Rubavu: Akarere k’ubukerarugendo n’ubucuruzi kazahajwe n’ingaruka za covid-19


Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira isi n’u Rwanda rudasigaye ubwo umuntu wa mbere yamugaragayeho tariki 14 Werurwe 2020, igakomeza kwiyongera aho yagiye iherekezwa n’ingamba zinyuranye harimo na guma mu rugo. Mu karere ka Rubavu iki cyorezo cyashoye mu gihombo abikorera bo mu byiciro binyuranye.

Abacuruzi n’abaturage bemeza ko covid-19 yabasubije ku isuka

Mukamana Anita wakoraga ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Goma aturutse Rubavu buri munsi, yemeza ko bwari ubucuruzi bwamuteje imbere ndetse bunamutunze n’umuryango we, ngo ariko Covid-19 yamukomye mu nkokora, mu bihe bya guma mu rugo yariye igishoro kiramushirana, akaba yemeza ko abayeho nabi.

Mukamana wakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka urira ayo kwarika kubera ingaruka zikomoka kuri covid-19

Ati “Covid-19  yansubije ku isuka, nariye igishoro kirashira, ubu ntegereje ko ikigega gifasha abahombejwe na covid-19 nanjye kimfasha, ngaho ubundi ubuzima bwabaye bubi, abana bakuru nabuze ubushobozi bwo kubarihira kaminuza, ubu bicaye mu rugo kuri ubu no kurya ni ikibazo”

Manirakiza Yussuf wakoraga ubucuruzi bwo gucuruza no gukodesha ibyumba (motel) abashyitsi  na ba mukerarugendo bo mu karere ka Rubavu, yemeza ko Covid-19 yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, aho ubu amazu ye abiri ari muri cyamunara kuko yabuze ubwishyu.

Ati ” Njye  Covid-19 yaje ari gatumwa, urebye yarankenesheje, kuko nta rujya n’uruza rwabagaho mu bihe Covid-19 yari ikajije umurego bituma nanirwa kwishyura ideni rya bank, kuri ubu ngiye kubaho ntagira icumbi n’umuryango ndetse n’iyamfashaga kwishyura ideni, ubu ubuzima burangoye cyane”.

PSF iti “Covid-19 muri Rubavu yahungabanyije abikorera”

Umuyobozi wa gahunda y’ubuzima muri PSF (urugaga rw’abikorera), Rusanganwa Léon Pierre yagize ati ” Twemeza ko amahoteri ya hano yaguye hasi kuko nta ba mukerarugendo bahazaga, nta nama zabaga”.

Umuyobozi wa gahunda y’ubuzima muri PSF (urugaga rw’abikorera), Rusanganwa Léon Pierre atangaza ingaruka za Covid-19 ku bikorera bo mu karere ka Rubavu

Ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari butunze abatari yagize ati “Muri   Rubavu hakozwe ibishoboka hashyirwaho uburyo bwo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko  hatagenda abantu benshi hagamijwe kwirinda covid-19”.

Mu gutangaza aya makuru, Rusanganwa yaboneyeho umwanya wo gusaba Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Barwanya SIDA (ABASIRWA) gufatanya na PSF kurwanya ibihuha kuri Covid-19 cyane ko mu karere ka Rubavu habayeho ikibazo cyo kutumva neza amabwiriza ya Leta yo kurwanya Covid-19 intandaro ari ibihuha.

Ubuyobozi bw’akarere buti “Rubavu  ingaruka za Covid-19 ni nyinshi”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ati ” Aka karere kakubiswe na covid-19 ivuyemo hahita hajyamo umutingito bikaba byaragize ingaruka ku bucuruzi bunyuranye kugeza n’ubu byaranze nubwo hari abafashijwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu atangaza ingaruka zinyuranye aka karere katewe na Covid-19

Uyu muyobozi w’akarere yemeza ko muri Rubavu hari ikibazo cy’ubuzererezi gikomoka ku ngaruka za covid-19 zateje ubukene n’inzara bishora abana mu muhanda no mu buraya.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, niko karere gato ariko gafite imipaka 4 (3 yo ku butaka hamwe n’undi wo mu kiyaga cya kivu), gafite km2388, gafite ubucucike bukabije bw’abaturage 1280 kuri km2 , gatuwe n’abaturage ibihumbi 460,  kakaba ari akarere ka mbere mu bukerarugendo ndetse kanafite abaturage benshi batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko kari ku isonga mu kahungabanyijwe na covid-19, cyane ko yahungabanyije urujya n’uruza bikabije ruva hagati y’ ibihumbi 55 na 60 bajya munsi y’ibihumbi 10.

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.