Guherekezwa na Polisi ni igikorwa Bobi Wine yamaganye

Agisesekara muri Uganda kuri uyu munsi tariki 20 Nzeli, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahise aherekezwa na Polisi yari imutegereje imujyana iwe. Ibi bikaba byabaye ubwo yakubukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaramaze ibyumweru birenga bibiri yivuza ingaruka yatewe n’ibyamubayeho ubwo yafungwaga kuwa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite. Uku guherekezwa na polisi ni igikorwa  Bobi Wine yamaganye, agira ati mu magambo yanditse kuri twiter ye “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana…

SOMA INKURU

Akomeje umushinga we wa Album nshya nyuma yo gutandukana n’itsinda yakoreyemo amateka

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi bari gukora cyane, uyu ugaragaza umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru mu muziki mu minsi ishize yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya yise “BACK TO LIFE ” iyi ateganya kumurika mu mpera z’umwaka utaha bigenze neza, kuri ubu ageze ku ndirimbo ya karindwi muri makumyabiri zizaba zigize iyi Album. Nyuma y’igihe uyu muhanzi ari gukora kuri iyi Album ye nshya arinayo ya mbere azaba yikoranye nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi ariyo…

SOMA INKURU

Umuhanzi Diamond yashyize hanze amarangamutima ye mu bijyanye n’urukundo

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa amakuru ko Hamisa yarogesheje Diamond kugirango amugurire inzu ndetse n’ibindi bikoresho nyenerwa mu buzima bwe, aho ibi byose byashinjwaga Hamisa na nyina . Kuri uyu wa Mbere Diamond abinyujije kuri Instagram yatangaje ko ari wenyine ndetse ko yifuza umukobwa wamukunda. Muri aya magambo yatangaje yashatse kwerekana ko ari umunyakuri ndetse ko yifuza umukobwa umukunda kuko ari umukene .hano benshi bahise bibaza impamvu yiyise umukene kandi kuri ubu afatwa nk’abahanzi bafite agatubutse bitewe n’ibikorwa amaze kugeraho byose abikesha muzika.   HAGENGIMANA Philbert    

SOMA INKURU

Abahize abandi bakaba Miss na Mr Elegancy 2018

Mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, bifite abakemurampaka bagera muri bane bagombaga gutanga amanota ku barushanwa bahatanaga bagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba nyampinga undi aba rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018. Ibi birori bikaba byatangiye bikereweho amasaha agera kuri 2 kuko byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri ariko saa mbiri zirengaho iminota nibwo MC Phil Peter yageze imbere y’abantu atangira gutanga ikaze. Abarushanwa babanje kwiyerekana…

SOMA INKURU

Afite ikibazo gikomeye cyo gushaka umugabo

Umukinnyi wa filime, Evia Simon abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse amarira ye Imana ayisaba umugabo wujuje ibyo yifuza ku wo afata nk’umugabo umukwiriye. We avuga ko ashaka umugabo uzamukunda yivuye inyuma, inzozi asangiye na benshi baba abakobwa n’abahungu ku by’urushako. Ashaka umugabo uzamwakira uko ari mu byiza bye n’intege nke akamwakira wese, nawe akazagira ibyo amukorera byanatangaje benshi cyane ko adashaka umugabo uzajya abaho yumva amabwire. Mu cyo twakwita nko gutakambira Imana, Evia Simon yagize ati “Mana ndashaka umugabo uzankunda, ntiyite ku makosa yanjye akazakomeza kunkunda no kunkosora. No mu bugoryi…

SOMA INKURU

Ubuzima n’amateka by’umuhanzi Diamond Platnumz

Nasib Abdul Juma uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Diamond Platnumz akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri aka Karere ndetse no muri Afrika muri rusange uyu munsi tukaba tugiye kubabwira amwe mu mateka y’uyu muhanzi. Nasib Abdul Juma Uzwi ku izina rya Diamond Platnumz akaba ari naryo zina riribukoreshwa cyane akaba yaravukiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu gace kitwa tandale taliki ya 2 ukwakira 1989 kuri ubu akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Umuryango wa Diamond Mu buzima busanzwe Diamond akaba avuka mu muryango w’abana batatu aribo Romeo abdul…

SOMA INKURU

Byarangiye ahawe uburenganzira bwo kujya kwivuza muri Amerika

  Aljazeera yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa sita z’igicuku ari bwo Bobi Wine yasohotse mu kibuga cy’indege cya Entebbe afata indege ya KLM ajyanwa kuvurirwa hanze y’igihugu. Yageze ku kibuga cy’indege atwawe mu ngobyi y’abarwayi,  ubwo yinjiraga mu biro by’abinjira n’abasohoka, yari atwawe mu igare anafite za mbago amaze iminsi agenderaho. Uyu muhanzi akaba na Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yajyanwe muri Amerika kugira ngo akurikiranwe n’abaganga byimbitse kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe. Bobi Wine yemerewe…

SOMA INKURU

Miss Rwanda Iradukunda yatumiwe mu birori i Washington

  Ibirori Miss Rwanda Iradukunda Liliane yitabiriye “Fashion Weekend” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika witwa “Ugandans in North America Association” (UNAA), bizaba kuva kuri 31 Kanama kugeza kuya 03 Nzeli 2018. Ibi birori byatumiwemo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse n’undi munyarwandakazi w’umunyamideri Kate Bashabe uzaba amurika imyenda ye muri ibi birori. Uru rujyendo Miss Iradukunda akaba yarufashe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018. Mu kiganiro n’itangazamakuru  Prince Kid yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda yerekeje muri Washington…

SOMA INKURU

Nyuma y’amasaha make arushinze yapfushije sekuru

  Ejo hashize kuwa 26 Kanama 2018, nyuma y’amasaha 48 gusa Big Fizzo cyangwa Farious akoze ubukwe uyu muhanzi yaje gutangaza inkuru ibabaje y’uko yapfushije sekuru. Uyu muhanzi ukomeye i Burundi yagaragaje uburyo yakundaga cyane sekuru mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga. Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi, uyu ku wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko ndetse asaba anakwa umufasha we mushya Edith Stein KIMANA, uyu akaba amusimbuje umufaransakazi bari bamaze igihe babana ndetse bakaba baranamaze guhabwa gatanya. Nyuma yo gukora imihango yo…

SOMA INKURU

Ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana ukekwaho kwica Radio

  Ejo hashize tariki ya 24 Kanama 2018, nibwo abo mu muryango wa Mowzey Sekibobo wari uzwi ku izina rya Radio n’abafana b’imena ba Good Life itsinda Radio yaririmbagamo bari bakoraniye mu rukiko bategereje kumva umwanzuro ku busabe bwa Troy watakambiye urukiko asaba kurekurwa akajya mu rugo kuko ngo “ubuzima si bwiza aho afungiwe”. Chimp Reports yatangaje ko, mu gusoma umwanzuro w’ubujurire bwa Troya, umucamanza witwa Jane Francis Abodo yategetse ko Godfrey Wamala alias Troy agumishwa mu buroko ku bw’impamvu zikomeye zishimangira ko ari we wishe Mowzey Sekibogo ndetse urukiko…

SOMA INKURU