongereyeho 2.5% kuko bavuye ku gipimo cya 4.1% mu 2020 bagera kuri 6.6% mu 2025. Muri Rubavu hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavugwaho kubigiramo uruhare.
Iki gishushanyo cyerekana ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda bo mu ntara y’Iburengerazuba, ubushakashatsi bwa DHS 7 bukaba bwerekana ko umubare wazamutseho 2,5%
Bamwe mu babyeyi bafite abana babyariye mu rugo ndetse n’abangavu bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, bavuga ko n’ubwo baba bafite igitekerezo cyo kuboneza urubyaro, bahura n’imbogamizi zikomeye z’uko hari abajyanama b’ubuzima babima izo serivisi, bigatuma abangavu batwara inda zitateganyijwe.
Ayubusa wo mu kagari ka Byahi avuga ko abakobwa be babiri babyariye mu rugo, umwe afite imyaka 16 undi 18.
Ati “Nagerageje kwegera umujyanama w’ubuzima kugira ngo amubonereze urubyaro aratwangira, akamutoteza amubwira ko nananiwe kumurera neza.”

Ayubusa akomeza atangaza ko imikorere ya bamwe mu bajyana b’ubuzima babasuzugura bakima abana babo ibinini byo kuboneza urubyaro ari imwe mpamvu ituma abona muri aka gace abangavu babyara inda zitateganyijwe bariyongereye.
Agira ati: “Umukobwa wanjye wabyaye afite imyaka 18 amaze kubyarira mu rugo abana batatu, kandi akibyara bwa mbere nagerageje kwegera umujyanama w’ubuzima kugira ngo amubonereze urubyaro aratwangira. Iyo yajyagayo yihutiraga kumutoteza. Akamwima ibinini byo kuboneza urubyaro kandi umwana wanjye agira ipfunwe ryo kujya ku kigo nderabuzima”.
Uwase wo murenge wa Rubavu, na we avuga ko abajyanama b’ubuzima bamwima serivisi yo kuboneza urubyaro ahubwo bakamubwira imvugo zisesereza.
Ati: “Iyo nshatse kuboneza urubyaro nirinda kubyara inda zitateganyijwe, aho kugira ngo anyumve arantuka akanabibwira ababyeyi, bakanyita indaya.”
Abangavu bavuga ko kutabona izi serivisi bibagiraho ingaruka kuko badafite ubushobozi bwo kugura ibinini muri farumasi.
Hari n’abasabwa ruswa!
Mugeni wo mu murenge wa Rubavu avuga ko umujyanama w’ubuzima yamwimye ibinini amusaba kubanza kumugurira inzoga.
Ati: “Yanyimye ibinini ngo mbanze mugurire inzoga. Ibi bishyira abakobwa benshi mu byago byo gutwara inda zitateganyijwe.”
Byimana utuye mu murenge wa Rubavu, atangaza ko ikibazo cy’umubare w’abangavu bo mu gace kabo batwara inda zitateganyijwe kimaze gufata indi ntera, by’umwihariko ahitwa mu Kiziba ho mu kagali ka Byahi.
Ati: “Usanga abana b’ubu bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri abana, ariko niyo hari ugiye ku mujyanama w’ubuzima ashaka ibinini byo kuboneza bacibwa amafaranga, kandi uwatinyutse kujyayo nta bushobozi aba afite bwo kuba yagura iyo miti muri farumasi.”
Byimana akomeza asaba ko abajyanama b’ubuzima bakwiriye amahugurwa by’umwihariko muri gahunda zo kuboneza urubyaro, bakumva ko niba umwana w’umukobwa abagannye aba ari umwanya mwiza wo kumuganiriza mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse agahabwa na serivise yifuza.
Abangavu n’ababyeyi basaba inzego z’ubuzima gukurikirana iki kibazo, kugira ngo gikemuke.
Bahakana ibibavugwaho
Ukuriye abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Byahi, Ntamuhanga Aluferedi avuga ko abakobwa bamwe batinya kugana ibigo nderabuzima.
Ati: “Uboneje urubyaro bwa mbere abanza guhabwa ifishi imwohereza ku kigo nderabuzima, aho bamutangiriza uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ku nshuro ya kabiri akomeza gukorana n’umujyanama w’ubuzima.”
Yavuze ko nta makuru afite ku bibavugwaho byo gutoteza abangavu no kubaka amafaranga mu gihe baje kubaka serivise zo kuboneza urubyaro.
Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu, Furaha Jean Claude atangaza ko hari amabwiriza abajyanama b’ubuzima bagenderaho .
Ati: “Niba hari andi mafaranga abajyanama b’ubuzima basaba atari ajyenwa na Minisiteri y’Ubuzima cyaba ari ikibazo kigomba gukurikiranwa.”
Furaha akomeza atangaza ko abajyanama b’ubuzima bafite ubushobozi bwo gutanga serivise zimwe na zimwe.
Ati: “Niba umujyanama afite ubushobozi bwo gutanga ibinini bivura malariya, afite n’ubushobozi bwo gutanga ibyo kuboneza urubyaro, ariko hari serivise ziba zigomba gutangirwa ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro nko gushyiramo agapira.”
Anatangaza ko ikibazo cy’abajyanama b’ubuzima bavugwaho gutoteza ababagana by’umwihariko abangavu, ko ari ikibazo bagomba gukurikirana.
Hakenewe ubukangurambaga
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere.
Ati: “Habayeho kurekera inshingano Minisiteri y’Ubuzima ariko natwe ubukangurambaga buratureba mu gufasha abangavu kumenya amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere tugakorana n’inzego zose kuva ku Ntara kumanuka kugeza ku isibo ndetse no ku muturage.”
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima “DHS 7” mu mwaka wa 2025 bwerekanye ko abana b’abangavu batewe inda mu Ntara y’Iburengerazuba abari mu kigero cy’imyaka 17 kugeza kuri 18 ari bo umubare wabo wiyongereyeho cyane, abafite imyaka 17 bavuye kuri 1,8% bakaba bageze 5,6% mu gihe abafite imyaka 18 bavuye kuri 7% bagera 10,8%.

Muri iyi ntara, ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe ku bangavu 591 bagize 8% by’ababajijwe bose mu gihugu, muri bo 4,7% ntibigeze babyara na rimwe; 0,6% ntibigeze bakuramo inda; 6,6 ntibigeze batwita na rimwe mu gihe 1,7 bari batwite ubwo hakorwaga ubushakashatsi.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
