Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ukomeje gutera impungege


Imibare igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mwaka wa 2021 iteye impungenge nk’uko byatangajwe muri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Ku bagera kuri miliyoni eshanu, abakabakaba kimwe cya kabiri, ni ukuvuga miliyoni 2,3 bapfuye mu kwezi kwabo kwa mbere nyuma yo kuvuka mu gihe miliyoni 1,4 bapfuye bataruzuza umwaka.

Nubwo iyi mibare igituma umuntu uyumvise asesa urumeza, inkuru ya Rfi ivuga ko yagabanutseho 59% ukurikije uko byari byifashe mu 1990.

Impamvu zahitanye aba bana ngo zashoboraga kwirindwa binyuze mu kuvugurura ubuvuzi mu gihe cyo kuvuka kwabo, gutanga inkingo no kubagaburira mu buryo bukwiye kimwe gutanga amazi meza.

Indwara zandura zikomeza kuza ku isonga mu bituma abana bapfa batarageza ku myaka itanu mu gihe ibikomere byiganje mu bituma abarengeje iyi myaka bapfa kandi na byo byashoboraga kwirindwa.

Mu ntego z’iterambere rirambye ibihugu biri mu muryango w’Abibumbye byashyizeho zigomba kuba zagezweho bitarenze umwaka wa 2030, harimo kwita ku buzima bw’abana kuva bavutse hagamijwe kugabanya impfu zabo no kuvugurura imibereho muri sosiyete.

Hatagize igikorwa ibihugu bigera kuri 50 ntibyabasha kugera kuri iyo ntego nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Iyi raporo kandi igaragaza ubusumbane bushingiye ku bihugu abana bavukiyemo. Abana bavukiye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagize ibyago byo kwibasirwa ugereranyije n’ab’ahandi ku isi aho mu 2021 bageraga kuri 71 ku bana 1000 bavutse.

Aba bakubye inshuro 15 abo mu Burayi na Amerika n’inshuro 19 z’abo muri Australie na Nouvelle-Zélande. Ku bana bavukiye muri Aziya hapfuye abagera kuri 22 ku 1000 bavutse. Ikindi ni uko abana bavukira mu bihugu byashegeshwe n’intambara baba bafite amahirwe make yo kubaho.

Muri iyi raporo harimo ibihugu byabashije gutera intambwe yo kugabanya impfu z’abana bakiri bato nubwo hakiri ibibazo bishingiye ku bukungu nko muri Érythrée, Éthiopie, Malawi na Uganda.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Frida


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.