Georgina umukunzi wa Cristiano yarushijeho kumwereka urukundo nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu


Umunyamideli Georgina Rodriguez yatangaje ko umukunzi we Cristiano Ronaldo afite ubunararibonye mu gutsinda imbogamizi zose ahura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi. Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yashyigikiye bikomeye uyu rutahizamu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko yafashe ku ngufu umugore w’imyaka 34 witwa Kathryn Mayorga mu mwaka wa 2009.

Umukunzi wa Cristiano yanditse ubutumwa bushyigikira CristianoGeorgina yagize ati “Uhindura ubusa imbogamizi zose utegwa mu nzira zawe zose ndetse ukoresha imbaraga kugira ngo wereke buri wese uwo uriwe.Ndagushimiye kuba utuma turyoherwa na buri mukino buri gihe kandi neza. Ndagukunda Cristiano”.

Ibi Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne amaze imyaka 2 akundana na Cristiano Ronaldo ndetse bafitanye umwana w’umukobwa bise Alana Martina, akaba yarabitangaje nyuma y’aho Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Kathryn Mayorga yandikiye urwandiko rw’ama paji 6 ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Spiegel, avuga ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009 ubwo bahuriraga muri hoteli yitwa Palms yo mu mujyi wa Las Vegas.

Uyu mugore uri kumwe na Cristiano ni Mayorga uri kumushinja kumufata ku ngufu

Cristiano Ronaldo yatangarije kuri Instagram ye ko atigeze afata ku ngufu uyu mugore ndetse ibyo we n’umwavoka we batangaje ari ibihuha, ko ahubwo  bashaka kwamamara bagendeye ku izina rye.

Umukunzi wa Cristiano Georgina Rodriguez bafitanye umwana yarushijeho kumugaragariza urukundo nyuma yo kuvugwaho gufata ku ngufu

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment