Abanyarwanda baba mu Bubiligi bitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora


Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda na bo barimo gutegura ibirori bizagaruka ku rugendo igihugu cyanyuzemo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugeza ku iterambere kimaze kugeraho.

Uyu munsi ufite agaciro gakomeye mu mateka y’igihugu kuko wibutsa intsinzi y’urugamba rwabohoye u Rwanda, rugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rugatangiza igihe gishya cyo kongera kubaka igihugu.

Muri uyu mwaka wa 2026, ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi i Bruxelles bizabamo ibiganiro mpaka ndetse n’igitaramo kigamije guhuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo, banizihiza intambwe igihugu kimaze gutera mu bumwe, amahoro n’iterambere.

Insanganyamatsiko y’ibiganiro yibanda ku rugendo rwo kuva ku kubohorwa kugera ku iterambere, hibandwa ku ndangagaciro y’Agaciro nk’inkingi y’ubunyangamugayo, kwigira no gukunda igihugu.

Abateguye ibi bikorwa bavuga ko hazitabira inzobere zituruka mu nzego zitandukanye zirimo amateka, imiyoborere, ubukungu, ubucuruzi, ikoranabuhanga, politiki n’iterambere, zizasesengura uko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.

Biteganyijwe ko abazitabira bazungurana ibitekerezo ku masomo igihugu cyakuye mu mateka yacyo ndetse n’uruhare rw’ubuyobozi n’Abanyarwanda muri rusange mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite icyerekezo.

Mu gice cy’ibirori, hazaba igitaramo kizahuza umuziki n’umuco nyarwanda, hagamijwe gukomeza gusigasira indangagaciro z’umuco no guhuza Abanyarwanda batuye hanze y’igihugu.

Kennedy Bizimana, umwe mu bagize komite itegura uwo munsi, yavuze ko kwizihiza Kwibohora bifasha cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu no kumenya uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Yagaragaje ko intambwe igihugu kimaze gutera ari ikimenyetso cy’uruhare rw’ubuyobozi bwiza n’ubufatanye bw’Abanyarwanda mu kubaka igihugu kirangwa n’umutekano, amahoro n’iterambere.

Muri ibyo birori hazaririmba abahanzi barimo Teta Diana na Cyusa Ibrahim, bazasusurutsa abazabyitabira binyuze mu ndirimbo zigaragaza umuco n’indangagaciro z’u Rwanda.

Hazanagaragara amatsinda y’umuco arimo Itetero rya Bruxelles, Amaliza ya Charleroi ndetse n’itsinda ry’ababyeyi ryitwa Umurage, rikomeje kugira uruhare mu kwigisha urubyiruko umuco nyarwanda no kuwusigasira.

Ibirori biteganyijwe kubera muri Proximus Lounge i Bruxelles, bikazabanza n’ibiganiro mbere y’uko hakurikiraho igitaramo cyo kwizihiza Umunsi wa 32 wo Kwibohora, gitegerejwe kwitabirwa n’Abanyarwanda benshi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zituye mu Bubiligi.

 

 

 

 

INKURU YA UWITONZE Ephrasie


IZINDI NKURU

Leave a Comment