Rwanda: Igituntu kiracyatwara ubuzima abatari bake; dore abibasirwa kurusha abandi


Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugabanya impfu ziterwa n’igituntu, iyi ndwara iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, cyane cyane mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuyandura by’umwihariko abafite virusi itera SIDA kuko muri bo 12% bahitanwa nayo, mu gihe muri 2005 yicaga 1/2 cyabo.

Abahanga mu buzima bavuga ko ubukene, imirire mibi, ubucucike bw’abaturage, ubwandu bwa virusi itera SIDA, kutamenya hakiri kare ko umuntu arwaye ndetse no gutinda kwivuza ari byo bikomeje gutuma igituntu kidacika ari nako gitwara ubuzima.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Habimana Mucyo Yves, avuga ko nubwo impfu ziterwa n’igituntu zagabanutse zikagera kuri 2.4% mu mwaka wa 2024, hakiri ibyiciro bikomeje kwibasirwa.

Dr Habimana yemeza ko abafite virusi itera SIDA ari bo bakomeje kugira ibyago byinshi kuko ubudahangarwa bw’umubiri wabo buba bwaragabanutse.

Ati: “ 84% gusa by’abafite virusi itera SIDA banduye igituntu nibo bavurwa bagakira. Akaba ari yo mpamvu iyi ndwara ifatwa nk’itwara ubuzima bwa benshi mu bafite iyi virusi.

AHA BYUMVIKANE NEZA KO 16% MU BAFITE VIRUSI ITERA SIDA BANDUYE IGITUNTU BADAKIRA.

Baraburira abakerensa igituntu

Florence (izina twahinduye), utuye mu murenge wa Nyakabanda, avuga ko ubuzima bubi bwamugejeje ku ndwara y’igituntu nyuma yo kubyara.

Nyuma yo kwangwa n’uwo babyaranye ndetse no kwirukanwa iwabo, yisanze aba mu buzima bukakaye bwo kwicumbikira no gukora uburaya kugira ngo abashe kubaho.

Ati: “Hari iminsi namaraga ntariye nabuze abakiriya. Naje kugira inkorora nkibwira ko isanzwe, ngura uduti ariko ntikire. Ngeze kwa muganga basanga mfite igituntu cyandenze aribwo nasobanuriwe ko uretse imibereho mibi no guhagarika gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kubera inzara biri mu byatumye kinzahaza cyane.”

Florence yemeza ko abakora uburaya bari mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kurwara igituntu kubwo kutarya uko bikwiriye bivanze n’ubusinzi, guhura n’abagabo benshi kandi harimo ababa barwaye igituntu ndetse no kuba hari abafite virusi itera SIDA ndetse harimo n’abadafata imiti neza. Akaba asaba ko bakwitabwaho by’umwihariko ngo kuko ukora uburaya warwaye igituntu yanduza benshi.

Undi warwaye indwara y’igituntu ni Eric (izina twahinduye), umumotari utuye mu mu Cyahafi, avuga ko yatunguwe no gusanga afite igituntu kandi yarakekaga ko arwaye malaria.

Ati: “Twabanaga turi abamotari batandatu mu nzu y’icyumba kimwe. Naje kugira inkorora idakira, gucika intege n’umuriro ariko nkeka ko ari malariya cyangwa nkeneye guhindurirwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Ngeze kwa muganga basanga mfite igituntu cy’igikatu. Icyantunguye ni uko na bagenzi banjye twabanaga bapimwe, batatu basangwamo igituntu  kandi nta bimenyetso bikomeye bari bafite.”

Eric asaba ko abatwara abagenzi nabo bakwiriye gushyirirwaho ingamba zabafasha kwirinda kuko baba bafite  ibyago byinshi byo kurwara igituntu bityo bakwiriye kwitabwaho kurushaho mu gihe bari mu bahura n’abantu benshi buri munsi by’umwihariko abakora aka kazi banafite virusi itera SIDA.

Niyonzima (izina twamuhaye), utuye Tumba, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, kamwe mu turere tugaragaramo abarwayi benshi b’igituntu nyuma y’umugi wa Kigali, avuga ko abanyeshuri benshi bibera mu bucucike ndetse no kubona indyo yuzuye bigorana, byahura n’ufite uburwayi bugabanya ubwirinzi bw’umubiri nka virusi itera SIDA, igituntu kikaba kiramwibasiye mu buryo bwihuse.

Ati :”Rwose usanga abana dufite virusi itera SIDA iyo tutiyiseho bihagije ngo twirinde kujya gucumbika muri geto turi benshi n’ibipangu birimo amazu menshi nta guhumeka neza bihari, indwara y’igituntu tuyandura mu buryo bworoshye.”

Akomeza avuga ko azi abanyeshuri bagenzi be bafite virusi itera SIDA muri bo harimo abayivukanye, nawe yihereyeho biraye ntibiyiteho uko bikwiriye ndetse bajya no gucumbika ahantu babana mu nzu ari benshi, bagiye barwara igituntu ndetse bamwe bibaviramo kwiga nabi harimo no gutsindwa, kuko byagiye bibaviramo guhabwa akato na bagenzi babo, na nyuma yo gukira bagakomeza guhabwa akato kuko hari abagifata igituntu nk’indwara iteye isoni bityo n’uwamenye ko akirwaye akabihisha.

Ati: “Hari abahisha ko barwaye igituntu kubera gutinya uko bazafatwa na bagenzi babo. Kandi iyo umuntu atinze kwivuza, aba ashobora kwanduza abo bigana ndetse n’abo babana.”

Basaba kwitabwaho by’umwihariko…

Muri Rubavu, naho havugwa kugira umubare munini w’abarwaye igituntu, hari abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, babufata nk’imwe mu mpamvu zongera ibyago byo kwandura igituntu.

Mutesi (izina twahinduye), ukorera ubucuruzi bw’imboga i Goma ariko akaba atuye Nyamyumba, avuga ko yahanduriye igituntu kandi ari ikibazo ahuriyeho na bagenzi be, by’umwihariko abo bari kumwe mu ishyirahamwe ry’abafite virusi itera SIDA kandi banakorana ubwo bucuruzi.

Ati: “Duhura n’abantu benshi, kandi bamwe badafite uburyo bwo kwivuza hakiri kare, ibyago byo kwandura biriyongera. Nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, twumva hakenewe ubukangurambaga bwihariye kuri twe tuba dufite izindi ndwara tukaba twafashwa by’umwihariko kuko urebye imibereho y’i Goma n’imyitwarire y’abo twirirwana nta kuntu tutakwibasirwa n’igituntu.”

Mutesi atangaza ko hari bagenzi be babiri bari mu ishyirahamwe rimwe bishwe n’igituntu, akaba asaba ko harebwa icyabakorerwa kuko usanga nubwo kitakibica nka mbere ariko gikunda kubibasira kikabangamira iterambere ryabo.

Ntiturebera muri gahunda zo kurwanya igituntu

Ngabonzima Louis, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango itari iya leta yita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu (RWANDA NGOs FORUM) atangaza ko nabo bahagurukiye kurwanya igituntu kuko bakora ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi.

Ati: “Dukora ubukangurambaga mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura igituntu harimo abafite virusi itera SIDA, abahuye n’uwanduye igituntu cyane cyane imiryango yarwaje igituntu, ingimbi n’abangavu, abakora uburaya kugira ngo birinde ndetse tugakora n’ubuvugizi mu itangwa rya serivise ry’abamaze kurwara igituntu hakabaho no gukurikirana ko bafashe imiti neza ndetse bakize.”

Ngabonzima atangaza ko banashyira imbaraga ku ruhare rw’umujyanama w’ubuzima mu kwirinda kwicwa n’igituntu kuko ari bo bafasha  umuntu wanduye igituntu kubimenya hakiri kare bagendeye ku bimenyetso, bagafata ibipimo, bakabijyana ku kigo nderabuzima bityo hakabaho kwirinda kuba muri 76% bicwa n’igituntu mu byumweru 2 bya mbere bakimara kumenya ko barwaye bitewe no gutinda kwivuza.

Ati : “Ibi bifasha cyane kwirinda kwicwa n’igituntu kuko igihe cyose umuntu arwaye inkorora irengeje ibyumweru bibiri akihutira kugana umujyanama w’ubuzima umwegereye bimufasha kumenya ko arwaye igituntu byihuse ndetse bikaba byanamworohera gufatira imiti ku gihe, uwo bidashobokera kuyifatira mu rugo akayinywera imbere y’umujyanama w’ubuzima aho kujya ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro buri munsi, uretse ko kuri ubu umubare w’abafatira imiti y’igituntu mu rugo uri hejuru.

Ngabonziza yakebuye abafite virusi itera SIDA, abakora uburaya, abakora nka ba nyakabyizi by’umwihariko abakora ubwubatsi, abatuye mu bucucike ko bafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’igituntu by’umwihariko abo mu mujyi wa kigali bakaba bakwiriye kubahiriza ingamba zo kwirinda kwandura igituntu n’uwo bibayeho akihutira kwivuza hakiri kare.

Leta yafashe ingamba nshya …

U Rwanda rwashyizeho gahunda y’igihugu ya 2026–2030 igamije kugabanya ubwandu n’impfu biterwa n’igituntu, hakaba harimo:

Kugabanya abantu bari mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura

Kugabanya impfu ziterwa n’igituntu

Kugera ku rwego rwa 96% by’abarwayi bavurwa hakiri kare bagakira

Gukoresha cyane uburyo bwa GeneXpert, bushobora gutahura igituntu neza kurusha uburyo bwa microscope, aho amahirwe yo kudatahura umurwayi agabanuka akagera hagati ya 0 na 2%.

Kongera amavuriro afite ibikoresho bigezweho byo gupima igituntu

Gukurikirana abarwayi kugeza barangije neza imiti

Icyo abaturage basabwa

Abaturage basabwa kwihutira kwivuza igihe inkorora irengeje ibyumweru bibiri, kwirinda ubucucike aho bishoboka, gufungura indyo yuzuye, gukomeza gufata neza imiti ku bafite virusi itera SIDA no kuba ahantu hari uburyo buhagije bwo kubona umwuka mwiza.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura igituntu, impuguke mu by’ubuzima zemeza ko gutsinda iyi ndwara bizasaba uruhare rwa buri muturage, cyane cyane mu guca umuco wo kwivura no guhisha uburwayi kuko iyo umurwayi amenyekanye hakiri kare akanatangira imiti, aba yiyongereye amahirwe yo gukira kandi agafasha no guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara ikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye z’ubuzima rusange.

Imibare irivugira…

Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko buri mwaka, mu bantu 100,000, abagera kuri 62 baba barwaye igituntu, mu gihe abarenga ibihumbi 8,000 mu gihugu hose baba bafite iyi ndwara.

Imibare y’umwaka wa 2024–2025 igaragaza ko abarwayi benshi b’igituntu bari hagati y’imyaka 15 na 44, aho abagabo ari bo bagaragara mu mubare munini.

Igituntu cy’igikatu nacyo kiracyahari kuko mu mwaka wa 2024-2025 mu barwayi 8213 babonetse, muri bo 48 bari bafite iki gituntu.

Dr Habimana akaba yaranahishuye ko umurwayi w’igituntu cy’igikatu ari cyo yanduza.

Ati : “Urwaye igituntu cy’igikatu uwo acyanduje nawe nicyo ahita arwara, aboneraho no kwibutsa abafite virusi itera SIDA ko indwara y’igituntu ari umwanzi wabo byagera ku gituntu cy’igikatu bikaba akarusho.” 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment