Rwanda: Hagiye gutangizwa urukingo rushya “Lenacapavir” mu kwirinda virusi itera SIDA


U Rwanda rugiye gutangira gukoresha umuti wa « Lenacapavir » utangwa mu rushinge, ugamije gukumira kwandura Virusi itera SIDA (HIV), ukaba ushobora kurinda uwawuhawe mu gihe cy’amezi atandatu. Iyi gahunda izatangira kuya 1 Ukuboza 2026, ihurirane n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Uyu muti wagejejwe mu Rwanda kuwa 3 Ugushyingo 2026, ukaba uzatangirira gutangirwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

U Rwanda ruteganya gutangiza iyi gahunda kuya 1 Ukuboza 2026, bityo abantu bujuje ibisabwa bakazaba bafite ubundi buryo bwo kwirinda HIV, bwunganira ubwari busanzwe bukoreshwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko « Lenacapavir » ari ubundi buryo bwo kwirinda kwandura HIV bwiyongera ku buryo busanzwe bukoreshwa, burimo ibinini bifatwa buri munsi n’undi muti wo mu rushinge witwa Cabotegravir.

Mu kiganiro ikinyamakuru The New Times cyagiranye na Dr Zephanie Nzeyimana, ushinzwe igenamigambi n’ingamba zo kurwanya HIV mu matsinda y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura muri RBC, yavuze ko uyu muti uzajya utangwa ku buntu.

Yasobanuye ko ibitaro by’uturere byatoranyijwe bizajya bifasha ibigo nderabuzima bizatanga uyu muti, kugira ngo serivisi zigere ku bazikeneye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibigo nderabuzima bizatangirirwaho mu gutanga Lenacapavir

Mu Mujyi wa Kigali, uyu muti uzatangirwa ku Kigo Nderabuzima cya Remera Mental Health Centre mu Karere ka Gasabo ndetse no ku bigo nderabuzima bya Kacyiru, Kabusunzu na Gikondo.

Ikigo Nderabuzima cya Gikondo kizafashwa n’ibitaro by’uturere bya Kibagabaga, Nyarugenge na Muhima.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, hazatangirirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata, bifashwa n’ibitaro bya Gahini na Nyamata.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ni ibigo nderabuzima bya Rubengera na Gisenyi byatoranyijwe, bizafashwa n’ibitaro bya Kibuye na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, uyu muti uzaboneka ku bigo nderabuzima bya Muhoza, giherereye i Ruhengeri na Kinigi. Ikigo Nderabuzima cya Kinigi kizafashwa n’Ibitaro bya Ruhengeri.

Mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo nderabuzima bya Gitarama na Rango ni byo byatoranyijwe. Rango izafashwa n’ibitaro bya Kabgayi na Kabutare.

Abazahabwa uyu muti ni bande?

RBC ivuga ko Lenacapavir itazahabwa buri wese, ahubwo izagenerwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura HIV, hashingiwe ku isuzuma ry’imibereho yabo n’ibindi bishobora kubashyira mu kaga ko kwandura.

Dr Nzeyimana yavuze ko mu bazibandwaho harimo abakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abantu babana na bagenzi babo bafite HIV mu gihe bo batayanduye.

Yasobanuye ko uyu muti uzakoreshwa hamwe n’ubundi buryo bwo kwirinda, burimo ibinini bya PrEP n’urushinge rwa Cabotegravir.

Itandukaniro rikomeye rya Lenacapavir ni uko itazasaba uyikoresha kujya afata ibinini buri munsi, kuko urushinge rumwe rutanga uburinzi mu gihe cy’amezi atandatu.

Ubushakashatsi bwakozwe mu igeragezwa ry’uyu muti bwagaragaje ko ufite ubushobozi bwo kugabanya cyane ibyago byo kwandura HIV, iyo ukoreshejwe uko biteganyijwe.

RBC ivuga ko Lenacapavir izajya itangwa ku buntu, hatitawe ku bushobozi bw’amikoro bw’uyikeneye. Gusa, serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi zijyanye no kuyihabwa zishobora gukomeza kwishyurwa hakurikijwe amabwiriza asanzwe y’ubwishingizi bw’indwara, harimo n’ubwisungane mu kwivuza.

Mu rwego rwo kwitegura itangira ry’iyi gahunda, RBC n’abafatanyabikorwa bayo bamaze guhugura abakozi bo kwa muganga kugira ngo bazabashe gusobanurira abaturage imikorere y’uyu muti, abo ugenewe n’akamaro kawo.

Hateganyijwe kandi ubukangurambaga mu baturage bugamije kubaha amakuru yizewe, gukuraho imyumvire itari yo no gufasha abantu bujuje ibisabwa kumenya aho bashobora kuwuhererwa.

Lenacapavir, intambwe nshya mu gukumira SIDA

Lenacapavir yakozwe n’uruganda rukora imiti rwa Gilead Sciences. Yemejwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (FDA) kuwa 18 Kamena 2025, ku izina ry’ubucuruzi rya Yeztugo.

Muri Amerika, yemerewe gukoreshwa mu gukumira kwandura HIV ku bantu bakuru n’ingimbi bujuje ibisabwa, aho itangwa mu rushinge kabiri mu mwaka.

Kuwa 14 Nyakanga 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) na ryo ryasabye ko Lenacapavir yongerwa mu buryo bukoreshwa mu gukumira HIV, rivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurushaho guhangana n’ikwirakwira ry’iyi virusi ku isi.

Uyu muti ukora uhagarika imikorere ya poroteyine yihariye ya HIV izwi nka Capsid, ifasha virusi mu byiciro bitandukanye byo kwiyongera no gukomeza kwangiza umubiri.

Uburyo uyu muti umara igihe mu mubiri buteganyijwe gufasha abantu bagorwa no gufata ibinini buri munsi, abadafite ubushobozi bwo kujya kwa muganga kenshi ndetse n’abatinya akato gashobora guterwa no kugaragara bafata imiti yo kwirinda HIV.

Muri Nzeri 2025, imiryango mpuzamahanga ikora mu rwego rw’ubuzima yatangaje amasezerano yagiranye n’inganda zikora imiti rusange, agamije gutuma Lenacapavir iboneka ku giciro cya hafi ya Dosiye 40 z’amadolari ya Amerika ku muntu umwe mu mwaka, mu bihugu 120 bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibifite amikoro make, guhera mu 2027, mu gihe ibisabwa mu kwemererwa kwayo bizaba byujujwe.

Dr Nzeyimana yavuze ko kwinjiza uyu muti mu buryo bwo gukumira HIV mu Rwanda bizafasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura kubona ubundi buryo bworoshye bwo kwirinda, badakeneye gufata ibinini buri munsi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ku bikorwa byo kurwanya HIV, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ndwara zifata umwijima ya 2024/2025 igaragaza ko muri Kamena 2025, abantu barenga ibihumbi 229 bari ku miti igabanya ubukana bwa HIV.

Iyi mibare igaragaza ko 96,9% by’abagomba kuba bari ku miti bari bayihabwa. Abagera kuri 94% na bo bakomeje kuyifata nyuma y’umwaka umwe batangiye kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.

Raporo kandi igaragaza ko abarwayi benshi bamaze kujya bahabwa imiti ihagije y’amezi atatu kugeza kuri atandatu, bikagabanya inshuro bagombaga kujya kwa muganga buri kwezi.

U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bigiye gukoresha Lenacapavir, nyuma ya Kenya na Uganda byatangije gahunda yo kuyitanga mu 2026.

Kenya ni cyo gihugu cya mbere muri aka karere cyatangiye kuyitanga ku wa 26 Gashyantare 2026, ku Kigo Nderabuzima cya Riruta giherereye i Nairobi. Uganda na yo yatangiye kuyitanga ku wa 17 Mata 2026, ku Bitaro bya Lira Regional Referral Hospital.

 

 

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment