Umunyamideli Georgina Rodriguez yatangaje ko umukunzi we Cristiano Ronaldo afite ubunararibonye mu gutsinda imbogamizi zose ahura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi. Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yashyigikiye bikomeye uyu rutahizamu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko yafashe ku ngufu umugore w’imyaka 34 witwa Kathryn Mayorga mu mwaka wa 2009. Umukunzi wa Cristiano yanditse ubutumwa bushyigikira CristianoGeorgina yagize ati “Uhindura ubusa imbogamizi zose utegwa mu nzira zawe zose ndetse ukoresha imbaraga kugira ngo wereke buri wese uwo uriwe.Ndagushimiye kuba utuma turyoherwa na…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Igitaramo cyagaragayemo udushya tujyanye n’imyambarire
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Nzeri 2018, i Remera ahazwi nko kuri Junction habaye igitaramo kiswe “Dechire Party” cyari gifite umwahariko wo kuba abakitabira bose bagomba kwambara umwambaro benshi bita ko ucikaguritse uzwi nka “Dechire” cyangwa incabari mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iki gitaramo cyatangiyen ahagana saa moya z’umugroba cyagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyamakuru ,abakinnyi ba filime nyarwanda ,abanyamideli ndetse na bamwe mu byamamare nyarwanda bamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abatunganya indirimbo. Tumwe mu dushya twaranze kino gitaramo nuko bamwe mu bakobwa batunguranye cyane kubera imyambaro ya “Dechire”…
SOMA INKURUMeddy umuhanzi ukunzwe cyane yakoze igitaramo ashimisha abamukunda mu Bwongereza
Meddy usanzwe aba muri Amerika, akaba umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe ku kigero cyo hejuru, yakoze igitaramo cye cya mbere mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham mu ijoro ryo kuwa 22 Nzeri 2018. Ikindi azagikora kuwa 29 Nzeri 2018 mu Mujyi wa London. Nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwanda batari bake baba mu Bwongereza, ndetse barishimye cyane. Ku rundi ruhande hari ibiramenywe na benshi ko umukobwa ukundana na Meddy ukomoka muri Ethiopia yafashe rutema ikirere agasanga uyu musore yihebeye mu Bwongereza. Nk’uko yabigaragaje ku…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka itandatu akubise umunyarwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi
Koffi Olomide ubusanzwe witwa Christopher Agepa Mumba, yagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Lusaka kuri uyu wa Gatanu, ariko ntiyigeze ahagaragara ari naho umucamanza yahereye atanga urupapuro rwo kumuta muri yombi. Uru rukiko rwo muri Zambia rukaba rwaratanze impapuro zo guta muri yombi umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, ushinjwa gukubita umufotozi w’umunyarwanda. Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje, Mu kwezi gushize nibwo Koffi Olomide yamaze icyumweru muri Zambia akora ibitaramo mu bice bitandukanye, ubwo ubutabera bwamenyaga ko uyu muhanzi ari mu gihugu, bwamwandikiye urupapuro rumusaba kwitaba…
SOMA INKURUSibomana Jean Bosco “Dr Scientific” umuhanzi uhishiye byinshi abaturarwanda
Ejo hashize kuwa gatandatu tariki 22 Nzeli 2018, nibwo umuringanews.com waganiriye n’ umuhanzi witwa Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi Doctor scientific, adutangariza ibyo amaze kugeraho ndetse n’ibyo ahishiye abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika nyarwanda cyane ko Iby’ubuhanzi abikora abikunze aho yatangiye ahimba indirimbo gakondo akazijyana muri studio bigera n’aho atangira guhimba izifite injyana ya reggae, zuke, RnB cyangwa se afrobeat. Uyu muhanzi ufite imyaka 38 yarashatse, afite abana batandatu(6) abahungu batanu (5) n’umukobwa umwe (1), akaba atuye mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega ,…
SOMA INKURUYateye utwatsi abavuze ko yari muri gahunda yo kuneka Bobi Wine
Nk’uko Chimpreports yabyanditse, Kentaro Pamela umupolisikazi wo mu ishami rirwanya iterabwoba yandikiye inshuti ze asobanura ko atanekaga Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ko bidakwiriye ko hakomeza gukwirakwizwa impuha nk’izo. Pamela yagize ati “twahuriye kuri JKIA “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta”, nari mvuye i Mombasa, we aturutse muri Amerika. Sinigeze njya muri Amerika nk’uko byavugwaga. Bobi dusanzwe turi inshuti kuva kera, anazi ko ndi umupolisi”. Uyu mupolisikazi avuga ko bageze mu ndege, Bobi Wine yicaranye na Winnie Kizza, amusaba ko nawe yicara hafi yabo. Ibi uyu mupolisikazi…
SOMA INKURUJustin Bieber n’umukunzi we baciye agahigo mu gusomana biratinda
Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bitegura kurushinga mu minsi iri imbere,bari kuzenguruka isi aho mu minsi ishize bagaragaye mu mujyi wa London Justin Bieber ari gucurangira ku muhanda ugana ku ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, kuri ubu bari mu Butaliyani aho basohokeye muri iyi weekend bafotorwa amafoto menshi bari mu gikorwa cyo gusomana bari mu bwato. Ejo hashize kuwa gatanu tariki 21 Nzeli 2018, nibwo Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bari bameze nk’abari mu marushanwa yo gusomana, aho basomaniye ahitwa “Amalfi Coast” imbere ya rubanda, bafotorwa n’abanyamakuru none…
SOMA INKURUNi umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli -Safi Madiba
Umuhanzi nyarwanda Safi Madiba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urbon Boys nyuma akaza gutandukana n’iryo tsinda ubu akaba asigaye akora muzika ku giti cye, yatangaje ko impamvu yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo y’indirimbo ye (Igifungo) ari uko ari umukobwa mwiza kandi nawe asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli. Yagize ati “Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli.” Indirimbo Igifungo Safi Madiba yatangaje ko ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwa Safi n’umugore we Niyonizera Judith, ari na we yakoresheje muri ayo mashusho. Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zigize alubumu ya…
SOMA INKURUCeline Dion wakunzwe cyane mu njyana ituje yagejeje inkuru nziza ku bafana be
Celine Dion abinyujije kuri konte ye ya Instagram yatangaje ko arimo gutegura kumurika album ye nshya izaba iri mu rurmii rw’ Icyongereza. Iyi album igiye kuba mu Cyongereza nyuma ya ‘Loved Me Back To Life’ yo muri 2013. Iyi Album Celine Dion azayifatanya n’ umuhanzi Stephan Moccio waririmbye indirimbo yakunzwe cyane “A New Day Has Come”, n’ umwanditsi w’ indirimbo Jorgen Elofson wandikira Kelly Clarkson na Britney Spears. Gushyira ahagaragara iyi album byagiye bisubikwa kenshi mu myaka mike ishize bwa mbere yasubitswe muri 2017, irongera isubikwa muri 2018 ariko noneho…
SOMA INKURUByarangiye Umuraperi Fireman yisanze Iwawa
Umuraperi nyarwanda wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki, Fireman yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo Korekwa na Mugo (Heroine), ikiyobyabwenge gikomeje guca ibintu mu rubyiruko kibandagaza. Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyangwa Mugo. Uyu muraperi Fireman yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018, gusa bidatinze icyo gihe yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga. Fireman icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze…
SOMA INKURU