Zari Hassan yashyize atangaza umukunzi we mushya


Umuherwe w’umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yatangaje ko abantu bakwiye kureka gukomeza gukwirakwiza amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na King Bae  kuko kugeza ubu afite undi mukunzi umunyura umutima.

Zari yashyize ashyira ahagaragara umukunzi we mushya

Uyu mugore w’abana batanu yifashishije amafoto y’umusore w’ibigango, yavuze ko benshi bumvaga ko King Bae ariwe mukunzi we, ariko ko bakwiye kumenya ukuri kuko umukunzi we mushya ari Cedric uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cedric a Fourie ukomoka  muri Afurika y’Epfo.

Zari Hassan ubwo aherutse muri Zimbabwe yahishuye ko Cedric ari umusore mwiza umukurura kandi akaba n’umunyamideli mwiza atatinya kwerurira rubanda ko ari umugabo we wari mu buryo bw’ibanga.

Zari yerekanye uyu musore mu gihe yari amaze igihe yaratigishije imbuga nkoranyambaga avuga ko King Bae ari umukunzi we w’imena kandi akunda cyane kubera urukundo n’impano bikomeye adasiba kumugaragariza umunsi ku w’undi.

Zari ubwo aheruka muri Uganda hari amakuru yavugaga ko yajyanye na King Bae muri iki gihugu avukamo kugira ngo amwerekane mu muryango.

Bivugwa ko aba bombi bageze muri Uganda batandukanye, aho Zari we yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe akaza gufatwa n’umuntu ari mu modoka yagendagamo ari kumwe n’umugabo we Ivan Ssemwanga atarapfa.

Nyuma yaho ni bwo na King Bae na we yahageze bajyaakumufata, Zari ngo akaba yaratunguwe ndetse anashimishwa n’uko yasanze umugabo we hari amagambo make yo mu Kigande ndetse n’Igiswayile yize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho amashusho ariko yahishe isura y’umugabo we King Bae, ihekezwa n’amagambo agira ati“muraho Uganda, Queen Bae (Zari na King Bae) bari hano”

Abakurikiranira Zari Hafi bemeza ko King Bae ashobora kuba ari we Cedric muri rusange dore ko akenshi Zari yakundaga kumugaragaza amuhishe isura.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment