Ikinyamakuru E Daily cyatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo. Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha k’urukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe. Uyu mukobwa Sasha yagize ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana”. Umukobwa yakomeje avuga ko hari abandi banyuranye bo mu myidagaduro yo muri Tanzania bahora bamutesha umutwe bamusaba ko bakundana. Gusa ngo we ntiyakundana n’Umunya Tanzania…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Dream Boys yashimishije cyane abo yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abagize itsinda rya Dream Boys bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cyabo. Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto bashyize hanze aba bahanzi ubwo bari ku rubyiniro bishimiwe n’abitabiriye igitaramo cyabo dore ko babarundiye amadorali ku rubyiniro kubera kunyurwa n’umuziki aba bahanzi bataramiyemo abari bitabiriye iyi nama. Mu kiganiro kihariye TMC yahaye itangazamakuru yemeje ko bakoze igitaramo cyiza ku buryo bishimiye uko cyagenze. Yatangarije umunyamakuru ko uburyo igitaramo cyabo cyagenze ndetse n’uburyo abantu babakiriye basanze bafitiye ideni abakunzi ba muzika yabo baba muri Amerika, bityo ngo bagiye kugaruka mu Rwanda…
SOMA INKURUNtibikiri ibihuha Nicole uzwi nka Mama Beni muri City Maid yegukanye uwahoze ari umukunzi wa Kirenga wamenyekanye muri Seburikoko
Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ndetse bikanigaragaraza ko Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) ari mu rukundo na Sebera Eric wahoze akundana na Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, icyakora kuri ubu Nicole yamaze guca amazimwe dore ko yamaze gushyira hanze integuza y’itariki y’ubukwe bwe (Save the date). Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018 gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aba bari bamaranye igihe kinini bakundana. Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari…
SOMA INKURUAbifuza kuba abakinnyi ba filime by’umwuga Leta yabazirikanye
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku bufatanye na Leta ya Koreya y’Epfo, yujuje inyubako izatangirwamo amahugurwa mu gutunganya amajwi n’amashusho ku buryo bugezweho, ikanigisha gukina filimi ku rwego mpuzamahanga. Iyi nyubako iri mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro, yatwaye miliyoni ebyiri z’amadolari zatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA). Uyu mushinga witwa “Kigali Innovation Center”, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga ya Leta muri RDB, Siboniyo Felix, yavuze ko ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’amajwi n’amashusho. Ati “Tuzajya twita ku bintu bigendanye no gutunganya amajwi n’amashusho ya…
SOMA INKURUNyina wa Wema Sepetu aravugwaho kumutandukanya n’umukunzi we yitwaje amashanyarazi
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publisher cyatangaje ko ariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam, Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo nyina yamusuraga. Rahur umukunzi wa Sepetu yari mu nzu ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo biba ngombwa ko hakenerwa kugurwa undi. Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka.…
SOMA INKURUIkirangirire Paul uzwi nka Rudeboy umwe mu bari bagize P Square yemeje ko azaza mu Rwanda
Ni ku nshuro ya 14 hagiye gutangwa ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi (Intare Conference Arena) kuwa 20 Ukwakira 2018, mu bazasusurutsa abazaba bitabiriye iki kirori harimo n’umuhanzi wo muri Nigeria Paul uzwi nka Rudeboy impanga ya Peter wahoze mu itsinda rya P Square nk’uko yabyemeje mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter. Ibi bihembo bya “Africa Movie Academy Awards” byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2005, akaba ari ku nshuro ya mbere…
SOMA INKURUKnowless, Charly na Nina batwawe igihembo na Sheebak Karungi
Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yari agihanganiye n’abandi barimo Knowless Butera hamwe na Charly na Nina bo mu Rwanda. Mu ijoro ryo ku cyumweru kuya 07 Ukwakira 2018 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Dallas habereye umuhango wo gutanga ibihembo mu bahanzi b’abanyafurika bitwaye neza mu cyiswe Africa Music Academy Awards. Abanyamuziki mu ngeri bahatanaga mu byiciro bitandukanye bigera kuri 18, hagendewe ku mpamvu zitandukanye. Mu cyiciro cy’abahanzikazi b’abagore bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u…
SOMA INKURUDiamond yanenze imikoranire ya Perezida Magufuli n’abahanzi, agaragaza urukumbuzi rw’uwo yasimbuye
Ubwo uwahoze ayobora Tanzaniya guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2015 Jakaya Kikwete yizihizaga isabukuru y’imyaka 67 y’amavuko kuri iki cyumweru, Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bakomoka muri Tanzania bakomeye ku mugabane wa Afurika yamwoherereje ubutumwa amubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bamukumbuye ndetse ko hari ibintu bimwe na bimwe babonaga ubu batakibona, Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diamond yanenze imikoranire ya John Pombe Magufuli n’abahanzi, avuga ko baheruka kubaho neza ku ngoma ya Kikwete. Diamond yamwandikiye ati “Umubyeyi w’abanyamuziki ba Bongo Flava … turagukunda kandi turagukumbuye…
SOMA INKURUBahaye ibihangano byabo agaciro bashyiraho n’amande ku babikoresha batishyuye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Abahanzi bafashe icyemezo nyuma yo gusanga mu myaka irenga 20 bamaze mu muziki, ibihangano byabo bikoreshwa n’abantu mu nyungu bwite nyamara bo ntihagire icyo bibamarira, abo bahanzi akaba ari Senderi, Munyanshoza Dieudonné, S.Major Robert Kabera na Intore Tuyisenge, bakaba bashyizeho ibiciro ku bazajya bakoresha ibihangano byabo mu bikorwa bibyara inyungu cyangwa mu ruhame nta burenganzira babiherewe. Intore Tuyisenge usanzwe uhagarariye Ihuriro ry’Abahanzi mu Rwanda, yavuze ko atari itsinda bakoze, ahubwo buri muhanzi ku giti cye nyuma y’ibiganiro bagiranye yasanze…
SOMA INKURUNyuma yo kwifuriza Diamond isabukuru nziza Shaddy Boo yongeye kwibasirwa bikomeye
Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse, Umunyamidelikazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye kwibasirwa n’abatari bake nyuma yo kwandika igiswayire gikaze yifuriza Diamond Platnmuz isabukuru nziza. Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram uyu munyamideri uherutse gutangaza ko atazi igisawayire neza yatunguranye yandika amagambo akomeye mu rurimi rw’igiswayiri agita ati “Leo ni sku yako ya kuzaliwa, nakutakia kheri, maisha marefu na baraka tele, mwenyezimungu akuepushe…
SOMA INKURU