Burundi: Ibiro by’ishyaka byatwitswe bari mu myiteguro yo kubitaha

Kuri iki Cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko ibiro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL)  rikuriwe na  Agathon Rwasa  biherereye muri Komine Nyabiraba, mu Mujyi wa Bujumbura  byagombaga gutahwa ku mugaragaro, ariko  byatwitswe habura amasaha make ngo bitahwe ku mugaragaro. Agathon Rwasa abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bibabaje kuba ibi biro byabo byatwitswe mu gihugu kivuga ko cyemera amashyaka menshi. Ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.…

SOMA INKURU

Jeannette Kagame mu bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali

Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019 nibwo abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55 bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 15, mu bitabiriye uyu mwaka harimo Madamu Jeannette Kagame, abaminisitiri batandukanye n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye za leta. Imihanda yifashishijwe muri iri siganwa irimo uva kuri Stade Amahoro-Gishushu -RDB-Nyarutarama-Akabuga ka Nyarutarama-Gacuriro- Akabuga ka Nyarutarama- RDB-Hotel Umubano-Kigali Heights-Minijust- Gishushu-Chez Lando- Stade Amahoro-KIE-Controle Technique-Stade Amahoro. Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa ku maguru intera y’ibilometero 42, 21…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi ibyaha ashinjwa bigenda byiyongera

Umushinjacyaha Mukuru wa Sudani, Alwaleed Sayed Ahmed,   kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Omar al Bashir ashobora kugezwa mu rukiko mu cyumweru gitaha ashinjwa ibyaha bya ruswa, ibi bikaba bigiye kuba  nyuma y’amezi abiri Bashir ahiritswe ku butegetsi  bwo kuyobora Sudani. Ntabwo uyu mushinjacyaha mukuru yigeze atangaza umunsi nyir’izina Bashir azagezwa mu butabera, ariko yemeje ko Bashir azakukiriranwaho ibyaha bya ruswa no gutunga amafaranga y’amahanga. Hari n’abandi bayobozi bagera kuri 41 bahoze mu butegetsi bwa Bashir bari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa. Aljazeera yatangaje ko ubushinjacyaha bwanasabye ko Bashir…

SOMA INKURU

Nyuma y’amezi atandatu asezeye ubupadiri yakoze ubukwe

Nambajimana Donatien wasezeye ku busaseridoti mu Ukuboza mu mwaka wa 2018, ubwo yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezeye ya Cyangugu Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019 nibwo yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Souvenir Alphonsine. Nambajimana n’umukunzi we basanzwe ari abakirisitu mu Itorero Angilikani,bakoze ubukwe bwarangaje benshi kubera imodoka z’akataraboneka zo mu bwoko bwa Cadillac bagenzemo. Uwahoze ari Padiri Nambajimana yagiye gusaba no gukwa kuwa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ejo kuwa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ajya gusezerana imbere y’Imana na Souvenir Alphonsine mu muhango…

SOMA INKURU

Yatangaje ikimutinza kwerekeza muri Rayon Sports

Rutahizamu wa Mukura VS,Ciza Hussein yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko atarayisinyira amasezerano nk’uko byavuzwe cyane gusa ngo bagiranye ibiganiro byibanze , cyane ko Mukura VS itaramuha urwandiko rumwemerera kugenda. Ati”Kugeza ubu nta biganiro ndagirana n’abayobozi ba Mukura VS byo kuba nakongera amasezerano, gusa maze kuvugana n’izindi kipe ntegereje ko abayobozi bampa urwandiko runyemerera kujya mu yindi kipe,  nkajya kuzuza ibyo navuganye na Rayon Sports, kuko ibiganiro byanjye na bo birarenga 80% “. Ciza Hussei rutahizamu w’ikipe ya Mukura akaba na Kapiteni w’iyi kipe, amaze igihe o muri…

SOMA INKURU

Botswana: Abatinganyi bahawe rugali

Urukiko rwo muri Botswana rwavanyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina,  iki gihugu cyahise kiyongera ku bihugu nk’Afurika y’epfo byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina. Muri Botswana uwafatwaga yaryamyenye n’uwo bahuje igitsina yahanishwaga igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi, gusa kuri ubu byateshejwe agaciro n’urukiko rukuru ruvuga ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu. Itegeko ryahanaga abaryamana bahuje ibitsina muri Botswana ryariho guhera mu mwaka wa 1965, rikaba ryari ryarashyizweho n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza. Mu myaka ya vuba ishize,  ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina, none…

SOMA INKURU

Basketball: Mu mikino y’abatarengeje 16 nubwo u Rwanda rwatsinzwe ruracyafite amahirwe

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 bakina umukino wa Basketball batangiye irushanwa ry’akarere ka gatanu itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu irushwana ryakiriwe n’ u Rwanda. Wari umukino ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 16 bayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye cyane ko abakinnyi b’u Rwanda basaga nk’abiyinye ndetse bakanakora amakosa menshi. Agace ka mbere k’umukino karangiye Tanzania ifite amanota 22-13, agace ka kabiri karangira Tanzania ifite amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda. Mu gace ka gatatu abangavu b’u Rwanda bakomeje gukora amakosa yavagamo amanota ku ruhande rwa Tanzania byaje…

SOMA INKURU

Wema Sepetu mu bibazo bimukomereye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2019, nibwo urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es Salaam muri Tanzania, rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu wamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2006 ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Tanzania, mu mwaka wa 2012 yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz, kuva icyo gihe nibwo yatangiye kumenyekana cyane ndetse akina no mafilime anyuranye muri Tanzaniya,  nyuma yo kumubura mu iburanishwa nk’uko byari biteganyijwe, akaba akurikiranweho gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Ubushinjacyaha bwari buyobowe na Silvia Mitanto muri uru rubanza…

SOMA INKURU

Nyagatare: Kwishyira hamwe byabahinduriye ubuzima

Indangamirwa ni ishyirahamwe ry’abahoze bakora uburaya hamwe n’abandi bakibukora bo mu Karere ka Nyagatare, bakaba batangaza ko mbere yo kujya mu ishyirahamwe  “Indangamirwa” nta gaciro bahabwaga, bafatwaga nk’indaya, ntibabe bagira ijambo kabone niyo baba bari mu karengane, bakimwa n’uburenganzira bwo kwandikisha abana babo kuko abagabo babaga babyaranye nabo babaga badashobora kwemera imbere y’amategeko ko babyarana n’indaya. Bashimangiye ko nyuma yo kwishyira hamwe bavanywe mu kato, abana babo babandikaho nta kibazo ndetse byabongereye icyizere cyo kubaho kuko baahise bashirika isoni bajya kwipimisha bamenya uko bahagaze, ibi bikaba bibafasha gutangirira imiti igabanya…

SOMA INKURU

Ange Kagame yitabiriye ibirori by’imideli

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori by’imideli bya “Rwanda Fashion Week 2019” byari bibaye ku nshuro ya kane, Ibi birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abana b’umukuru w’igihugu harimo  Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndegeyingoma. Herekwanywe imideli itandukanye yahanzwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barimo babiri baturutse muri Nigeria. Ange Kagame n’umukunzi we bari bajyanishije imyenda yakorewe mu nzu y’imideli ya Moshions iyoborwa na Moses Turahirwa. Abinyujije kuri Twitter,   Ange Kagame yashimiye Moshions yabambitse imyenda myiza kandi yari ibabereye. Ati “Mu ijoro ryakeye ubwo nashyigikiraga…

SOMA INKURU