Diamond yakuriye inzira ku murima Leta ya Tanzaniya


Nyuma y’aho bivugiwe ko Leta ya Tanzania yategetse Diamond gushyingiranwa n’uyu munya Kenyakazi w’umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya Tanasha Donna cyangwa agafungwa, Diamond we ngo nta n’igitekerezo afite cyo kuba yashinga urugo mu myaka ya vuba.

Amakuru avuga ko ubwo Diamond yatangiraga gukundana na Tanasha muri 2018 bari batangaje ko ubukwe bwabo bwagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019 aho hari hanatangajwe bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzitabira ibi birori by’ubukwe barimo n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross ariko baza kwimura umunsi kugeza ubu ntibongeye gutangaa gahunda y’ubukwe bwabo.

Mushiki wa Diamond witwa Queen Darlin uzwiho kuba akorana bya hafi na musaza we Diamond nawe yatangarije The Citizen ko musaza we atiteguye gushyingiranwa na Tanasha kuko byakwangiza iterambere ry’umuziki we.

Queen Darlin yavuze ko mu gihe Diamond yaramuka ashinze urugo yatakaza abafana benshi cyane cyane ab’igitsina gore asanzwe yarigaruriye imitima.

Yanakomeje avugako Diamond yumva ko gushinga urugo biba ari inshingano bityo byatuma iterambere ry’umuziki we ryasubira inyuma kuko igihe kinini yajya akimara yita ku muryango.

Uyu mushiki wa Diamond Queen Darlin mu minsi ishize wavuzweho kuba mu rukundo n’umunyamuziki Ali Kiba avuga ko musazawe ibi yanabibwiye Tanasha mu mezi abiri ashize ubwo bibarukaga umwana.

 

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment