Safi Madiba agiye kwinjira muri 2020 atorohewe


Niyibikora Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba yambuwe uburenganzira bwose ku bihangano yakoreye muri The Mane yamufashaga mubya muzika nyuma yo kwitandukanya na Urban Boyz.

Kuba Safi yarakoranye n’indi label ibi nibyo byahise bigaragaza, umwuka mubi wari hagati ya The Mane na Safi, kuburyo byanarakaje cyane Bad Rama, ahita afata umwanzuro wo guhagarika ibihangano byose Safi yakoreye muri The Mane.

Bad Rama mu itangazo yashyize hanze, rigenewe abakunzi ba muzika n’itangazamakuru, yabujije uwo ariwe wese kuba yagwa mu mutego wo kuba yakoresha ibihangano Safi yakoreye muri The Mane mu izina rya Safi Madiba.

Bad Rama ati “Ubuyobozi bwa The Mane Label ihagarariwe na Bwana Mupenda Ramadhan(Bad Rama) buramenyesha abantu bose ko NIYIBIKORA Safi(Safi Madiba) yishe amasezerano….”

Arongera ati “Mugihe ibibazo birebana no kutubahiriza amasezerano bigikurikiranwa, ubuyobozi bwa The Mane Label burasaba abafatanya bikorwa, ibitangazamakuru byose, abakina imiziki, n’inzu z’utubyiniro ko ibihangano byose byakozwe na The Mane music Label ibikorera Safi Madiba bitemerewe gukoreshwa uhereye none kuwa 19 Ukuboza 2019…”.

Indirimbo za Safi Madiba yambuweho uburenganzira harimo, Kontwari, Original, Kimwe Kimwe, igifungo, My Hero, Good Morning na Ina Millioni.

Safi Madiba yatangiye gukorana na Bad Rama nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boyz yari amazemo imyaka irenga 7.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment