Kenya: Umuhango wakorwaga ku basiramuwe wahagurukiwe


Ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko bugiye guhagurukira abaturage bo mu duce twa Murang’a, Kirinyaga, Embu na Kiambu bafite umuco wo gushora abana bato b’abahungu mu bikorwa by’ubusambanyi bababwira ko ari byo bibakiza ibikomere igihe basiramuwe.

Uyu muhango uzwi nka “gwíthamba mbiro” ugena ko umwana w’umuhungu umaze iminsi mike akebwe agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo abashe gukira neza. Bivugwa ko uyu muhango ukorerwa abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 17.

Amakuru dukesha The Nation avuga ko kugira ngo aba bana b’abahungu babone abo bakorana nabo imibonano mpuzabitsina bagurirwa indaya zishobora kwishyurwa ari hagati y’amashilingi 1000 na 2000.

Kuri ubu ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko bugiye guhagurukira abagifite uyu mugenzo kuko ukurura uburaya kandi ugatiza umurindi isambanywa ry’abana rishobora no kubaviramo uburwayi.

Umuyobozi wungirije w’agace ka Thika kari mu tugaragaramo uyu muhango, yavuze ko bashyizeho itsinda ry’abantu bagenda bashakisha abakijandika muri ibi bikorwa.

Ati “Indaya izafatanwa n’umwana muto w’umuhungu izahanwa hakurikijwe amategeko, hashyizweho itsinda rizabikurikirana, uyu wari umugenzo wa kera none iterambere ryagaragaje ko ntacyo umaze na gito, ahubwo utiza umurindi isambanywa ry’abana.”

Gusiramura cyangwa gukebwa kw’abagabo ni ugukura agahu kari ku gitsina cy’umugabo ku gice cyo hejuru. Ni umwe mu mico imaze imyaka irenga 5000. Bibiliya ivuga ko Aburahamu yabisezeranye n’Imana. Abayahudi babigize umuco kugeza ubwo Yezu/Yesu nawe nyuma yo kuvuka ku munsi wa munani yakebwe.

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.