Umugore witwa Dusabimana Jeanette wo mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko amaze kurambirwa inkoni akubitwa n’umugabo we kuko amaze kumumugaza, akaba atabaza inzego z’ubuyobozi azisaba kwinjira mu kibazo cye zikagishakira igisubizo kirambye. Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko asanzwe abana n’umugabo we mu mudugudu wa Uwimisigati, mu kagari ka Uwingugu, mu murenge wa Kitabi, bakaba bamaze kubyara abana bane barimo batatu bavutse ari impanga. Yavuze ko nyuma yo gushakana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2014, yatangiye kujya amufuhira cyane yabona avuganye n’undi muntu w’igitsinagabo akamukubita…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Agahimbazamusyi kateje ibibazo mu biganiro byari bihuje abanye Congo
Mu gihe ibiganiro bimaze iminsi irindwi bihuje abanye-Congo byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, igikorwa cyimuriwe kuri uyu wa Kabiri kubera ko ibiganiro bitarangiye nk’uko byari byitezwe, imbarutso yabaye agahimbazamusyi. Ibiganiro byatangiye neza, mbere ya saa sita humvwa ibiganiro birimo icyatanzwe n’Umugaba w’Ingabo z’akarere zoherejwe muri Congo, Gen Maj Jeff Nyangah, washimangiye ko batazatuma “umutwe wa M23 wigera ufata umujyi wa Goma.” Ikindi kiganiro cyatanzwe na ambasaderi Mohamed Goyo, cyagarukaga ku bijyanye no gukemura amakimbirame. Ibintu bijya kumera nabi, abitabiriye ibiganiro by’umwihariko abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro,…
SOMA INKURUIcyo RGB isaba amatorero yo mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kunga ubumwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke byakunze kugaragara muri amwe mu matorero. Ubu butumwa Umukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yabutanze kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga igiterane cy’iminsi itatu cyiswe Rwanda Brethren Conference on Mission, cyateguwe n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 200 bitabiriye iki giterane, barimo abashumba n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri iri torero, Dr. Kayitesi yagize ati “Niba hari ikintu kimwe muzakura muri iyi nama, ndifuza ko kizaba kumenya…
SOMA INKURUImpaka ni zose ku kuboneza urubyaro ku bangavu
Umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abadepite bashakaga ko abakobwa b’imyaka 15 bakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko mu Ukwakira, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yanze uyu mushinga wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryagiyeho muri 2016 ariko ryemerera kuboneza urubyaro abafite kuva ku myaka 18 gusa. Umwe mu badepite bari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ubwo wamurikirwaga Inteko, ni Depite Frank Habineza, wavugaga ko ari umushinga mwiza uzakemura ibibazo biri muri sosiyete cyane cyane mu rubyiruko bitewe n’umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera ndetse benshi bagerageza kuzikuramo bikabaterwa kubura ubuzima kubera gukoresha abantu…
SOMA INKURUOMS iratanga impuruza ku bwoko bushya bwa Covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko hari ibyago byinshi byo kuba havuka ubwoko bushya bwa Covid-19 aho ubuzwi nka Omicron, uyu muryango ugaragaza ko hakiri ubwandu busaga 500 bwabwo bukiri gukwirakwira. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibiri y’abatuye Isi yamaze kuzamura ubudahangarwa bwayo bwo guhangana na Covid-19 ariko avuga ko hari impungenge ku bundi bwoko bushya bwa Coronavirus bushobora kuza. Ati “OMS igereranya ko nibura 90% by’abatuye Isi bamaze kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Virusi ya SARS-Cov-2, biturutse ku nkingo zagiye zitangwa.” Yakomeje ati…
SOMA INKURURwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha
Nta wakwirengagiza byinshi byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore. Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…
SOMA INKURUGutora NKUNDIMFURA Rosette ni ukwiteganyiriza ejo hazaza
Nkundimfura Rosette ni umwe mu bari kwiyamamaza kujya mu Nteko Ishingamategeko y’Ibihugu biri muri Afurika y’Iburadirazuba ” EALA”, akaba umwe mu mpirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye ahora arajwe inshinga n’iterambere ry’umugore n’umukobwa. Kuba impirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye yabitangiye akiri muto, aho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare yashinze ihuriro ry’abakobwa biga muri Kaminuza n’amashuri makuru, agamije kubigisha kwigira, kumenya kwicunga, guharanira kwiteza imbere ndetse akanabigisha kuba abayobozi bazana impinduka. NKUNDIMFURA Rosette afite inararibonye mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye niyo mpamvu kumutora ari ukwiteganyiriza Yakoze imyaka itanu muri MIGEPROF, ashinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire muri…
SOMA INKURUHuye: Tsinda Auto Ecole ifitiye ibanga abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga
Ubuyobozi bwa Tsinda Auto Ecole ikorera mu karere ka Huye bwemeza ko bufite ibanga rituma ababagana babona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Undi mwihariko wa Tsinda Auto Ecole ni igiciro cyiza kandi kwishyura bikorwa mu buryo bwo kumvikana. Tsinda Auto Ecole ihamagarira abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga, yaba iza agateganyo cyangwa iza burundu categori zinyuranye kubagana bakabagasha kugera ku ntego zabo. Uwifuza kugera ku nzozi atwara ikinyabiziga yifuza yahamagara kuri 0788334564 akitabwa na mwarimu Mugabawingabo Prudence.
SOMA INKURUKayonza: Yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana
Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka umunani. Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu mudugudu w’Iragwe, mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange, , mu karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yagize ati “ Ababyeyi b’umwana babigaragaje bavuga ko umwana atameze neza . Hari n’ibimenyetso yari afite kandi ngo yababwiye ko ari uwo musore baturanye wamusambanyije. Nk’inzego z’ibanze rero…
SOMA INKURUIcyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane kitezweho iki?
Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ,urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa hatangwa ubutumwa bwo kuyirwanya. Mu kiganiro n’abanyamakuru urwego rw’umuvunyi rusobanura ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa iki cyumweru kizatangira kuri 26 Ugushyingo kigazoswa taliki ya 09 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga nyirizina wo kurwanya ruswa . Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine nibyo agarukaho. Yagize ati “buri mwaka igihugu cyacu cyifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, ni umunsi wizihizwa ku isi yose n’igihugu cyacu kirimo…
SOMA INKURU