Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’urugomo yakoreye mu kabari ko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Iki gihano cyatangajwe n’Urukiko rwa Southwark Crown ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Brown yemeye icyaha cy’urugomo mu rubanza rwaburanishijwe muri Nyakanga 2026.
Icyaha cyabereye mu kabari ka Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair i Londres, ku wa 19 Gashyantare 2023. Bivugwa ko Brown yakubise umujyanama mu bya muzika Abe Diaw icupa ry’inzoga mu mutwe.
Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano agaragaza Brown akubita Diaw inshuro nyinshi, harimo n’inshuro ebyiri mu mutwe. Ibyo yakorewe byatumye ajyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe.
Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko nubwo ibyabaye byamaze igihe kitageze ku masegonda 20, byari bikomeye kandi byashoboraga gutera ibikomere bikomeye kurushaho. Yashimangiye ko kuba umuntu ari icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.
Mu kugena igihano, urukiko rwazirikanye ko Brown afite abana bane, akora ibikorwa by’ubugiraneza kandi ko yubahirije amabwiriza yari yarashyizweho igihe yari ku ngwate.
Undi muntu wagize uruhare muri uru rubanza, umuraperi Omololu Akinlolu, ufite imyaka 40, na we yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Aba bombi banategetswe kwishyura amapawundi 1.500 buri wese, yo gufasha mu kwishyura ikiguzi cy’urubanza.
Igifungo gisubitswe bivuze ko uhanwe atajya muri gereza ako kanya. Icyakora, aramutse yongeye guhamwa n’ikindi cyaha mu gihe cyagenwe, urukiko rushobora gutegeka ko ashyira mu bikorwa igifungo yari yarakatiwe, hakurikijwe amategeko abigenga.
Chris Brown ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B. Yegukanye ibihembo bibiri bya Grammy, bihabwa abahanzi n’abandi bakora umuziki bitwaye neza.
INKURU YA NDEKEZI Lucky
