Ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga abwirwa ko ariko zubakwa


Nyirandagijima Beata utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe, mu kagari ka Rega, umudugudu wa Ngangare atangaza ko ahohoterwa n’umugabo umukubita ndetse akanamuheza ku mitungo y’urugo, ariko ikimuhangayikishije kurushaho ni ukuba atagira kirengera ahubwo ahora abwirwa ko ariko zubakwa.

Yagize ati ” Njye umugabo wanjye arampohotera bikomeye, nagana mu muryango bakambwira ngo ninsubire iwanjye niko zubakwa, nakwiyambaza mudugudu cyane ko ari inshuti y’umugabo wanjye akambwira ko umugore mwiza ari uwihanganira umugabo ko nanjye ngomba gutuza nkihangana”.

Nyirandagijimana yemeza ko abona ubuzima bwe buri mu kaga kandi nta bushobozi afite bwo kwikodeshereza inzu ndetse no gutunga abana 4, aho atangaza ko akeneye kurenganurwa agahabwa imitungo yamufasha kwitunga n’abana be, ngo kuko we iyo abivuze umugabo amutera utwatsi amubwira ko nta sezerano bafitanye.

Nubwo Nyirandagijimana ari mu kaga gakomoka ku ihohoterwa, Mukandasira Caritas umuyobozi wungirije wa urwego rushinzwe kurengera uburinganire n’ubwuzuzanye, ushinzwe kurwanya ihohoterwa, avuga ko guhishira uhohotera abandi bitiza umurindi icyo cyaha kuko kuriceceka ari ko kurikuza.

Yagize ati“Ihohoterwa rigira ingaruka nyinshi, iyo rihishiriwe bituma uwakoze icyo cyaha akomeza kwidegembya ndetse agahohotera n’abandi. Ikindi ni uko uwakorewe ihohoterwa atabasha kubona ubutabera bukwiye, bikamusigira ibikomere, ipfunwe, kwangwa n’abandi,ihungabana,…”

Uyu muyobozi yibutsa abantu muri rusange ko hariho inzego zashyizweho zigamije guhashya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina nka Isange One Stop Center, MAG, RIB ndetse n’indi miryango n’abafatanyabikorwa batandukanye. Agashishikariza uhuye n’ihohoterwa cyangwa umureberera kugana izo nzego.

Mu itegeko N°59/2008 RYO KUWA 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, Ingingo ya 36: ivuga ko umuntu wese wanze gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanze gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryamukorewe cyangwa ryakorewe undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Zimwe mu ngamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo Iteka rya Minisitiri w’intebe N ° 001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira kandi zigakurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina: Iri tegeko riha inshingano inzego zose za Leta mu gukumira no gugaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urwego rushinzwe kurengera uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Monitoring Office) rwashyizeho umurongo 5798 wakwifashishwa n’uhohotewe cyangwa undi umutabariza.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.