Diamond Platnumz ategerejwe mu gitaramo gikomeye i Kigali


Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yatangaje ko azataramira i Kigali kuwa 29 Kanama 2026, hakaba ari hamwe muho azakorera ibitaramo mpuzamahanga yise “Retro Tour”, ateganya gukora muri uyu mwaka.

Muri uku kuzenguruka mu bihugu binyuranye azahura n’abakunzi b’umuziki we mu bitaramo binyuranye. Biteganyijwe ko azatangirira mu gihugu cye cya Tanzania, aho azabanza gutaramira mu mujyi wa Mwanza ku wa 25 Mata 2026. Nyuma y’aho azakomereza mu mijyi ya Dodoma na Mbeya.

Ibyo bitaramo bizakomereza mu gihugu cya Uganda ku wa 5 Kamena 2026, mbere y’uko ajya no mu gihugu cya Morocco. Nyuma y’aho azongera agaruke muri Tanzania ataramire mu mijyi ya Arusha na Tarime, mbere yo kugera mri Kigali mu gitaramo gitegerejwe ku wa 29 Kanama 2026.

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, uyu muhanzi azakomereza ibitaramo bye mu gihugu cya Zambia mbere yo gusubira i Dar es Salaam, aho azahagurukira ajya gukomereza uru ruzinduko muri Australia.

Diamond Platnumz amaze imyaka myinshi ashimirwa uburyo ashobora kuzamura ibitaramo n’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse kenshi akunze gutumirwa mu Rwanda aho yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki.

Ku nshuro ya mbere yataramiye mu Rwanda byabaye mu 2015, kuva icyo gihe agenda agaruka kenshi mu bitaramo bikomeye.

Diamond yaherukaga gutaramira i Kigali mu mwaka wa 2023, aho yari yitabiriye ibitaramo byabereye mu murwa mukuru w’u Rwanda birimo Trace Awards ndetse n’igikorwa cya Giants of Africa cyabaye muri uwo mwaka, aho yashimishije abakunzi b’umuziki bari bahateraniye.

 

 

 

INKURU YA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment