Abaturage b’u Burundi bazatora Perezida mushya kuwa 3 Gicurasi 2027, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashyize umukono ku iteka rigena ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Iri teka ryashyizweho umukono ku wa 4 Ugushyingo 2026, rinateganya ko mu gihe nta mukandida uzabona amajwi arenga 50% by’abatoye, hazakorwa amatora y’icyiciro cya kabiri ku wa 1 Kamena 2027.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi ni yo izakira dosiye z’abifuza guhatanira uyu mwanya. Abakandida bazatangira kuzitanga hagati ya tariki ya 13 n’iya 22 Ugushyingo 2026.
Iri teka rishyiraho n’ibisabwa ku bantu bashaka kwiyamamaza nk’abakandida bigenga. Uwo ari we wese wifuza guhatanira umwanya wa Perezida aturutse hanze y’ishyaka agomba kuba amaze nibura umwaka umwe atari mu ishyaka rya politiki.
Ku bantu bahoze ari abayobozi b’amashyaka ya politiki, basabwa kuba bamaze nibura imyaka ibiri bavuye kuri izo nshingano kugira ngo bemererwe kwiyamamaza.
Mu bashobora guhatanira manda nshya harimo Perezida Evariste Ndayishimiye, umaze kuyobora u Burundi kuva mu 2020. Yamaze kugaragaza ko azongera kwiyamamaza, ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.
Iyi gahunda y’amatora ije mu gihe hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akomeje kugaragaza impungenge ku mikorere y’inzego zishinzwe gutegura amatora.
Ishyaka Sahwanya-FRODEBU riherutse gutangaza ko ritazatanga umukandida uzarihagararira muri aya matora. Iri shyaka ryasobanuye ko rifite ibyo ritishimiye mu buryo inzego zishinzwe gutegura amatora zikora, bityo rikaba ritazayitabira ritanga umukandida.
Ibyo bituma imyiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027 ikomeje gukurikiranwa n’amashyaka atandukanye, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo azategurwa n’uko azitabirwa n’abanyapolitiki.
INKURU YA TETA Sandra
