Burundi: Byinshi ku matora ateganyijwe muri Gicurasi 2027

Abaturage b’u Burundi bazatora Perezida mushya kuwa 3 Gicurasi 2027, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashyize umukono ku iteka rigena ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Iri teka ryashyizweho umukono ku wa 4 Ugushyingo 2026, rinateganya ko mu gihe nta mukandida uzabona amajwi arenga 50% by’abatoye, hazakorwa amatora y’icyiciro cya kabiri ku wa 1 Kamena 2027. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi ni yo izakira dosiye z’abifuza guhatanira uyu mwanya. Abakandida bazatangira kuzitanga hagati ya tariki ya 13 n’iya 22 Ugushyingo 2026. Iri teka rishyiraho n’ibisabwa ku bantu bashaka kwiyamamaza nk’abakandida bigenga. Uwo…

SOMA INKURU

Zimbabwe: Umuhungu wa Robert Mugabe, yatawe muri yombi

Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu wa nyuma wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gukubita umuntu, nk’uko Polisi y’icyo gihugu yabitangaje. Uyu musore w’imyaka 29 ari mu bagabo batanu bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu gihe inzego zibishinzwe zakoraga iperereza ku modoka ebyiri zihenze zikekwa ko zinjijwe muri Zimbabwe mu buryo bwa magendu. Ikinyamakuru The New Zimbabwe cyatangaje ko iryo perereza rijyanye n’ukekwaho kwinjiza izo modoka mu gihugu binyuranyije n’amategeko, ndetse no gukubita umukozi wa…

SOMA INKURU

Rwanda: Amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’ubutaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyashyize hanze amabwiriza avuguruye agena imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, agaragaza ibikorwa byemewe, ibisaba uruhushya rwihariye n’ibibujijwe bitewe n’icyiciro ubutaka burimo. Muri ayo mabwiriza harimo ingingo zigaragaza ko ibikorwa byo kubaka bitagomba gukorerwa ahantu hatabugenewe, ndetse n’uko imva zitagomba kubakwa mu bice bitagenewe icyo gikorwa. Izi ngingo ziri mu nyandiko nshya yasohotse muri Nzeri 2026, yiswe “Land Use Master Plans’ Zoning Regulations – Edition 2”. Iyi nyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imiturire, ubucuruzi, inganda, ibikorwa rusange, amashyamba, ubuhinzi n’ubworozi, ibishanga, amasoko y’amazi, ubwikorezi n’ibikorwaremezo. Uretse kugaragaza ibikorwa…

SOMA INKURU